Umwe mu basore bari kuzamuka neza mu bakoresha imbuga nkoranyambaga Osmarito OG yagarutse ku rugendo rw’ubuzima bwe n’uko Kenya yatumye yisanga mu buzima bubi,u Rwanda rukamuhindurira amateka.
Osmarito OG yavukiye muri Kenya kuri Se w’Umunyarwanda na Nyina w’Umunyakenya.Yaje mu Rwanda mu mwaka wa 2014, ari nabwo yatangiye kuza kuhaba, aterwa ishema no kwitwa umunyarwanda.
Agaragaza ko adashobora gusubira muri Kenya igihugu ari u
Rwanda.
Ati”Kuza mu Rwanda byampinduriye ubuzima, ubu tuvugana Osamarito
ni umuntu udakoresha ibiyobyabwenge.”
Akomeza avuga ko igihe yabaga muri Kenya nubwo yari muto byari byaramubase, akanagendana n’abantu batari beza bamushyiragamo ibitekerezo bibi.
Ati”Nakundaga itsinda ry’iterabwoba rya Al Shabaab.”
Ibi agaragaza ko byaturukaga ku kuba yari atuye Mombasa
ya Somalia ariko kugera mu Rwanda byamubereye icyomoro.
Ati”Bariya bantu narababonaga nkabona ari abantu beza
ariko nasanze naribeshyaga.”
Akigera mu Rwanda byabanje kumugora bikanatuma atiga neza igihe ariko ngo cyaje kugera afata umwanzuro wo kwiga ashyizeho umwete.Umwaka wa 2022 wasize asoje amashuri yisumbuye aho yize ibirena n’Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi bw’Isi.
Yabonye izuba muri 2002 avuka mu muryango w’abana 6.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAKORANYE NA OSMARITO OG
TANGA IGITECYEREZO