RFL
Kigali

Ubunararibonye bwa Pep Guardiola: APR iri guca amarenga yo kuzakina amatsinda mu myaka mike, harasabwa iki?

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:24/09/2024 14:20
0


Mu mpera z’icyumweru gishyize nibwo APR FC yasezerewe muri CAF Champions League itsinzwe na Pyramids yo mu Misiri ku giteranyo cy'ibitego 4-2 mu mikino ibiri.



Nta mugayo ku bakinnyi ndetse n'abatoza ba APR FC, nubwo baherutse gusezererwa na Pyramids mu mikino ya CAF Champions League. Ubwo bagarukaga mu Rwanda, ku maso yabo hagaragayemo inyota y'amatsinda. 

Ubwo abakinnyi ba APR FC bageraga mu Rwanda, bari barakaye cyane, bigaragara ko hari ibyo bifuzaga kugeraho, ariko byarangiriye mu Misiri bitagezweho. 

Amatsinda ya CAF Champions League, ni zimwe mu nzozi APR FC ifite, ariko kugeza ubu bikaba bikomeje kugorana ko izazigeraho, gusa uko imyaka iri kwicuma, iyi kipe yingabo z'igihugu, ikaba ari guca amarenga ko amatsinda rimwe izayageramo. 

Ubwo APR FC yari ivuye mu Misiri, umuvugizi wayo Tonny Kabanda, yagarutse akubita agatoki ku kandi, avuga ko icyo Pyramid yarushije APR FC atari ukuba ikomeye, ahubwo yari amahirwe yagize. 

Tonny Kabanda yagize ati “Pyramids yaturushije amahirwe kuko natwe twahushije ibitego byinshi mu mukino ubanza ndetse n’uwo kwishyura. Twakinnye umukino mwiza kandi twanabanje igitego.Icya mbere twize ni uko tugomba kubyaza umusaruro amahirwe tubona byumwihariko mu rugo kugira ngo ujye mu mukino wo kwishyura ufite impamba ihagije''.

Ukurikije amagambo yavuzwe na Tonny Kabanda, APR FC yirangayeho mu rugo, aho yagombaga gutsindira Pyramid. 

Mu myaka irindwi ishyize, nubwo APR FC itakunze gutsindirwa mu rugo mu mikino Nyafurika, ibituma ikomeza gusezererwa hakiri kare ni uko igera hanze igahinduka intsina ngufi. 

Nubwo idatsindirwa i Kigali kandi, APR FC ntabwo ihatsindira cyane, ahubwo imikino myinshi irayinganya. Ibituma isohoka nta mpamba ijyanye hanze. 

Mu 2017 nibwo APR FC iheruka gutsindirwa mu rugo muri CAF Champions League, itsindwa na Zanaco FC yo muri Zambia.

Uretse ikipe ya AZAM FC, mu makipe amaze guhura na APR FC mu mikino Nyafurika agakinira mu Rwanda, nta n'imwe APR FC yatsinze ibitego birenze kimwe, ahubwo akenshi yaranganyaga. Ayo makipe harimo Gor Mahia yo muri Kenya, Mogadishu City yo muri Somalia, Etoile du Sahel Tunisia, US Monastir yo muri Algeria, Gaadiidka yo muri Somalia na Pyramids FC yo mu Misiri inshuro ebyiri. 

Nibwo imyaka ikomeje kuba mibi kuri APR FC mu marushanwa Nyafurika, ikomeje guca amarenga ko izongera ikaba ya kipe buri kipe iyitomboye izajya iza i Kigali yikandagira ndetse n’abafana bayo bagataha bafite icyizere. 

Urugero rwiza ni ukuntu iyi kipe yasezereye AZAM FC mu ijonjora ry'ibanze mu mikino ya CAF Champions League ndetse na Pyramid ikayikuramo yiyushye akuya. 

Kimwe mu byou kwishyimira ni uko APR FC isigaye ikina imikino Nyafurika, ubona ifite intego ihamye yo kugeraho, itanagerwaho ukabona ko ari ikintu cyababaje abagize iyi kipe. 

Tugendeye ku magambo ya Pep Guardiola, APR FC yaba iri gukomanga ku matsinda mu myaka izaza

Umutoza wa Manchester City Pep Guardiola akigera muri Manchester City, ibikombe byo mu Bwongereza yarabyihariye, ariko akanengwa kudahesha ikipe igikombe cya UEFA Champions League kandi mu Bwongereza ikipe ikomeye. 

Pep Guardiola yakundaga kumvikana asubiza ko kugera ku kintu bisaba inzira ndende, ahubwo ubanza wagiharanira inshuro nyinshi ndetse ukanakibura ukireba ariko ukirinda gucika intege. 

Ubwo Pep Guardiola yakomeje gukotana muri UEFA Champions League, rimwe agakurirwamo muri kimwe cya Kabiri  ndetse mu 2021 atsindirwa na Chelsea ku mukino wa nyuma. 

Nyuma yo gutsindwa umukino wa nyuma wo muri 2021 no gukurwamo rugikubita, byasabye imyaka irindwi kugira ngo Pep Guardiola aheshe Manchester City igikombe cya UEFA Champions League. 

Kuri APR FC nayo, ukurikije uko yiyubaka umwaka ku mwaka ifite intego zo kugera mu matsinda ya CAF Champions League, ndetse n'uko isigaye isezererwa bisabye induru ku makipe aba yakinnye nayo, twavuga ko hatabayeho gucika intege, imyaka itatu yazarangira APR FC ikinnye amatsinda, ndetse ikanayarenga. 

Ni iki cyazakorwa kugira ngo APR FC izahozeho mu guhiga inzozi zayo? 

Ikipe kugira ngo igere kure iba igomba kugira umutoza mwiza, kandi wumva intego ikipe ishaka kugeraho. Kugeza ubu, twavuga ko Umunya-Serbia Darko Novic ari umwe mu batoza bashobora kujyana n'intego za APR FC zo gushaka uburyo iyi kipe yazakina amatsinda, cyane ko yabuze gato ngo afashe iyi kipe uhagera. 

Kimwe mu byo Darko Novic amaze kubaka muri APR FC, ni icyizere mu bakinnyi, ndetse no gutinyuka ikipe iyo ariyo yose. Ibi byagaragaye ubwo yahondaguye amakipe atandukanye muri CECAFA gusa ku mahirwe make akananirwa kwegukana icyo gikombe, uko bakinnye na Pyramid ntibatinye ko ari ikipe ikomeye, ndetse mu mikino ibiri abakinnyi ba APR FC bakabanza Pyramid ibitego, uko APR FC yasezereye AZAM FC nabyo, biri mu byagaragaje ikizere cy'abakinnyi. 

Niba Darko Nović azakomezanya na  APR FC nyuma y’uyu mwaka w’imikino agomba guhabwa umwanya n’ubuyobozi bwa APR FC ndetse bakumvikana ku ntego zirambye ikipe yifuza kugeraho, mu gihe zitari kugerwaho neza umutoza akihanganirwa, akaguma kugerageza. 

Mu gihe umutoza n'ikipe baba amaze guhana umwanya wo kubaka ibiramba, hagakurikiyeho kwicara bakarebera hamwe urwego rw'abakinnyi bashobora kubafasha kugera ku ntego zabo. Bivuze ko APR FC itagomba gutungurwa no kumva umutoza ayisabye kurekura andi mafaranga menshi mu kugura amazina by'abakinnyi bashobora kuyifasha kugera ku ntego zayo. 

Aha ikigomba gukorwa APR FC irasabwa kubaka ikipe iri ku rwego rwo guhangana ku ruhando Nyafurika ku buryo idakwiye gutitizwa no kumva ngo yatomboye amakipe yo mu barabu.

Umwaka ku mwaka, APR FC igenda ica amarenga ko iri hafi kuzakina amatsinda mu mikino Nyafurika 

Abakinnyi ba APR FC bamaze kwizamurira icyizere mu mikino bagenda  bakinamo n'amakipe akomeye 

Pyramids nubwo yakuyemo APR FC muri CAF Champions League, yasigaranye ubutumwa ko APR iri kwiyubaka bikomeye cyane 

Darco Novic, aramutse agiriwe icyizere agahabwa umwanya, APR FC ashobora kuyigeza kure 


AZAM FC yo muri Tanzania, ni imwe mu makipe yo gutanga ubuhamya ko APR FC ikomeye 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND