RFL
Kigali

Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo Dr. Usta Kaitesi wayoboye RGB

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:23/09/2024 17:14
0


Itangazo ryaturutse muri Perezidansi ya Repubulika kuri uyu wa Mbere, rigaagaza ko Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho Abasenateri bane Dr. Usta Kaitesi uherutse gusimburwa ku nshingano z'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB.



Perezidansi ya Repubulika yatangaje ko Perezida Paul Kagame yashyizeho Abasenateri bane nk'uko tubicyesha Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru, RBA. Aba basenateri bane bagiriwe icyizere na Perezida Kagame, harimo umugabo umwe ndetse n'abagore batatu. Bahawe izi nshingano nyuma y'iminsi micye habaye amatora y'Abasenateri.

Iryo tangazo riragira riti: "Ashingiye ku biteganywa n'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, cyane cyane mu ngingo ya 80; none ku wa 23 Nzeri 2024, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho Abasenateri bakurikira: Bwana Francois Xavier Kalinda, Madamu Bibiane Gahamanyi Mbaye, Madamu Usta Kaitesi na Madamu Solina Nyirahabimana".

Ku wa Mbere tariki ya 16 Nzeri 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora [NEC] yatangaje by’agateganyo abatorewe kwinjira muri Sena y’u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere. Abo Basenateri ni Nyirasafari Esperance, Uwera Pelagie, Umuhire Adrie;

Nyinawamwiza Laetitia, Nsengiyumva Fulgence, Niyomugabo Cyprien, Mureshyankwano Marie Rose, Mukabaramba Alvera, Havugimana Emmanuel, Bideri John Bonds, Cyitatire Sosthene na Amandin Rugira.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igizwe n’Abasenateri 26 barimo abatorwa hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu, abashyirwaho na Perezida wa Repubulika n’abatorwa n’Ihuriro ry’Igihugu nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, n’abandi batorwa bahagarariye amashuri makuru na Kaminuza bya Leta ndetse n’izigenga.

Mu basenateri 26 bagize Inteko Ishinga Amategeko, 12 ni bo batorwa aho buri Ntara n’Umujyi wa Kigali biba bifite umubare w’abasenateri batorwa, kuko mu Majyepfo, Iburasirazuba n’Iburengerazuba hazatorwamo 3 muri buri Ntara, mu Majyaruguru hakazatorwamo 2, mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatorwa 1.

Uretse 12 batorwa n’Inteko itora ndetse na biro ya Njyanama mu Mujyi wa Kigali, hari n’abandi babiri baba bahagarariye amashuri makuru na za Kaminuza yaba iza Leta cyangwa izigenga, aho batorwa na bagenzi babo bigisha cyangwa bakora ubushakashatsi muri ayo mashuri makuru na Kaminuza, hagatorwa umwe kuri buri ruhande.

Abasigaye 12, barimo 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika mu bubasha ahabwa n’Itegeko, mu gihe abandi 4 batorwa n’Ihuriro ry’Igihugu nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki. NEC ivuga ko mu kugena Abasenateri bahagararira Intara bigenwa hashingiwe ku mubare w’abaturage batuye muri izo Ntara biba binafitanye isano n’umubare w’abatora.


Abasenateri 4 bashyizweho na Perezida Kagame kuri uyu wa Mbere


Abasenateri 12 batorewe by'agateganyo guhagararira Intara n'Umujyi wa Kigali hakurikijwe imitegekere y'Igihugu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND