RFL
Kigali

Teta Diana yahawe Buruse yo kwiga umuziki muri Suède

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/09/2024 11:43
0


Umuhanzikazi mu njyana gakondo, Teta Diana ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko atoranyijwe mu bantu batandatu bahawe Buruse na Swedbank Foundation Skåne.



Iki ni igikorwa Swedbank Foundation Skåne ikora buri mwaka. Kandi kuva mu myaka 25 ishize imaze gutanga Buruse ku bantu banyuranye, mu ngeri zinyuranye zirimo umuziki, mu rwego rwo kubafasha kwiyungura ubumenyi mu bihe bitandukanye.

Teta Diana yanditse kuri konti ye ya Instagram, kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Nzeri 2024, agaragaza ko yakozwe ku mutima no kuba yatoranyijwe mu bantu batandukanye, aho byumwihariko yatoranyijwe mu cyiciro cy’abaziga umuziki.

Uyu muhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka ‘Birangwa’, yavuze ko yakozwe ku mutima no kuba Swedbank Foundation Skåne yaramuhisemo kuko ‘ntabwo ari ibintu nari niteze’.

Yavuze ko kuba baramuhaye aya mahirwe ‘bisobanuye ikintu kinini kuri njye’ kandi ni ‘ikimenyetso cy’uko umuziki ari ururimi rusange twakifashisha mu gusakaza urukundo no gushyira abantu hamwe’.

Teta Diana yashimye Akanama Nkemurampaka kageze ku mwanzuro wo ku muhitamo. Yanashimye cyane abahanzi bakoranye mu bihe bitandukaye, ndetse yiteguye kuzakorana n’abandi mu bihe bitandukanye mu rwego rwo gushyira itafari rye mu guteza imbere umuco muri rusange.

Uyu muhanzikazi tariki 31 Kanama 2024, yitabiriye igitaramo ‘3040 y’ubutore’ cya Massamba Intore yakoreye muri BK Arena, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 40 ishize ari mu muziki.

Icyo gihe, Teta Diana yabwiye InyaRwanda ko ari mu myiteguro yo kurangiza Album ye nshya, ndetse arateganya gukorera igitaramo cye i Kigali. Amaze igihe kandi mu bitaramo bitandukanye n’amaserukiramuco yakoreye mu bihugu bitandukanye byo mu Burayi.

    Teta Diana ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko ahawe Buruse yo kwiga umuziki muri Suede
Teta Diana yatoranyijwe mu bantu batandatu bahawe Buruse na
Teta Diana yavuze ko umuziki ari ururimi rusange kandi ruhuza abantu mu bihe bitandukanye 

KANDA HANO EP 'UMUGWEGWE' YA TETA DIANA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND