RFL
Kigali

Umukino wa Bugesera FC na Gasogi United ntabwo ukibereye igihe wateganyirijwe

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:23/09/2024 18:34
0


Umukino ikipe ya Bugesera FC yagombaga kwakiramo ikipe ya Gasogi United ntabwo ukibereye igihe wateganyirijwe kubera Ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika.



Kuwa Gatandatu w'iki Cyumweru ni bwo byari biteganyijwe ko kuri Stade y'Akarere ka Bugesera hazabera umukino wo ku munsi wa gatanu wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda ikipe ya Bugesera FC yagombaga kuzakiramo Gasogi United.

Kuri ubu amakuru InyaRwanda yamenye ni uko uyu mukino utazakinwa kuri uyu munsi kubera Ibitaramo bitegurwa na EAP ku bufatanye na MTN na Bralirwa bizwi nka MTN Iwacu Muzika. 

Ibi bitaramo biri kuzenguruka igihugu mu mpera z'iki Cyumweru bizaba byageze mu karere ka Bugesera aho bizabera kuri Stade y'aka karere n'ubundi.

Nk'uko amakuru akomeza abivuga hari kuba ibiganiro ku mpande z'amakipe yombi kugira ngo harebwe niba uyu mukino wazakinwa kuwa Gatanu cyangwa ku Cyumweru.

Ikipe ya Bugesera FC iheruka kunganya na Etincelles FC igitego 1-1 ikaba iri no ku mwanya wa 14 n'amanota 2 izaba icakirana na Gasogi United iheruka gutsindwa na Rayon Sports igitego 1-0 naho ikaba iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 7.


Umukino wa Bugesera FC na Gasogi United ntabwo ukibaye kuwa Gatandatu nk'uko byari biteganyijwe 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND