RFL
Kigali

Rwanda Premier: Ani Elijah mu bafashije Police FC kunyagira Muhazi United - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:23/09/2024 18:09
0


Ubwo hakomezaga imikino y'umunsi wa kane wa Shampiyona y'u Rwanda, Police FC yagaragaje ubuhanga budasanzwe itsinda Muhazi United ibitego bitatu ku busa.



Police FC yari yakiriye Muhazi United mu mukino w'umunsi wa kane wa Shampiyona y'u Rwanda 2024-25. Muri uyu mukino Police FC yaje ifite gahunda yo gutsinda, cyane ko yari iherutse kugwa miswi na Etincelles mu mukino w'ikirarane w'umunsi wa mbere.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Police FC ni Niyongira Patient, Achraf Mandera, Ishimwe Christian, Issah Yakubu, Ndizeye Samuel, Msanga Henry, Richard Kirongozi, Bigirimana Abedi, Anni Elijah, Hakizimana Muhadjir na Muhozi Fred. 

Ku ruhande rwa Muhazi United, abakinnyi babanje mu kibuga ni Nzana Ebin, Joseph Sackey, Mbanza Caleb, Murangamirwa Serge, Dushimumugenzi Jean, Niyitegeka Idrissa, Nikolas Kagaba, Samson Babua, Amin Abdul, Nikodemme Rusell na Karanzi Joseph. 

Umukino ugitangira umuzamu wa Muhazi United Nzana Ebin yatangiranye amakosa, ubwo yari agiye gucenga Muhozi Fred wa Police, nuko amwaka umupira ariko abura uburyo bwo kuwushyira mu izamu.

Ku munota wa gatatu, Police FC yari itangiranye imbaraga zidasanzwe yafunguye amazamu ku gitego cya Richard Kirongozi ku mupira yahawe na Msanga Henry.

Police FC n'inkorokoro zayo zirimo Anni Elijah, Hakizimana Muhadjir na Muhozi Fred bagumye kotsa igitutu imbere y'izamu rya Muhazi United. Ku munota wa 31, Hakizimana Muhadjir yarekuye umutwe ukomeye mu izamu rya Muhazi United, umupira unyura hejuru y'izamu. 

Igitego cya Richard Kirongozi yatsinze ku munota wa gatatu, ni na cyo cyasoje igice cya mbere, nuko amakipe yombi ajya kuruhuka akubita agatoki ku kandi, by'umwihariko Muhazi United yashakaga kwishyura. 

Igice cya kabiri, Muhazi United yokeje igitutu imbere y'izamu rya Police, nuko abakinnyi nka Niyitegeka Idrissa batangira kotsa amashoti mu izamu rya Police FC. 

Ku munota wa 83, Bigirimana Abedi yacenze ba myugariro ba Muhazi United, yiyongeza umuzamu wayo, nuko atsindira Police FC igitego cya kabiri. 

Ku munota wa 85, Ani Elijah yarekuye urutambi mu izamu rya Muhazi United, nuko Police FC ibona igitego cya gatatu. Igitego cya gatatu cya Ani Elijah ni na cyo cyasoje umukino warangiye ari ibitego bitatu bya Police FC ku busa bwa Muhazi United. 

Gutsinda uyu mukino byatumye Police FC ibona amanota arindwi kuko imaze gutsinda imikino ibiri, inganya umwe. 

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Police FC 


Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Muhazi United 

Muhozi Fred waje muri Police FC avuye muri Kiyovu Sports umwe mu bakinnyi bafashije Police FC 

Ani Elijah watsindiye APR FC igitego cya gatatu 


Police FC yatsinze Muhazi United ibitego bitatu ku busa 







AMFOTO: Serge Ngabo  - InyaRwanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND