RFL
Kigali

Yamaze imyaka 3 itarasohoka, ayiririmba mu bukwe yayihinduye! Uko Aime Uwimana yakoze indirimbo 'Muririmbire Uwiteka' - VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/09/2024 16:19
0


Ni indirimbo idasanzwe buri munsi ihora izamura amashimwe muri Miliyoni z'Abanyarwanda! Ariko kandi yabaye icyitarusange mu nsengero zinyuranye n'imbere y'abavugabutumwa kuko bayifashisha mu bihe bitandukanye, bigasemburwa n'uko amagambo ayigize yacengera mu mitima y'Abakristo. abamenye Imana n'abitegura kwakira agakiza.



Ni indirimbo idasanzwe kuri Aime Uwimana! Kuko niyo ya mbere yashyize hanze agitangira urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga. Ni nayo ndirimbo ya mbere yamuhesheje umugati mu bikorwa bye by'umuziki, kandi iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw'indirimbo asabwa n'ibihumbirajana by'abantu mu bihe bitandukanye.

Ibi binashimangirwa n'uko benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga muri iki gihe, bamaze igihe bandika basaba ko iyi ndirimbo 'Muririmbire Uwiteka' Aime Uwimana azayiririmba mu giterane cyiswe 'Rwanda Shima Imana' kizaba ku Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024, kuri Sitade Amahoro.

Ni igiterane kidasanzwe, kuko cyahujwe no gushimira Imana ku byiza yakoreye u Rwanda muri iyi myaka 30 ishize. Ni igiterane kandi gisanze, Aime Uwimana yarakoze indirimbo yabaye ubuhanuzi kuri we ndetse no ku banyarwanda muri rusange, aho ashimangira gusingiza Imana ku bw'ibitangaza ikorera Abanyarwanda.

Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Nzeri 2024, Aime Uwimana yavuze ko yahimbye iyi ndirimbo mu 1997 yisunze amagambo aboneka muri Zaburi 98, ariko ko bitewe n'ibihe u Rwanda rwari ruvuyemo bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatinye kuyishyira hanze.

Muri Zaburi 98 hagira hati “Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya, Kuko yakoze ibitangaza. Ikiganza cye cy'iburyo n'ukuboko kwe kwera yabizanishije agakiza.

Aime Uwimana ati "Njyewe nageze hano muri Kanama 1994 urumva igihugu cyari cyijime pe. Kandi sinari muto, mu 1997 nandika iyo ndirimbo nari mfite imyaka 20 hafi urumva rero nashobora kubona uko Igihugu kimeze. Umwuka amaze kuyimpa, sinasobanukiwe ko ari ubuhanuzi, ahubwo nahise numva ko ntayiririmba. Naravuze nti naba ngiye gushinyagura."

Yavuze ko yahisemo guhisha ikayi yari yanditsemo iyi ndirimbo kugira ngo atazongera kugira aho ahurira nayo, ariko kandi yagize inshuti ye yakoze ubukwe imusaba kumuririmbira, ahitamo guhindura amagambo ayigize kuko yumvaga n'ubundi nta hantu azayiririmba.

Ati "Naravuze nti iyi ndirimbo ntaho nzayiririmba reka nyigire iy'ubukwe. Ariko nyihinduye mpita numva mbuze amahoro, nyisubiza amagambo yayo kubera ko numvaga nabuze amahoro."

Yavuze ko hari igihe cyageze ajya mu bikorwa byari byateguwe n'abarimo Pasiteri Antoine Rutayisire,' yahuriyemo n'abandi baririmbyi batandukanye, bigishwa ko "umuririmbyi ashobora kuba impamvu yo gupfa cyangwa gukira, impano y'uburirimbyi ishobora gukiza, abanyarwanda barakomeretse barababaye, abaririmbyi rero mushobora kugira uruhare mu isanamitima."

Aime Uwimana yibuka ko kiriya gihe basabwe kwandika indirimbo yo gusengera Igihugu, guhumuriza Abanyarwanda, cyangwa se indirimbo y'ubuhanuzi.

Yavuze ko kiriya gihe yahise yumva ko indirimbo abitse ari iy'ubuhanuzi, atangira gutekereza ku magambo ayigize. Uwimana avuga ko kiriya gihe buri muhanzi yahawe umwanya wo kuririmba indirimbo yateguye, maze agezweho aririmba indirimbo ye yamamaye 'Muririmbire Uwiteka'.

Yasobanuye ko muri kiriya gihe ayiririmba bwa mbere imbere y'abantu, benshi muri bo bamubazaga uko yayanditse n'igisobanuro cyayo. Yavuze ko kiriya gihe atari yakamenye agaciro kayo mu buzima bwe, kugeza ubwo mu 2000 yagiye hanze.

Uwimana avuga ko iriya ndirimbo ikimara gusohoka, hari umusilamu wamutumiye iwe mu rugo amushimira ku bw'indirimbo nziza yakoze 'kuko izana ibyiringiro muri njye no mu banyarwanda'.

Yavuze ko iyi ndirimbo isobanuye byinshi kuri we, kuko niyo ya mbere yasohoye, kandi niyo ya mbere abantu bamumenyeyeho. 

Ni indirimbo avuga ko yatangiye yitwa 'Uwiteka Araje' ariko yaje guhindura izina nyuma bitewe n'uburyo abantu benshi bakunze ijambo rigarukamo cyane 'Muririmbire Uwiteka'.

Uwimana yavuze ko muri iriya myaka yagowe cyane no gukora indirimbo ari nayo mpamvu yatumye adasohora indirimbo nk'uko bigenda muri iki gihe.

 Aime Uwimana yatangaje ko ibikorwa yitabiriye byari byateguwe na Pasiteri Antoine Rutayisire byagejeje ku mwanzuro wo gusohora indirimbo ye ‘Muririmbire Uwiteka’

Uwimana yatangaje ko mu 1997 ari bwo yahimbye indirimbo ‘Muririmbire Uwiteka’, atinya kuyisohora bitewe n’ibihe bikomeye u Rwanda rwari ruvuyemo 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA AIME UWIMANA

">
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MURIRIMBIRE UWITEKA' YA AIME UWIMANA

">

Kanda hano urebe amafoto yaranze ikiganiro n'itangazamakuru cyagarutse kuri 'Rwanda Shima Imana'

VIDEO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda.com

AMAFOTO: Dox Visual- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND