RFL
Kigali

Kina Music yasinyishije Zuba Ray, umuhanzikazi mushya mu muziki

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/09/2024 16:44
0


Ishimwe Karake Clement washinze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kina Music, yatangaje ko yagiranye amasezerano y’imikoranire na Zuba Ray, umuhanzikazi mushya mu muziki bagiye gufasha gukora ibihangano bye mu buryo bw’amajwi n’amashusho, no kubimenyekanisha.



Ishimwe yabwiye InyaRwanda ko kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2024, ari bwo bazamurikira itangazamakuru ibihangano bishya by’uyu mukobwa ndetse n’imikoranire yabo.

Yavuze ko bashingiye kuri byinshi bahitamo kwinjiza uyu mukobwa mu muryango Mugari wa Kina Music kandi uzabyumva ntazashidikanya ku mahitamo bakoze.

Ati “Abantu nibamwumva, bakanamubona bizoroha guhita bamenya icyo twagendeyeho.”

Ishimwe yumvikanishije ko uyu mukobwa afite ubuhanga bwihariye ku buryo yitezeho ko buri ndirimbo izajya ijya hanze bamukoreye, izajya yiharira ‘Playlists’ za benshi mu bantu bakunda umuziki.

Atangaje ibi, mu gihe uyu mukobwa ari kwitegura gushyira hanze indirimbo bise ‘Igisabo’ izajya hanze ku wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2024, ari bwo bazamugaragaza ku mugaragaro.

Iyi ndirimbo yanditswe kandi itunganywa na Ishimwe Karake Clement, ni mu gihe amashusho yatunganyijwe na Simbi Nailla. Gitari zumvikanamo zacuranzwe na Jules Hirwa ndetse na Ishimwe Bass.

Kina Music isanzwe ibarizwamo Butera Knowless na Nel Ngabo. Mu bihe bitandukanye, iyi nzu yashyize itafari ku muziki w’u Rwanda, ndetse abahanzi babarizwamo bihagazemo mu bijyanye n’ibikorwa ndetse no kubatumira mu bitaramo.


Ishimwe Karake Clement yatangaje ko binyuze muri Kina Music yasinyishije umuhanzikazi mushya Zuba Ray






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND