Umuhanzikazi mu njyana gakondo, Teta Diana ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko atoranyijwe mu bantu batandatu bahawe Buruse na Swedbank Foundation Skåne.
Iki ni igikorwa Swedbank
Foundation Skåne ikora buri mwaka. Kandi kuva mu myaka 25 ishize imaze gutanga
Buruse ku bantu banyuranye, mu ngeri zinyuranye zirimo umuziki, mu rwego rwo
kubafasha kwiyungura ubumenyi mu bihe bitandukanye.
Teta Diana yanditse kuri
konti ye ya Instagram, kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Nzeri 2024, agaragaza ko
yakozwe ku mutima no kuba yatoranyijwe mu bantu batandukanye, aho byumwihariko
yatoranyijwe mu cyiciro cy’abaziga umuziki.
Uyu muhanzikazi
wamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka ‘Birangwa’, yavuze ko yakozwe ku mutima no
kuba Swedbank Foundation Skåne yaramuhisemo kuko ‘ntabwo ari ibintu nari niteze’.
Yavuze ko kuba baramuhaye
aya mahirwe ‘bisobanuye ikintu kinini kuri njye’ kandi ni ‘ikimenyetso cy’uko
umuziki ari ururimi rusange twakifashisha mu gusakaza urukundo no gushyira
abantu hamwe’.
Teta Diana yashimye
Akanama Nkemurampaka kageze ku mwanzuro wo ku muhitamo. Yanashimye cyane
abahanzi bakoranye mu bihe bitandukaye, ndetse yiteguye kuzakorana n’abandi mu
bihe bitandukanye mu rwego rwo gushyira itafari rye mu guteza imbere umuco muri
rusange.
Uyu muhanzikazi tariki 31
Kanama 2024, yitabiriye igitaramo ‘3040 y’ubutore’ cya Massamba Intore yakoreye
muri BK Arena, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 40 ishize ari mu muziki.
Icyo gihe, Teta Diana
yabwiye InyaRwanda ko ari mu myiteguro yo kurangiza Album ye nshya, ndetse
arateganya gukorera igitaramo cye i Kigali. Amaze igihe kandi mu bitaramo
bitandukanye n’amaserukiramuco yakoreye mu bihugu bitandukanye byo mu Burayi.
TANGA IGITECYEREZO