RFL
Kigali

Yafungiwemo Perezida na R.Kelly! Ibidasanzwe kuri gereza P.Diddy acumbikiwemo-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/09/2024 11:01
0


Kuva umuraperi w'icyamamare P.Diddy yatabwa muri yombi, urukiko rukanga ingwate ye ya Miliyoni 50$ yatanze ngo aburane afunguye, yahise ajya gufungirwa muri gereza iri mu za mbere zikakaye muri Amerika yitwa 'The Metropolitan Detention Center Brooklyn' yo mu mujyi wa New York.



Ni ibihe bikomeye ku muraperi akaba n'umushoramari Sean Combs wamenyekanye ku mazina menshi nka Diddy, Puffy Daddy, Puffy, P.Diddy, Love n'andi menshi dore ko mu bihe bitandukanye yaranzwe no guhindura amazina ye mu myidagaduro.

Mu cyumweru gishize nibwo ibintu byahinduye isura ubwo FBI ifatanyije n'abashinzwe umutekano w'imbere mu gihugu ba Homeland Security basanze P.Diddy mu cyumba cya Hoteli yarimobagahita bamuta muri yombi.

Ubwo yagezwaga mu rukiko, umwunganizi we mu mategeko Marc Agnifilo yavuze ko P.Diddy yiteguye gutanga Miliyoni 50 z'Amadolari akarekurwa akaburana afunguye. Aya mafaranga nubwo ari menshi ariko urukiko rwarayanze inshuro 2 zose.

Damien Williams uhagarariye ubushinjacyaha bwa leta zo mu Majyepfo zirimo n'umujyi wa New York. yabwiye itangazamakuru ko banze ko uyu muraperi aburana afunguye kuko ibyaha ashinjwa bikomeye ndetse ko hari impungenge ko yahita acika ubutabera akava ku butaka bw'Amerika.

Mu byaha P.Diddy ashinjwa harimo gufata ku ngufu abakobwa 6 batandukanye, gucuruza abakobwa, kwambutsa abakobwa acuruza akabajyana mu busambanyi mu bindi bihugu, gutunga imbunda bitemewe n'amategeko, gukubita no gukomeretsa, gutwara ibiyobyabwenge bitemewe, gukoresha ibirori mu rugo rwe akazanamo abagabo bagasambanya abakobwa ku gahato.

Ibi byaha uko bitandukanye ni nako bifite ibihano bitandukanye, ahamwe n'icyaha cyo gufata ku ngufu yafungwa burundu, ahamwe n'icyaha cyo gucuruza abakobwa yakatirwa igifungo cy'imyaka 15 mu gihe ahamwe n'icyaha cyo kwambutsa imipaka abakobwa acuruza yafungwa imyaka 20.

Kugeza magingo aya P.Diddy w'imyaka 54 usa naho ibigwi bye n'izina rikomeye yari afite mu muziki byacitse amazi, afungiye muri gereza yitwa 'The Metropolitan Detention Center Brooklyn' iherereye mu mujyi wa New York.

*Amateka y'iyi Gereza ifungiyemo P.Diddy 

Iyi gereza 'The Metropolitan Detention Center Brooklyn' yubatse muri karitsiye ya South Park i Brooklyn mu mujyi wa New York. Yubatswe mu 1990, igenewe kwakira imfungwa 1000 zitegereje kuburana, gusa uko imyaka yagiye yicuma ni nako umubare wabayifungirwamo wiyongera.

Ntabwo ifungirwamo ababonetse bose ahubwo ifungirwamo abantu bakurikiranyweho ibyaha bikomeye bifite aho bihuriye n'ihohotera rishingiye ku gitsina, ubucuruzi bw'abantu, gucuruza abakobwa, abimukira binjiye muri Amerika mu buryo butemewe. Ikindi kandi abafungirwamo bose ni abantu bakurikiranywe na FBI.

Mu 2002 ubwo George W.Bush yari akiri Perezida wa USA, yasabwe inshuro 8 ko iyi gereza yahindurirwa imiyoborere ndetse ikanahindura amabwira ashaririye abahafungiye babayemo arimo kuba bambara ibirenge, bashobora kumara icyumweru batageze hanze ngo barebe uko hasa, imirire mibi byumwihariko basabaga ko yasanwa kubera gusaza.

Andi mategeko y'iyi gereza akomeye arimo kuba abahafungiye bose batemerewe gusohoka ngo bakore siporo nk'uko izindi gereza zibikora, bakarabira kandi baniherera mu kumba gato bararamo ndetse ntabwo bemerewe gusurwa igihe cyose batarakatirwa.


Iyi gereza yubatse mu buryo bw'amagorofa ku buryo inyuma isa neza gusa ngo imbere irashaje bitewe n'uko kuva mu 1988 itarongera kuvugururwa

Associate Press ivuga ko iyi gereza P.Diddy afungiyemo iri muri gereza za mbere zubatse neza muri Amerika iyo umuntu arebeye inyuma kuko yubatse mu magorofa atondekanyije, nyamara ngo mu imbere yaho irashaje dore ko kuva yakubakwa mu 1988 itigeze yongera kuvugururwa.

Iyi gereza izwiho urugomo rwinshi rw'imfungwa zirwana zikoresheje ibyuma. Mu 2023 gusa hapfuye imfungwa 36 zose zizize guterwa ibyuma. Ni mu gihe kuva aho uyu mwaka watangira imfungwa 18 arizo zimaze gupfiramo. 

Mu gihe Isi yose yari yarembejwe n'icyorezo cya Covid-19, iyi gereza nayo yakozweho n'iki cyorezo ku buryo buri hejuru aho imfungwa 50% zari zafashwe na Covid-19. 

Ikindi kidasanzwe iyi gereza izwiho ni uko abarinzi baho nabo usanga ari abanyabyaha bafatanya n'imfungwa mu kubinjiriza ibintu bitemewe. Mu myaka 5 ishize abacunga gereza n'abandi bakozi bayo bagera kuri 22 barirukanwe abandi barafungwa bazira guhabwa ruswa n'imfungwa mu kubinjiriza ibiyobyabwenge hamwe n'ibindi bitemewe.

Magingo aya iyi gereza ifungiwemo abagera kuri 1,712 barimo na P.Diddy aho bose bakurikiranywe na FBI. Umuyobozi wayo mukuru witwa Heriberto Tellez watangiye kuyiyobora mu 2017 aherutse kubwira itangazamakuru ko P.Diddy yakiriwe nk'indi mfungwa yose kandi ko atigeze ahabwa ibindi cyangwa ngo afatwe nk'icyamamare ahubwo ko yakiriwe nk'uko izindi mfungwa zose zakirwa hatitawe ku izina afite.

-Iyi gereza yagiye ifungirwamo ibyamamare bindi birimo na R.Kelly hamwe na Juan Orlando wari Perezida

R.Kelly wahoze aca ibintu mu muziki, yafungiwe muri iyi gereza nyuma yo guhabwa igihano cy'imyaka 30 azira gufata ku ngufu

Icyamamare mu muziki, Sylvester Robert Kelly uzwi cyane nka R.Kelly nawe wahamwe n'ibyaha byo gufata ku ngufu, yafungiwe muri iyi gereza mu 2016 ubwo yatabwaga muri yombi. Yayimazemo imyaka 2 abona kujyanwa muri gereza ya Chicago.

Uyu yahoze ari Perezida w'igihugu ya Honduras muri manda 2 zikurikiranye. Yafunzwe azira gucuruza ibiyobyabwenge birimo na Cocaine muri Amerika afatanyije na mushiki we witwa Hilda Alvarado

Juan Orlando Hernandez Alvarado wahoze ari Perezida w'igihugu cya Honduras kuva mu 2014 kugeza mu 2022 ubwo yatabwaga muri yombi. Yakatiwe imyaka 25 ahamwe n'icyaha cyo gucururiza Cocaine ku butaka bwa Amerika.

Gerano Garcia Luna wahoze ari umunyamabanga mukuru w'igihugu cya Mexico, afungiye muri iyi gereza aho ategereje kuburana ku byaha ashinjwa birimo gukorana n'abacuruzi b'ibiyobyabwenge bazwi ku izina ry'aba 'Sinaloa Cartel'.

Umwiyahuzi Sayfullo Saipov wateze igisasu mu modoka rusange kigahitana ubuzima bw'abantu 8 mu 2017 nawe afungiye muri iyi gereza irimo P.Diddy.

Umuraperi Daniel Hernandez uzwi nka 6ix9ine cyangwa Tekashi69 nawe yafungiwe muri iyi gereza mu gihe cy'umwaka azira gufatanwa imbunda zitemewe.

Ja Rule umuraperi wakunzwe mu myaka ya kera nawe yafungiwe muri iyi gereza azira kutishyura imisoro aho yayimazemo amezi 28. Undi muraperi wayifungiwemo ni Fetty Wap wakatiwe igifungo cy'amezi 72 azira gukubita agakomeretsa n'ibiyobyabwenge.

Ghislaine Noella Maxwell ari mu bindi byamamare byafungiwe muri iyi gereza nyuma yo guhamwa n'ibyaha byo gucuruza abakobwa agakatirwa imyaka 20. Uyu yahoze ari mu bategura ibitaramo mu Bwongereza ndetse yakoranaga bya hafi na Prince Andrew wirukanwe i Bwami nyuma yo gushinjwa gufata ku ngufu n'umwe mu bana b'abakobwa bacuruzwaga n'uyu Ghislaine Maxwell.

Madame Ghislaine Maxwell wari uzwiho gutegura ibirori bikomeye by'ibyamamare mu Bwongereza, afungiwe muri iyi gereza nyuma yo gukatirwa imyaka 20 azira gucuruza abakobwa







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND