RFL
Kigali

Davido yakuriye ingofero D’Banj wamubereye urugero

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/09/2024 14:44
0


Umuhanzi Davido uri mu bakomeye muri Afurika, yahishuye uruhare runini mugenzi we D’Banj yagize mu kumukundisha injyana ya ‘Afro Beat’ ndetse anamushimira byihariye.



David Adedeji Adeleke ni umwe mu bahanzi bakomoka muri Nigeria bamaze kubaka izina ku rwego mpuzamahanga. Uyu mugabo uzwi nka Davido yamaze guhishura ko nubwo ageze kure mu muziki atari kuhagera hatabayeho umuhanzi Daniel Oyebanjo wamamaye nka D’Banj.

Mu kiganiro na MTV South Africa, Davido yavuze ko mu 2011 atangira umuziki yifuzaga gukora injyana zo mu mahanga gusa akaza kuyoboka Afro Beat bitewe na D’Banj. Ati: “Kiriya gihe nifuzaga gukora nk’abanyamahanga ariko mbonye uburyo D’Banj akora neza injana nyafurika byampinduye ibitekerezo”.

Yakomeje ati: “Nkibona uburyo D’Banj akora ibihangano bye kandi bikagera kure, nahise mpitamo gukora Afro Beat. Yambereye urugero rwiza cyane kandi n’ubu ndacyamwigiraho. Ndagirango mushimire ku mugaragaro ibyo yankoreye, yakoreye umuziki wa Nigeria muri rusange. Akwiye gushimirwa kuko akenshi twebwe twirengagiza ko yaduciriye inzira”.

Davido uvuga ko D’Banj ariwe wamubereye imbarutso yo gukora Afro Beat, yasoje avuga ko mu gihe kiri imbere hari imishinga afitanye na D’Banj yifuza kuzamurikira abafana be cyane abakunda umuziki nyafurika.

Davido yahishuye uburyo D’banj yamubereye urugero

Yavuze ko atari gukora injyana ya ‘Afro Beat’ iyaba atari ku bwa D’Banj yayiboneyeho





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND