Mu bihugu bitandukanye birimo na Uganda hagenda humvikana ihangana rishingiye ku mwuga, rigera naho umwe ategura igitaramo undi na we agahita ategura ikindi, hagamijwe kuzimya mugenzi we cyangwa kwerekana ko arenze.
Ubwo The Ben aheruka gukorera igitaramo muri BK Arena,
byari mu bihe bitoroshye ihangana rikomeye, hagati y’uyu muhanzi n’uwitwa Coach
Gael.
Icyo gihe yari yatumiwe muri ‘Rwanda Rebirth Celebration
Concert’, nyamara ariko mu minsi ya nyuma cyegereje hateguwe ibindi birori n’ibitaramo
mu bice bitandukanye bya Kigali.
Amakuru ahari kimwe n’ibyabereye mu Burundi abahanganye na we bakaba bari bagamije kumuhombya, uyu muhanzi n’abateguraga iki gitaramo byabasabye kwiga amayeri atandukanye.Yanatumye inkoni zari nyinshi barimo bakubitwa zitabarwaza nubwo bitari bukunde ko yisanga wenyine mu nyubako ariko umubare wari kuba uri hasi.
Kuri ubu The Ben yitegura kumurika Album ya Gatatu mu gitaramo byitezwe ko
kizabera muri BK Arena tariki ya 01 Mutarama 2024, ikazaba ari Album ikurikira ‘Amahirwe
ya Nyuma’ na ‘Ko Nahindutse’.
Nubwo ariko The Ben yitegura gushyira hanze Album, Bruce
Melodie na we amaze iminsi ateguza indi, hari na gahunda y’ibitaramo iteganijwe
by’uyu mugabo bishamikiye ku kuyimurikira abakunzi be.
Tutinjiye mu mubare w’abafana buri umwe afite n’amayeri
akoresha mu byo akoramo ibyo akora, kuko bose bigeze kumvikanaho inkuru zo
kwinjiriza abantu ubuntu mu bitaramo byabo bagamije ifoto nziza.
Ibintu ariko abantu batumva neza na byo ariko bifasha mu
bucuruzi kuko byinshi mu bitaramo bijya kuba ababitegura bamaze kwinjiza n’inyungu
yabonetse binyuze mu baterankunga n’abafatanyabikorwa, ava mu matike akaza ari inyongera.
Kandi umuterankunga na we icyo abakeneye ni ukubona umubare
wabo wamubwiye wahageze, kandi burya si buri umwe wafungura imiryango y’inyubako
yabereyemo igitaramo cye, ngo abashe kubona abemera no kuyinjiriramo ubuntu.
Reka twinjire ku ntwaro z’ibikorwa bibarengera bafite
kugeza ubu nubwo Album bitegura gukora nayo izazana n’izindi mbaraga, bafite
ibigwi bibemerera kuba kompanyi yose bakomangira ngo ibatere inkunga byagorana
kuba yabasubiza inyuma.
Bakagira n’ikintu kindi batandukaniyeho kuba The Ben
afite ibihangano byisangwamo n’ibyiciro byose by’abantu, Bruce Melodie ugasanga
yibanda ku bikundwa cyane n’urubyiruko.
Umuhanzi iyo ategura igitaramo usanga hari abantu
bamufasha ku cyamamaza yaba mu gihugu no hanze yacyo ugendeye aho Isi igeze,
abahanzi, abanyapolitiki, abakinnyi n’abandi bifata amashusho bavuga ko bazaba
bahari cyangwa basaba abantu kuzazitabira.
Iyi ngingo biragoye kuba wavuga ko bose batayifiteho
imbaraga ariko ibyo badahuje iyo bigeze ku bahanzi katurebe abo bagiye bakorana
indirimbo baturuka mu bindi bihugu.
Uhereye kuri The Ben afitanye indirimbo n’abahanzi bo
hanze batandukanye barimo Otile Brown [Kenya], Bensoul [Kenya], Rema Namakula
[Uganda], Sheebah Karungi [Uganda], B2C [Uganda] na Diamond Platnumz [Tanzania].
Ku ruhande rwa Bruce Melodie yakoranye na Nadia Mukami
[Kenya], Pallaso [Uganda], DJ Neptunez [Nigeria], John Frogs [South Sudan], Sheebah
Karungi [Uganda], Khaligraphy Jones [Kenya], B2 C [Uganda], Eddy Kenzo
[Uganda], Innos B [RDC], Harmonize [Tanzania] na Shaggy [Jamaica/USA].
Bibaye ngombwa ko muri aba hari abo bazana cyangwa babafashe
byeruye mu kwamamaza ibyo bakora zaba ari imbaraga ziyongera ku bandi bahanzi b’abanyarwanda
yagiye akorana nabo.
Amakuru ahari ni uko The Ben yamaze gufata BK Arena ubwo
Bruce Melodie byamusaba gushakira mu zindi nyubako, izishoboka yaba Camp Kigali,
Kigali Convention Center gusa aha hose ni hato amahitamo yaba Stade Amahoro.
Ese byakunda ko buri umwe abasha kubona byibuze abantu
basaga ibihumbi 10 mu mujyi umwe gusa amahirwe yo kuba ibi byaba arashoboka
kuko ihangana ryabo mu buryo bw’akazi riri ku rwego rwo hejuru kandi biri no mu
bakunzi b’umuziki nyarwanda.
Nk'uko kandi twabihereyeho haruguru hari ubwo The Ben
yigeze gutegura igitaramo aba barizwa mu itsinda rireberera inyungu Bruce
Melodie birangira nk'uko byavuzwe bashatse kucyangiza bategura ibindi 'no mu
Burundi byaravuzwe'.
Kandi ntabwo byaba ari bishya hari ibitaramo byinshi
byagiye bitegurwa muri ubu buryo gusa bikaba bigamije ubucuruzi no guhangana
bijyana n’uwo mujyo.
TANGA IGITECYEREZO