RFL
Kigali

Byinshi ku ndwara "Priapism" ituma umugabo ahora ashaka gukora imibonano mpuzabitsina

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:23/09/2024 16:22
0


‘Priapism’ ni uburwayi butuma uw’igitsinagabo ahora ashaka gukora imibonano mpuzabitsina ndetse igitsina cye kigakomeza gufata umurego ku buryo bishobora no kumara amasaha arenga ane, yanakora imibonano mpuzabitsina akagera ku byishimo bya nyuma ariko kigakomeza guhagarara nk’aho akiyishaka.



Ikigo cy’Abanyamerika cy’amasomo y’ubuvuzi n’ubushakashatsi bubushamikiyeho, Mayo Clinic, gitangaza ko urwaye ‘Priapism’ agira ibyo byiyumviro nta n’ikimusembuye wenda ngo abe yari ari kumwe n’umuntu bagere ku rwego rwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Iyi ndwara ishobora guterwa n’impamvu zitandukanye zirimo no kuba uyirwaye asanganwe izindi ndwara zituma amaraso adatembera neza mu mubiri we, zirimo nk’iyitwa ‘Sickle Cell Disease’, ‘Thalassemia’ na ‘Multiple Myeloma’, cyangwa se akaba arwaye kanseri yo mu maraso (Leukemia).

Mu bindi byayitera harimo imiti uyirwaye yaba yaragiye ahabwa mbere bitewe n’ubundi burwayi, irimo nk’uwitwa ‘Alprostadil’ na ‘Apapaverine’ ihabwa abagabo n’abasore bafite ibibazo byo kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, iyo miti bakaba barayitewe mu myanya yabo y’ibanga hakoreshejwe inshinge.

Mu bandi bashobora kwibasirwa na ‘Priapism’ ni abagabo cyangwa abasore bakoresha imiti y’abibasiwe n’agahinda gakabije (antidépresseurs), abakoresha imiti ihabwa abafite umuvuduko w’amaraso ukabije, abakoresha imiti yongera imisemburo nk’uwa ‘testosterone’, ndetse n’ubundi bwoko butandukanye bw’imiti.

Hari kandi kuba wakomereka ku myanya yawe y’ibanga, kuba warumwa n’ibisimba birimo ‘scorpions’, kwibasirwa n’indwara zifata imyakura, no kurwara kanseri zigira ingaruka ku myanya yawe y’ibanga. Mayo Clinic kandi igaragaza ko abakoresha ibisindisha ndetse n’ibindi biyobyabwenge bitandukanye birimo marijuana na cocaine, na bo baba ari abakandida ba ‘Priapism’.

‘Priapism’ iri mu byiciro bibiri harimo iyitwa ‘Ischemic Priapism’ aho amaraso ajya mu gitsina cy’umugabo akagumamo, ndetse bikamutera uburibwe kuko biba bisa n’aho imbere mu myanya ye y’ibanga nta mwuka uhagije wa ‘Oxygen’ uba uri mo.

Uwibasiwe n’ubu bwoko bw’iyi ndwara ni we ushobora kwisanga igitsina cye cyafashe umurego mu gihe cy’amasaha ane ndetse akaba yanarenga, bikamubaho nta kintu cyo hanze kimusembuye ngo abe ari cyo wavuga ko kimuteye gushaka gukora imibonano mpuzabitsina.

Hari kandi ‘Nonischemic Priapism’ aha ho amaraso akaba yajya mu gitsina cy’umugabo na bwo bikagitera gufata umurego umwanya munini, ibyo ariko byo bikaba bishobora no guturuka ku mpamvu zindi zirimo no kuba wakomereka ku myanya yawe y’ibanga nk’igihe wenda wakora nk’impanuka y’imodoka.

Abahanga mu buvuzi bagaragaza ko ubu bwoko bwa kabiri bw’iyi ndwara bwo usanga budateye inkeke cyane ugereranyije n’ubwa mbere, kuko uwo bugaragayeho usanga bishobora kuza gake kandi ntababare cyane.

Urwaye ‘Priapism’ ashobora kuvurwa binyuze mu kabanza kureba icyayimuteye, basanga afite uburwayi burimo ubutuma amaraso adatembera neza mu mubiri we akaba ari bwo babanza kumuvura. Ashobora kuvurwa kandi binyuze mu kumuha imiti ifasha mu kuringaniza imisemburo mu mubiri, ndetse n’indi miti irimo ihabwa abasanganwe ibibazo mu gutera akabariro.

Ikigo cy’Abanyamerika cy’amasomo y’ubuvuzi n’ubushakashatsi bubushamikiyeho, Mayo Clinic gitangaza kandi ko abasore n’abagabo bashobora kwibasirwa na ‘Priapism’ ari abari mu myaka 30 y’amavuko kuzamura, ariko n’abataragira iyo myaka bagafatwa n’indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ yibasira uturemangingo dutukura tw'amaraso (red blood cells), bakaba bashobora kugaragaza ‘Priapism’ bataragira imyaka 30.


Urwaye Priapism, n'iyo yakora imibonano mpuzabitsina akomeza kumva ayishaka


Umugabo cyangwa umusore urwaye Priapism ahora afite ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND