Umuhanzikazi Butera Knowless ari mu myiteguro yo kujya gutaramira bwa mbere mu Mujyi wa Denver muri Leta ya Colorado muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Global Livingston
Institute yateguye iki gitaramo, yavuze ko uyu muhanzikazi wo muri Kina Music
azatamira abafana be n’abakunzi b’umuziki we ku wa Kane tariki 10 Ukwakira
2024.
Uyu muryango udaharanira
inyungu usanzwe ukorera mu Rwanda, muri Uganda ndetse no muri Kenya mu rwego
rwo kwagura ibikorwa byabo ku Mugabane wa Afurika.
Ishimwe Karake Clement
washinze Kina Music, yabwiye InyaRwanda ko Knowless Butera yatumiwe kubera
imikoranire basanzwe bafitanye na Global Livingston Institute kuko ‘twanakoranye
mu bitaramo byinshi hano mu Rwanda’
Iki gitaramo ngarukamwaka cyiswe “GLI's African Rhythms Annual Event” kizabera ahitwa ‘Reelworks
Denver’ guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Itike y’umuntu umwe yashyizwe
ku madorali 200; ariko kandi hanashyizweho uburyo bune aho umuntu ashobora
gutera inkunga uyu muryango akanafata ifoto ari kumwe na Butera Knowless.
Iki gitaramo cyateguwe
nk'umugoroba wo kwishimira uruhare rw'umuco wa Afurika mu guhindura Isi. Amafoto
ane bifashishije batangaza Butera Knowless nk'umuhanzi bazakorana kuri iyi
nshuro, arimo amugaragaza mu bitaramo bya Tour du Rwanda bagiranye bakorana mu
bihe bitandukanye.
Butera Knowless aherutse ku Mugabane w’u Burayi mu rugendo rwari rugamije kuruhuka no kwagura ibikorwa bye by’umuziki amazemo imyaka isatira 15. Ni urugendo yakoze kuva ku wa 12 Kanama 2024, aho yari mu gihugu cy’u Bubiligi ku Mugabane w’u Burayi.
Uyu muhanzikazi wamamaye
mu ndirimbo zirimo nka ‘Nyigisha’, ‘Urugero’ n’izindi, yagiye mu Bubiligi bihurirana
n’isabukuru y’imyaka umunani ishize arushinze n’umugabo we Ishimwe Karake
Clement.
Yabaye isabukuru
idasanzwe mu rugendo rwabo rw’ubuzima, kuko yageze bakira inka bagabiwe
n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame.
Icyo gihe Knowless
yanditse kuri konti ye ya Instagram agira ati “Twizihije uyu munsi (isabukuru
y’imyaka 8) turi kumwe na Rugirabuntu na Rudahinyuka, (inka) twagabiwe
n’umubyeyi wacu rudasumbwa, Paul Kagame. Umutima wanjye wuzuye amarira
y’ibyishimo.”
Yungamo ati “Uwatureze
turi utwana duto tudafite icyerekezo, akaducira inzira, akadukuza, tukavamo
abantu bazima ndetse natwe tukagira abadukomokaho, ntiyigeze arecyera n’ubu
aracyadusindagiza, ndo tudatsikira. Paul Kagame tuzahora tugushimira, Nyakubwaha.”
Kanda hano ubashe kugura itike yo kwinjira muri iki gitaramo kizabera muri Amerika
Butera Knowless
ategerejwe mu gitaramo kizabera mu Mujyi wa Denver muri ColOrado
Knowless yatumiwe n’umuryango
usanzwe unakorera ibikorwa mu Rwanda mu bihe bitandukanye
Knowless aherutse
gutangaza ko ari kwitegura gusohora indirimbo nshya
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO 'UZITABE' YA BUTERA KNOWLESS
TANGA IGITECYEREZO