RFL
Kigali

Hacura iki igitaramo cya The Ben kigonganiye n’icya Bruce Melodie i Kigali

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:24/09/2024 13:58
0


Mu bihugu bitandukanye birimo na Uganda hagenda humvikana ihangana rishingiye ku mwuga, rigera naho umwe ategura igitaramo undi na we agahita ategura ikindi, hagamijwe kuzimya mugenzi we cyangwa kwerekana ko arenze.



Ubwo The Ben aheruka gukorera igitaramo muri BK Arena, byari mu bihe bitoroshye ihangana rikomeye, hagati y’uyu muhanzi n’uwitwa Coach Gael.

Icyo gihe yari yatumiwe muri ‘Rwanda Rebirth Celebration Concert’, nyamara ariko mu minsi ya nyuma cyegereje hateguwe ibindi birori n’ibitaramo mu bice bitandukanye bya Kigali.

Amakuru ahari kimwe n’ibyabereye mu Burundi abahanganye na we bakaba bari bagamije kumuhombya, uyu muhanzi n’abateguraga iki gitaramo byabasabye kwiga amayeri atandukanye.Yanatumye inkoni zari nyinshi barimo bakubitwa zitabarwaza nubwo bitari bukunde ko yisanga wenyine mu nyubako ariko umubare wari kuba uri hasi.

Kuri ubu The Ben yitegura kumurika  Album ya Gatatu mu gitaramo byitezwe ko kizabera muri BK Arena tariki ya 01 Mutarama 2024, ikazaba ari Album ikurikira ‘Amahirwe ya Nyuma’ na ‘Ko Nahindutse’.Hagiye havugwa ibikorwa byategurwaga na Coach Gael agamije gusenya ibitaramo bya The Ben muri iyi minsi bateye intambwe iganisha kubwiyunge

Nubwo ariko The Ben yitegura gushyira hanze Album, Bruce Melodie na we amaze iminsi ateguza indi, hari na gahunda y’ibitaramo iteganijwe by’uyu mugabo bishamikiye ku kuyimurikira abakunzi be.

Tutinjiye mu mubare w’abafana buri umwe afite n’amayeri akoresha mu byo akoramo ibyo akora, kuko bose bigeze kumvikanaho inkuru zo kwinjiriza abantu ubuntu mu bitaramo byabo bagamije ifoto nziza.

Ibintu ariko abantu batumva neza na byo ariko bifasha mu bucuruzi kuko byinshi mu bitaramo bijya kuba ababitegura bamaze kwinjiza n’inyungu yabonetse binyuze mu baterankunga n’abafatanyabikorwa, ava mu matike akaza ari inyongera.

Kandi umuterankunga na we icyo abakeneye ni ukubona umubare wabo wamubwiye wahageze, kandi burya si buri umwe wafungura imiryango y’inyubako yabereyemo igitaramo cye, ngo abashe kubona abemera no kuyinjiriramo ubuntu.

Reka twinjire ku ntwaro z’ibikorwa bibarengera bafite kugeza ubu nubwo Album bitegura gukora nayo izazana n’izindi mbaraga, bafite ibigwi bibemerera kuba kompanyi yose bakomangira ngo ibatere inkunga byagorana kuba yabasubiza inyuma.Bruce Melodie amaze iminsi akora kuri Album nshya yitegura gushyira hanze

Bakagira n’ikintu kindi batandukaniyeho kuba The Ben afite ibihangano byisangwamo n’ibyiciro byose by’abantu, Bruce Melodie ugasanga yibanda ku bikundwa cyane n’urubyiruko.

Umuhanzi iyo ategura igitaramo usanga hari abantu bamufasha ku cyamamaza yaba mu gihugu no hanze yacyo ugendeye aho Isi igeze, abahanzi, abanyapolitiki, abakinnyi n’abandi bifata amashusho bavuga ko bazaba bahari cyangwa basaba abantu kuzazitabira.

Iyi ngingo biragoye kuba wavuga ko bose batayifiteho imbaraga ariko ibyo badahuje iyo bigeze ku bahanzi katurebe abo bagiye bakorana indirimbo baturuka mu bindi bihugu.

Uhereye kuri The Ben afitanye indirimbo n’abahanzi bo hanze batandukanye barimo Otile Brown [Kenya], Bensoul [Kenya], Rema Namakula [Uganda], Sheebah Karungi [Uganda], B2C [Uganda] na Diamond Platnumz [Tanzania].

Ku ruhande rwa Bruce Melodie yakoranye na Nadia Mukami [Kenya], Pallaso [Uganda], DJ Neptunez [Nigeria], John Frogs [South Sudan], Sheebah Karungi [Uganda], Khaligraphy Jones [Kenya], B2 C [Uganda], Eddy Kenzo [Uganda], Innos B [RDC], Harmonize [Tanzania] na Shaggy [Jamaica/USA].

Bibaye ngombwa ko muri aba hari abo bazana cyangwa babafashe byeruye mu kwamamaza ibyo bakora zaba ari imbaraga ziyongera ku bandi bahanzi b’abanyarwanda yagiye akorana nabo.

Amakuru ahari ni uko The Ben yamaze gufata BK Arena ubwo Bruce Melodie byamusaba gushakira mu zindi nyubako, izishoboka yaba Camp Kigali, Kigali Convention Center gusa aha hose ni hato amahitamo yaba Stade Amahoro.

Ese byakunda ko buri umwe abasha kubona byibuze abantu basaga ibihumbi 10 mu mujyi umwe gusa amahirwe yo kuba ibi byaba arashoboka kuko ihangana ryabo mu buryo bw’akazi riri ku rwego rwo hejuru kandi biri no mu bakunzi b’umuziki nyarwanda.The Ben aritegura kwinjiza abakunzi b'umuziki nyarwanda mu mwaka wa 2025 mu gitaramo azakorera muri BK Arena

Nk'uko kandi twabihereyeho haruguru hari ubwo The Ben yigeze gutegura igitaramo aba barizwa mu itsinda rireberera inyungu Bruce Melodie birangira nk'uko byavuzwe bashatse kucyangiza bategura ibindi 'no mu Burundi byaravuzwe'.

Kandi ntabwo byaba ari bishya hari ibitaramo byinshi byagiye bitegurwa muri ubu buryo gusa bikaba bigamije ubucuruzi no guhangana bijyana n’uwo mujyo.Kuri uyu wa Gatanu The Ben azashyira hanze indirimbo nshya yise 'Plenty' ugenecyereje bivuga 'Birenze'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND