RFL
Kigali

Michelle Obama yahishuye uko Melania Trump yanze ubufasha bwe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/09/2024 16:31
0


Umunyamategeko akaba yaranahoze ari 'First Lady' wa USA, Michelle Obama, yagarutse ku mubano mubi afitanye na Melania Trump ndetse ahishura ko yigeze kwanga ubufasha bwe.



Ku bakurikiranira hafi ibya politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika barabizi ko Barack Obama wabaye Perezida wa 44 w'iki gihugu adacana uwaka na Donald Trump wabaye Perezida wa 45. Ibi ariko byarenze aba bagabo binagera ku bagore babo.

Umubano wa Michelle Obama na Melania Trump watangiye kuvugwaho ko utari mwiza mu 2016 ubwo Trump yarahiraga maze Melania yavuga ijambo agakoresha 'Speech' yakoreshejwe na Michelle Obama mu 2008 ubwo Barack yarahiraga. 

Ibi Michelle ntiyabyihanganiye kuko yahise asohora itangazo rivuga ko ababajwe n'uko Melania yamukopeye ijambo rye yise 'iry'amateka'.

Ntibyagarukiye aho kuko mu 2018 Melania Trump yanenze imyambarire ya Michelle Obama ubwo yaganiraga na CNN, yagize ati; ''Simbona impamvu abagore bafata Michelle nk'ikitegererezo kuko ubwe ntabasha no kwiyambika neza''. 

Aha niho bisa nkaho umubano w'aba bagore babayeho ba 'First Lady' watangiye kuba mubi bikajya ku mugaragaro. Kuri ubu Michelle Obama yongeye kugira icyo awuvugaho ndetse anakomoza ku gihe yigeze guha ubufasha Melania Trump nyamara akabwanga.

Mu kiganiro 'Good Morning America' cya televiziyo ya ABC gikorwa na Robin Roberts, cyatumiwemo Michelle Obama ari naho yakomoje kuri ibi. Ubwo yabazwa kucyo atekereza ku magambo Melania n'umugabo we Trump baherutse gutangaza, yasubije ati; ''Ntabwo ari ubwa mbere batuvuga nabi kandi sinatekereza ko ari ubwa nyuma''.

Michelle Obama yakomeje ati; ''Kuva na mbere ntabwo nigeze numvikana na Melania Trump, ndibuka ko mu 2016 namuciriye bugufi nka muha ubufasha bwanjye akabwanga. Murabizi nibwo bari bagiye kwinjira muri White House, namubwiye ko namufasha kugira ibyo ashyira ku murongo mu byumba by'uruhande bazabamo n'abana be, namubwiye ko yampamagara igihe cyose akeneye ubufasha muri White House yaba mu biro n'ahandi hose''.

Yakomeje ati; ''Yansubije ambwira ko ntabufasha bwanjye akeneye. Murabizi kuba narimbimubwiye suko narinyobewe ko yabyikorera wenyine ahubwo ni uko ari umuco ko buri First Lady usohotse White House afasha uyinjiye kuyimenyera. 

Njyewe namaze ukwezi kose Laura Bush (Madame wa George W.Bush) aza kunsura akanyerekera. Ibaze ko na Obama mu minsi ya mbere yajyaga gusura Trump ariko byarantunguye kubona Melania yanze ko mufasha''

Umubano wabo watangiye kuba mubi mu 2016 ubwo Melania yakoperaga 'Speech' ya Michelle yakoresheje mu 2008

Michelle Obama yahishuye ko Melania Trump yigeze kwanga ubufasha bwe

Yavuze ko ari umuco ko 'First Lady' usohotse muri White House afasha uyinjiyemo ariko ngo ubwo yahaga ubufasha Melania yamubwiye ko ntabwo akeneye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND