Itangisha James [Mwiza Cyane] usanzwe ari umurinzi w’umukinnyi wa filime uri mu bakomeye mu Rwanda, Isimbi Alliance [Alliah Cool] yatunguye umukunzi we ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege amwambika impeta y’urukundo ‘Fiançailles’ amuteguza kurushinga nk’umugabo n’umugore.
Byabaye mu ijoro ryo kuri
uyu wa Mbere tariki 23 Nzeri 2024, ahagana Saa Moya z’ijoro ubwo uyu mukunzi we
witwa Odette yari avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ageze ku kibuga cy’indege
Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
Odette yagiye aza mu
Rwanda mu bihe bitandukanye agahura na James byagejeje ku kwiyemeza gushinga
urugo. Baherutse gusohora integuza bagaragaza ko ku wa Kane tariki 26 Nzeri
2024, bazasezerana imbere y’amategeko mu muhango uzabera mu Murenge wa Kinyinya
mu Mujyi wa Kigali.
Mu kiganiro na
InyaRwanda, James yavuze ko imyaka ibiri ishize ari mu rukundo na Odette, kandi
ko byatangiye atiyumvisha ko bizagera ku kubana. Ati “Twarahuye, ariko ntabwo
nari nziko bizagera aha ngaha, ariko birashobotse.”
Yavuze ko ari ibintu
bitangaje ‘kuko twahuriye kuri internet, turandikirana, kuva ubwo turamenyana
tugeze ubwo tujya mu rukundo none birangiye tugiye kurushinga’.
Odette asanzwe abarizwa
muri Leta ya Uttah muri Amerika. Ni mu gihe James yavuzwe cyane mu
itangazamakuru, nyuma y’uko abaye umurinzi w’umuhanzikazi Marina bakaza
gutandukana, aho muri iki gihe ari umurinzi wa Alliah Cool.
Yavuze ko nyuma yo
kurushinga bishoboka ko azajya muri Amerika kubana n’umukunzi we, ariko ‘kandi
byanashoboka ko nawe yaza tukaba i Kigali’.
James yavuze ko hari
byinshi yakundiye umukunzi we, ariko icyaruse byose ni uko ari umuntu ukunda
Imana. Ati “Ni umwana mwiza cyane, wicisha bugufi, ukunda gusenga, biri mu
bintu bya mbere rwose byatumye nkundana nawe, kuko yankundishije gusenga,
birangira mbatijwe urumva ko namenye Imana kubera we. Urumva rero umuntu
ushobora ku guhindura muri ubwo buryo, aba ari umuntu ukomeye cyane.”
James yasobanuye ko kuza
kwa Odette i Kigali biri muri gahunda yo gutegura ubukwe bwabo. Kandi, avuga ko
ku mwambikira impeta ku kibuga cy’indege, ari ibintu yari amaze igihe
atekerezaho.
James yatunguye umukunzi we Odette amwambikira impeta ku kibuga cy’indege
James yavuze ko imyaka
ibiri ishize ari mu rukundo n’uyu mukobwa yagejeje ku kwiyemeza kubana nk’umugabo
n’umugore
James yavuze ko ku wa
Kane tariki 26 Nzeri 2024, we n’umukunzi we bazasezerana imbere y’amategeko ya
Repubulika y’u Rwanda
James usanzwe ari umurinzi wa Alliah Cool yatangaje ko aherutse kwakira agakiza biturutse ku mukunzi we
Inshuti n'abavandimwe biteguye gushyigikira James na Odette mu gihe bitegura kubana nk'umugabo n'umugore
TANGA IGITECYEREZO