Gad Rwizihirwa ubarizwa muri Norway yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Genda’, anagaruka ku gukura no kwaguka k'umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana.
Gad Rwihirwa yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Genda’, ikaba ije ikurikira ‘Humura’
yakiriwe neza.
Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda, yavuze kuri iyi ndirimbo
nshya yasohoye ati: ”Ni indirimbo navuga ko nahawe n’Imana, ikubiyemo ubutumwa
bukangurira buri umuntu wese gukora neza umurimo yahamagariwe.”
Ashimangira ko Imana ishyigikira abo yahamagaye kandi
igaca inzira aho abantu batabasha kuzibona, ikanyuza umuntu mu bikomeye ikamugororera
bitangaje.
Gad Rwizihirwa yagaragaje uko afata umuziki wo
kuramya no guhimbaza Imana. Ati: ”Ni ikibanza umunyabwenge wese yagakwiye
guhagararamo buri munsi, ngo yumve bitamugoye uburyo Imana iganira.”
Nk’umuntu warenze imipaka ubu akaba abarizwa mu Burayi, yagarutse ku buryo abonamo iterambere ry’uyu muziki muri rusange. Yagize ati: ”Uri gutera
imbere cyane kandi ugenda ukundwa buri munsi.”
Yavuze ko mu Rwanda ho ni akarusho "kuko urebye
uko umuziki wa Gospel uri gukorwa ubu uruzuye wifitemo amavuta.”
Hari kandi ibyo amaze kwigira mu muziki kuva yatangira
kuwukora by’umwuga nk'uko abisobanura, ati: ”Tumaze kwiga uburyo umuntu ashobora gukorera Imana mu mpano,
bitamubujije no kureba ku zindi mpande z’ubuzima.”
Kugeza ubu ikintu kiri kugora Gad Rwizihirwa ni ukubona umwanya uhagije wo kwita ku muhamagaro we wo kuririmba ariko biragenda bitera imbere kurusha uko byahoze.
KANDA HANO UREBE 'GENDA' YA GAD RWIZIHIRWA
Gad Rwizihirwa ubarizwa muri Norway ari gushyira imbaraga mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana
TANGA IGITECYEREZO