Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.
Izina Shakilah ni izina rihabwa umwana w’umukobwa rifite inkomoko mu cyarabu rikaba risobanura, umuntu ukurura abandi, mwiza cyangwa ufite ubwiza. Hari aho usanga bamwita Shakika, Shakeela, Shaquila n’ayandi.
Bimwe mu biranga uwitwa Shakilah:
Ni umuntu uhirwa mu
bucuruzi no mu rukundo, usanga bihita byizana kubera ukuntu abishyiramo
imbaraga.
Mu rukundo aritanga,
agakora ibishoboka byose ku buryo ntacyo wamushinja keretse gusa iyo
biguturutseho.
Ni umuntu w’umunyembaraga
mu kazi, usabana kandi ugira inshuti nyinshi usanga abantu bose bamwibonamo.
Nubwo asabana, Shakilah
agira igitugu ndetse n’uburyo avugamo bishobora kubuza abandi umutekano.
Ni umuntu uhinduka vuba,
niyo ibintu yaba yabishyushyemo iyo abonye abamucanganyukisha ahita ava mu byo
yari arimo akaba atangiye ibindi.
Akunda kumenya by’imyuga
itandukanye akora ariko byose ugasanga nko kwerekana imideli, gushushanya,
gusetsa abantu n’ibindi.
Agira ibanga rimwe na
rimwe ubundi akagira amagambo, usanga ahindagurika.
Ni umuntu umenya
ibijyanye n’ubwiza, imitako n’imirimbo ndetse akamenya no guhanga udushya igihe
yatewe umwete.
Iyo amenye ko wamubeshye
ararakara cyane, aho niho ubonera ko ari umunyamujinya ukaze kuko bitinda
gushira.
Ni umuntu ukunda kuvuga no gusabana, gukina n’abandi no kwiyerekana mu mideli.
TANGA IGITECYEREZO