Umuhanzi Ngabo Richard uzwi nka Kevin Kade, yatangaje ko agiye gukorera igitaramo cya mbere mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Si ubwa mbere, uyu musore
ugezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo ‘Sikosa’ yakoranye na The Ben na
Element azaba akandagiye i Dubai, kuko yahagiye mu bihe bitandukanye mu bikorwa
byari bigamije kuhafatira amashusho y’indirimbo ze.
Yatumiwe binyuze muri
Sosiyete y’umuziki ‘Agakoni’ isanzwe ifasha abahanzi Nyarwanda gutaramira muri
kiriya gihugu. Kevin Kade agiye kuhataramira abisikana n’umuraperi Young Grace
wahataramiye ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024.
Kevin Kade azataramira
abafana be n’abakunzi be b’umuziki mu gitaramo cyiswe “Deira Party” kizaba ku
wa 9 Ugushyingo 2024. Azahurira ku rubyiniro na Dj Mico, Dj Traxx, Zeek Demo,
Dj Manasa ndetse na MC Robot.
Azaririmbira mu kabyiniro
ka Matrix African Club ahasanzwe hataramira abahanzi bakomeye ku Isi. Batman
wateguye iki gitaramo yabwiye InyaRwanda, ko batumiye Kevin Kade kubera ‘ubuhanga
afite mu muziki no kuba abafana be hano i Dubai baramusabye cyane’.
Akomeza ati 'Impamvu natumiye Kevin Kade ni uko benshi bamusabye hano muri Dubai. Kandi gahunda yanjye ni ugushyigikira umuziki w'Abanyarwanda, n'ubwo nshyize imbere guteza imbere Hip Hop ariko icya mbere ni umuziki w'Abanyarwanda."
"Abantu benshi bansabye ko natumira Kevin Kade. Rero, icyo abantu bakitega ni uko ari igitaramo cy'amateka gifite icyo kizazamura ku ruhande rwa Kevin Kade ndetse no ku ruhande rwanjye nk'utegura ibitaramo."
Kevin Kade agiye kujya
Dubai mu gihe aherutse kuririmba mu birori by’umubyinnyi Sherrie Silver
byabereye muri Kigali Convention Center, aho ku rubyiniro yahuriyemo na The Ben
na Element.
Muri uyu mwaka, uyu
musore ashyize imbere gukorana n’abahanzi bakomeye. Ndetse, birashoboka ko mu
gitaramo The Ben azakorera muri BK Arena tariki 1 Mutarama 2025, ari mu bahanzi
bazataramana.
Kevin Kade yamenyekanye
cyane binyuze mu ndirimbo zirimo nka 'Ma Bae', 'Ibirara' yakoranye na Uncle
Austin, 'Wankaniye', 'Umuana', 'Munada'. 'Amayoga' yakoranye na Kozze n'izindi.
Kuva mu myaka itatu
ishize, uyu muhanzi yagaragaje imbaraga zidasanzwe, ndetse ni umwe mu banyuze
mu ishuri rya muzika rya Nyundo, kandi yakoranye by'igihe kirekire n'inzu ifasha
abahanzi mu bya muzika ya Uncredible Records.
Kevin Kade agiye
gutaramira ku nshuro ye ya mbere mu Mujyi wa Dubai
Kevin Kade yagiye ajya i
Dubai mu bikorwa byari bigamije gufata amashusho y’indirimbo
Kevin Kade agiye kujya Dubai mu gihe yitegura gusohora indirimbo zirimo ‘Nyiragongo’
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SIKOSA’ YA KEVIN KADE, THE BEN NA ELEMENT
TANGA IGITECYEREZO