RFL
Kigali

Iyo abantu baburiye rimwe utekereza ikibazo gihari! Etincelles FC ku kuba abakinnyi babuze mu myitozo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:23/09/2024 15:53
0


Team Manager w'ikipe ya Etincelles FC, Djuma Izabayo yemeje ko bagiye mu myitozo bakabura abakinnyi bagahita batekereza ko ikibazo cyabiteye ari icy'amafaranga dore ko ari cyo cyari gisanzwe gihari.



Kuri uyu wa Mbere ni bwo hagiye hanze amakuru ko abakinnyi ba Etincelles FC ikina shampiyona y'icyikiro cya mbere mu Rwanda banze gukora imyitozo kubera kudahembwa.

Djuma Izabayo ufite inshingano zo gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (Team Manager) aganira na InyaRwanda yemeje aya makuru avuga ko we n'abatoza mu gitondo bagiye mu myitozo gusa bakisanga bonyine. 

Yavuze ko bahise batekereza ko icyabiteye ari ikibazo cy'amafaranga abakinnyi baberewemo. Ati: "Ni byo twagombaga gukora imyitozo uyu munsi ariko twageze ku kibuga n’abatoza abakinnyi ntibahagera.

Rero urumva niba abantu baburiye rimwe uhita utekereza ku kibazo cyari gisanzwe gihari niko mbitekereza. Ikibazo bari bafite bahuriyeho cyose ni icyongicyo cy’amafaranga".

Yavuze ko muri Etincelles FC basanzwe bahemba kare bikaba biri no mu byatumye abakinnyi bafata umwanzuro wo guhagarika imyitozo kuko batamenyereye guhembwa bitinze.

Ati: "Icyo navuga nubwo mu Rwanda hari abamara amezi menshi batarahemba ariko abakinnyi bagakomeza gukora buriya buri rugo ruba rufite uko ruba rubayeho, aha ntabwo babimenyereye ubundi ubusanzwe bahembwa hagati ya 25-30.

Ubwo rero iyo babonye ukwezi kwa mbere, ukwa kabiri batarahembwa bahita bumva ko ari ibintu bidasanzwe rero ubungubu ho binahuriranye n’ibihe nakita ko bigoye muri rusange kuko ni ibihe by’abana barikujya ku ishuri. Urumva abakozi haba harimo abafite imiryango abagize ute, ntekereza ko ariyo mpamvu".

Djuma Izabayo yavuze ko ikigiye gukurikiraho ari uko buri wese akora inshingano ze. Ati" Igikurikiyeho ni uko buri wese akora inshibgano ze nk'uko abigomba. Niba abakinnyi bamanitse inkweto uhita ureba ese njyewe ibyo mbagomba ni iki gikorwa kigakorwa".

Ibi bibaye nyuma y'uko Etincelles FC ifashwa n'Akarere ka Rubavu mu mpera z'icyumweru yaherukaga kunganya na Bugesera FC igitego 1-1 mu mukino wo ku munsi wa Kane wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Bibaye kandi mbere yuko mu mpera z'iki Cyumweru yakira APR FC mu mukino wo ku munsi wa gatanu wa shampiyona. Kugeza ubu Etincelles FC iri ku mwanya wa 12 muri Shampiyona n’amanota atatu nyuma yo kunganya imikino itatu muri ine imaze gukina.


Abakinnyi ba Etincelles FC banze gukora imyitozo kubera amafaranga y'umushaha w'amezi abiri batarahabwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND