Dylan Flex ni umuhanzikazi mushya uri gutanga icyizere muri iki gihe, akaba ahamya ko urugendo rwe rwa muzika ruyobowe n'Imana kuko mu myaka isaga ine arumazemo yamaze gukorana n'abahanzi b'amazina aremereye mu Rwanda nka Kenny K-Shot ndetse na Papa Cyangwe.
Umuhanzikazi Dylan Flex
uri mu bari kuzamuka neza, aherutse gushyira hanze album yise “Back 2
Back," ndetse no mu minsi ishize yasohoye indirimbo yise 'Wallah Wasanga' aho aba aririmba abwira umusore ko niba yaramukunze, yamwiyegereza kuko wasanga
birangiye bakundanye bya nyabyo.
Mu kiganiro kirambuye
yagiranye na InyaRwanda, uyu mukobwa yatangaje ko yatangiye urugendo rwe rwa
muzika mu 2020 akiri umunyeshuri mu mashuri yisumbuye. Yavuze ko impano ye
y'ubuhanzi ntawe ayikomoraho mu muryango kuko ari we wa mbere ubimburiye abandi.
Yavuze ko yakuze akunda
kuririmba no gusubiramo indirimbo z'abandi bahanzi barimo Justin Bieber na
Bruston Taylor, abantu babonye ibyo akora bamutera imbaraga zo kujya gukora
ize muri studio, yemera kujyayo ari naho yaje guhurira na Zethy ari na we
ukurikirana ibikorwa by'umuziki we kugeza uyu munsi.
Dylan yatangaje ko
Producer Zethy akimubonamo impano atigeze amugora ahubwo yiyemeje kumufasha,
maze amukorera indirimbo ya mbere ku buntu ndetse atangira no kumuhuza n'abandi
bahanzi b'ibyamamare, ibyo we yafataga nk'inzozi.
Ati "Njya gukorana
indirimbo na Kenny K-Shot yaje muri studio ari njyewe muntu aje kureba nyine
tugiye gukorana indirimbo."
Uyu muhanzikazi ufata
Ariel Wayz nk'icyitegererezo cye mu muziki Nyarwanda, yatangaje ko nubwo inzira
y'urugendo rwe itari iharuye abona ibintu bye byose Imana ibirimo kuko ntacyo
akora atakiyiragije.
Kugeza ubu, Dylan Flex
afite EP (Extended Play) yakoze akinjira mu muziki iriho indirimbo enye,
akagira Mixtape iriho indirimbo umunani ndetse na album aherutse gushyira hanze
igizwe n'indirimbo harimo enye yakoranye n'abandi bahanzi.
Asobanura urugendo
rwamugejeje ku gukora album nk'umuhanzi ukizamuka, yagize ati "Ubundi
njyewe nifuzaga gusohora album mbere ya Mixtape na Ep, ariko ntabwo byaba ari
neza. Abantu batanakuzi, ese ni gute wajya gusohora album, ubuse ni nde wayumva?
Ariko nyine mbifata nk'umugisha, ni ikintu kirenze, ni intambwe ikomeye nateye,
abandi bahanzi ndabizi ko nabo babyifuza."
Yumvikanishije ko kugera
ku ntambwe nk'iyi byamusabye gukora cyane no kwita ku muziki kuruta uko byari
bimeze mbere, ahishura ko icyamugoye ari ukubura amafaranga rimwe na rimwe
kandi gusohora album no kuyimenyekanisha ari ikintu gihenze cyane.
Dylan yasobanuye ko kimwe
mu bimusunikira kuguma mu muziki mu gihe abakobwa benshi bawinjiramo ntibabashe
kuwumaramo igihe, ari urukundo akunda ibyo akora no kubona abashyigikira
umuziki we. Yagaragaje ko benshi mu bacika intege babiterwa no kubura ababafash
ndetse n'amafaranga.
Akomoza ku nzozi ze mu
myaka itanu iri imbere, Dlyan Flex yavuze ko afite intego yo gukora cyane ku
buryo muri icyo gihe azaba atunze umuryango akomokamo, yarawuhinduriye ubuzima
mu buryo bufatika.
Afite intego yo guteza imbere umuziki we agahindurira umuryango we ubuzima
Amaze gukorana indirimbo n'abarimo Kenny K-Shot na Papa Cyangwe
Asaba Abanyarwanda gushyigikira abahanzi b'u Rwanda
">Kanda hano urebe ikiganiro Dylan Flex yagiranye na InyaRwanda
">
">Kanda hano wumve indirimbo Dylan Flex yakoranye na Kenny K-Shot
">
">Reba hano indirimbo Dylan Flex yahuriyemo na Papa Cyangwe
TANGA IGITECYEREZO