RFL
Kigali

Butera Knowless yatumiwe gukorera igitaramo muri Amerika

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/09/2024 18:37
0


Umuhanzikazi Butera Knowless ari mu myiteguro yo kujya gutaramira bwa mbere mu Mujyi wa Denver muri Leta ya Colorado muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Global Livingston Institute yateguye iki gitaramo, yavuze ko uyu muhanzikazi wo muri Kina Music azatamira abafana be n’abakunzi b’umuziki we ku wa Kane tariki 10 Ukwakira 2024.

Uyu muryango udaharanira inyungu usanzwe ukorera mu Rwanda, muri Uganda ndetse no muri Kenya mu rwego rwo kwagura ibikorwa byabo ku Mugabane wa Afurika.

Ishimwe Karake Clement washinze Kina Music, yabwiye InyaRwanda ko Knowless Butera yatumiwe kubera imikoranire basanzwe bafitanye na Global Livingston Institute kuko ‘twanakoranye mu bitaramo byinshi hano mu Rwanda’

Iki gitaramo ngarukamwaka cyiswe “GLI's African Rhythms Annual Event” kizabera ahitwa ‘Reelworks Denver’ guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Itike y’umuntu umwe yashyizwe ku madorali 200; ariko kandi hanashyizweho uburyo bune aho umuntu ashobora gutera inkunga uyu muryango akanafata ifoto ari kumwe na Butera Knowless.

Iki gitaramo cyateguwe nk'umugoroba wo kwishimira uruhare rw'umuco wa Afurika mu guhindura Isi. Amafoto ane bifashishije batangaza Butera Knowless nk'umuhanzi bazakorana kuri iyi nshuro, arimo amugaragaza mu bitaramo bya Tour du Rwanda bagiranye bakorana mu bihe bitandukanye.

Butera Knowless aherutse ku Mugabane w’u Burayi mu rugendo rwari rugamije kuruhuka no kwagura ibikorwa bye by’umuziki amazemo imyaka isatira 15. Ni urugendo yakoze kuva ku wa 12 Kanama 2024, aho yari mu gihugu cy’u Bubiligi ku Mugabane w’u Burayi.

Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Nyigisha’, ‘Urugero’ n’izindi, yagiye mu Bubiligi bihurirana n’isabukuru y’imyaka umunani ishize arushinze n’umugabo we Ishimwe Karake Clement.

Yabaye isabukuru idasanzwe mu rugendo rwabo rw’ubuzima, kuko yageze bakira inka bagabiwe n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame.

Icyo gihe Knowless yanditse kuri konti ye ya Instagram agira ati “Twizihije uyu munsi (isabukuru y’imyaka 8) turi kumwe na Rugirabuntu na Rudahinyuka, (inka) twagabiwe n’umubyeyi wacu rudasumbwa, Paul Kagame. Umutima wanjye wuzuye amarira y’ibyishimo.”

Yungamo ati “Uwatureze turi utwana duto tudafite icyerekezo, akaducira inzira, akadukuza, tukavamo abantu bazima ndetse natwe tukagira abadukomokaho, ntiyigeze arecyera n’ubu aracyadusindagiza, ndo tudatsikira. Paul Kagame tuzahora tugushimira, Nyakubwaha.”

Kanda hano ubashe kugura itike yo kwinjira muri iki gitaramo kizabera muri Amerika


Butera Knowless ategerejwe mu gitaramo kizabera mu Mujyi wa Denver muri ColOrado


Knowless yatumiwe n’umuryango usanzwe unakorera ibikorwa mu Rwanda mu bihe bitandukanye


Knowless aherutse gutangaza ko ari kwitegura gusohora indirimbo nshya


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO 'UZITABE' YA BUTERA KNOWLESS

">

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BUTERA KNOWLESS

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND