RFL
Kigali

KNC arashinja abanyamakuru ba Radio Rwanda gutesha agaciro umukino wa Rayon Sports na Gasogi United

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:24/09/2024 14:59
0


Perezida wa Gasogi United KNC, yavuze ko ibyo abanyamakuru ba Radio Rwanda bavuze ko umukino wa Rayon Sports na Gasogi kuba warakinwe Saa Moya bitari bikwiye kubera hari undi mukino wa APR FC na Pyramid, avuga ko ari ugutesha agaciro uwo mukino.



Mbere y’umukino wa shampiyona w’umunsi wa 4 wahuje Gasogi United na Rayon Sports kuri Stade Amahoro tariki ya 21 Nzeri 2024  aho Rayon Sports yatsinzemo Gasogi United 1-0, abanyamakuru ba Radio Rwanda bari bagaragaje ko amasaha y’umukino hari abo abangamiye.

Mu kiganiro cy’urubuga rw’imikino cyari kirimo abanyamakuru nka Rugangura Axel, Kwizigira Jean Claude, Ruvuyanga. Nkurunziza na Christian Lorenzo, bagaragaje ko uyu mukino wari kujya Saa Kumi n'Ebyiri  aho gukinwa Saa Moya  kubera ko Saa 20h hari umukino wa CAF Champions League wahuje APR FC na Pyramids FC. 

Abanyamakuru ba Radio Rwanda, ibi babibonye nko kubangamira abakunzi ba APR FC bifuzaga kureba Gasogi United na Rayon Sports kandi iyo umukino uza gukinwa Saa Kumi n'Ebiri  bari kuwureba maze Saa Mbiri  bakajya kureba APR FC. 

Ibi Perezida wa Gasogi United Kakoza Nkuriza Charles, KNC yabyubakiyeho, anenga abanyamakuru ba Radio Rwanda bagaragaje ko umukino wa Gasogi United FC na Rayon Sports udafite icyo uvuze imbere y’uwa CAF Champions League. 

KNC yagize Aati “Kubona Radio y’Igihugu, inshuti yanjye, iyo mwumvise nta kintu cyiza mwavuga, mwakwicecekeye. Nyuma y’umukino bakurikijeho ngo Semuhungu yarabyinnye. Na Gacinya yarabyinnye n’abandi barabyinnye.

Hari ibintu abantu bakina nabyo. Ntabwo ushobora kubona igitangazamakuru cya Leta gikora icengezamatwara risenya umupira, ifite imirongo irenga cumi n’ingahe. Nshatse uyu munsi najya kuregera ibyangijwe, nkavuga nti njye nifuzaga abantu ibihumbi 30, none haje ibihumbi bikabakaba 15.


KNC yavuze ko ikiganiro cya Radio Rwanda (Urubuga w'imikino) cyatesheje agaciro umukino wa Gasogi United na Rayon Sports 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND