RFL
Kigali

Havumbuwe umubumbe wa Neptune! Twinjirane mu byaranze uyu munsi mu mateka y'Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:23/09/2024 9:05
0


Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.



Tariki 23 Nzeri ni umunsi wa 266 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 99 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza Mutagatifu Projet, Paxent wahowe Imana yiciwe ahitwa Vénéré i Paris mu Bufaransa.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1845: Club ya Knickerbockers Baseball muri Leta ya New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangije imikino yubahirije amategeko akoreshwa muri ibi bihe mu mikino ya Baseball.

1846: Umuhanga mu bijyanye n’ubumenyi mu by’ikirere (astronomer), umufaransa Urbain Jean Joseph Le Verrier ari kumwe n’Umwongereza John Couch Adams bavumbuye umubumbe wa Neptune, ubu buvumbuzi bwongeye kwemezwa n’Umudage Johann Gottfried Galle.

1932: Ubwami bwa Hejaz na Nejd bwahinduye amazina buhabwa izina rya Saudi Arabia.

1972: Perezida Ferdinand Marcos wa Philipines yatangarije kuri televiziyo na Radiyo by’igihugu itangira ry’icyo yise martial law.

1999: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nshuro ya mbere hizihijwe umunsi mukuru wiswe Celebrate Bisexuality Day aho ababana badahuje ibitsina babyizihiza.

2002: Ku nshuro ya mbere hashyizwe ku mugaragaro porogaramu ikoreshwa mu bijyanye na Internet (web browser) ya Mozilla Firefox ("Phoenix 0.1").

2004: Hatangajwe ko mu gihugu cya Haiti umwuzure wahitanye abantu ku 1070.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1978: Worm Miller, Umunyamerika watunganyaga ibijyanye n’ama film.

1985: Hossein Ka’abi, Umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Iran.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

1851: Émilie Gamelin, Umubikira ukomoka muri Canada, ni na we washinze Umuryango w’Ababikira bitwa Sisters of Providence.

2009: Paul B. Fay wari umucuruzi ukomeye ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND