RFL
Kigali

Basketball: Impinduka mu mikino ya kamarampaka ya betPawa Playoffs mu bagore

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:24/09/2024 16:05
0


Imikino ya kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball mu bagore, yajemo impinduka, aho yari gutangira kuri uyu wa Gatatu, ubu ikaba yimurirwe ku wa Gatanu ku itariki 27.



Kuri uyu wa Kabiri, Ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Rwanda FERWABA, ryatangaje ko imikino ya BetPawa Playoffs mu bagore yari iteganyijwe gutangira kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Nzeri 2024, yasubitswe. 

FERWABA yatangaje ko igihe iyi mikino izasubukurirwa ari ku itariki 27 Nzeri. Ni imikino byari  biteganyijwe ko izajya ibera  ku ishuri rya Lycee de Kigali. 

FERWABA irateganya gutangaza ingengabihe nshya vuba irimo izo tariki nshya, kandi abakunzi ba Basketball basabwe gukomeza gutegereza igihe nyacyo iyi mikino izakinirwa. Ni imikino yitezwe cyane n’abakunzi ba Basketball mu Rwanda, aho buri kipe izaba ihatanira itike yo kugera ku mukino wa nyuma.

Kugeza ubu muri kimwe cya kabiri cya BetPawa Playoffs mu bagore, harimo amakipe nka REG W BBC, APR W BBC, Groupe Scolaire Marie Reine Rwaza W BBC na Kepler W BBC.

Iyi mikino ya Kamarampaka y’abagore yageze muri 1/2 cy’irangiza, aho amakipe ane akomeye mu Rwanda azahura mu mikino itegerejwe n’abakunzi ba Basketball. 


Ishirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Rwanda FERWABA, ryasubitse imikino ya kimwe cya kabiri, betPawa Playoffs mu bagore yari iteganyijwe gutangira kuri uyu wa Gatatu 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND