RFL
Kigali

Urugendo rw’urukundo rw’umurinzi wa Alliah Cool wambikiye impeta umukunzi we ku kibuga cy’indege- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/09/2024 10:41
0


Itangisha James [Mwiza Cyane] usanzwe ari umurinzi w’umukinnyi wa filime uri mu bakomeye mu Rwanda, Isimbi Alliance [Alliah Cool] yatunguye umukunzi we ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege amwambika impeta y’urukundo ‘Fiançailles’ amuteguza kurushinga nk’umugabo n’umugore.



Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nzeri 2024, ahagana Saa Moya z’ijoro ubwo uyu mukunzi we witwa Odette yari avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Odette yagiye aza mu Rwanda mu bihe bitandukanye agahura na James byagejeje ku kwiyemeza gushinga urugo. Baherutse gusohora integuza bagaragaza ko ku wa Kane tariki 26 Nzeri 2024, bazasezerana imbere y’amategeko mu muhango uzabera mu Murenge wa Kinyinya mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro na InyaRwanda, James yavuze ko imyaka ibiri ishize ari mu rukundo na Odette, kandi ko byatangiye atiyumvisha ko bizagera ku kubana. Ati “Twarahuye, ariko ntabwo nari nziko bizagera aha ngaha, ariko birashobotse.”

Yavuze ko ari ibintu bitangaje ‘kuko twahuriye kuri internet, turandikirana, kuva ubwo turamenyana tugeze ubwo tujya mu rukundo none birangiye tugiye kurushinga’.

Odette asanzwe abarizwa muri Leta ya Uttah muri Amerika. Ni mu gihe James yavuzwe cyane mu itangazamakuru, nyuma y’uko abaye umurinzi w’umuhanzikazi Marina bakaza gutandukana, aho muri iki gihe ari umurinzi wa Alliah Cool.

Yavuze ko nyuma yo kurushinga bishoboka ko azajya muri Amerika kubana n’umukunzi we, ariko ‘kandi byanashoboka ko nawe yaza tukaba i Kigali’.

James yavuze ko hari byinshi yakundiye umukunzi we, ariko icyaruse byose ni uko ari umuntu ukunda Imana. Ati “Ni umwana mwiza cyane, wicisha bugufi, ukunda gusenga, biri mu bintu bya mbere rwose byatumye nkundana nawe, kuko yankundishije gusenga, birangira mbatijwe urumva ko namenye Imana kubera we. Urumva rero umuntu ushobora ku guhindura muri ubwo buryo, aba ari umuntu ukomeye cyane.”

James yasobanuye ko kuza kwa Odette i Kigali biri muri gahunda yo gutegura ubukwe bwabo. Kandi, avuga ko ku mwambikira impeta ku kibuga cy’indege, ari ibintu yari amaze igihe atekerezaho.

James yatunguye umukunzi we Odette amwambikira impeta ku kibuga cy’indege


James yavuze ko imyaka ibiri ishize ari mu rukundo n’uyu mukobwa yagejeje ku kwiyemeza kubana nk’umugabo n’umugore


James yavuze ko ku wa Kane tariki 26 Nzeri 2024, we n’umukunzi we bazasezerana imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda


James usanzwe ari umurinzi wa Alliah Cool yatangaje ko aherutse kwakira agakiza biturutse ku mukunzi we 


Inshuti n'abavandimwe biteguye gushyigikira James na Odette mu gihe bitegura kubana nk'umugabo n'umugore






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND