RFL
Kigali

Abanyarwanda bahawe gusifura umukino wa Mali na Guinée-Bissau

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:24/09/2024 16:21
0


Abasifuzi b'Abanyarwanda bahawe kuzasifura umukino uzahuza ikipe y'igihugu ya Mali na Guinée-Bissau mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika cya 2025.



Kuva tariki ya 7 z'ukwezi gutaha kwa 10 nibwo hazaba hakinwa imikino yo ku munsi wa Gatatu mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera mu gihugu cya Morocco.

Kuri uyu munsi wa Gatatu tariki ya 11 hazakinwa umukino wo mu itsinda I ikipe y'igihugu ya Mali izaba yakiriye iya Guinée-Bissau kuri Stade du 26 Mars i Bamako.. 

Uyu mukino uzasifurwa n'Abanyarwanda barangajwe imbere na Uwikunda Samuel uzaba ari gusifura mu kibuga hagati, Mutuyimana Dieudonné uzaba ari uwa mbere wo ku ruhande, Ndayisaba Saidi Hamisi uzaba ari uwa kabiri wo ku ruhande na Ruzindana Nsoro uzaba ari umusifuzi wa Kane.

Abandi basifuzi bazaba bari kuri uyu mukino ni Eugene Marie Diomande ukomoka muri Cote D'Ivoire uzaba ari komiseri ndetse na Aminu Shantali Shuaibu ukomoka muri Nigeria uzaba ari ushinzwe kugenzura abasifuzi.

Uwikunda Samuel , Mutuyimana Dieudonné na Ruzindana Nsoro bagiye gusifura uyu mukino nyuma y'uko bari basifuye umukino wo ku munsi wa mbere muri iyi mikino yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika cya 2025 wari wahuje Ghana na Angola.

Ikipe y'igihugu ya Mali iri ku mwanya wa 2 n'amanota 4 izaba icakirana na Guinea -Bissau iri ku mwanya wa 3 n'amanota mu itsinda I.

Uwikunda Samuel niwe uzaba uyoboye umukino wa Mali na Guinea -Bissau 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND