Kigali

Bakunda ubusesenguzi! Igisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Kevin

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:19/09/2024 9:44
0


Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.



Kevin ni izina risobanura umuhungu mwiza w’uburanga ni ukuvuga mu buryo bugaragarira amaso, mu gihe iyo ari umukobwa yitwa Kevine.

Ni izina rikomoka mu mu rurimi rwakoreshwaga muri Ireland, naho mu Kilatini rikaba ari Calvin. Icyo gihe muri Ireland barikoreshaga bashaka gusobanura umuntu w’imico myiza, umunyakuri kandi mwiza inyuma (bimwe bigaragarira amaso).

Kugeza mu kinyejana cya 20, izina Kevin ryakoreshwaga muri Ireland cyane ariko ubu usanga ryiganje mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza.

Bimwe mu biranga Kevin:

Kevin akunda kwigenga, ashobora kumara igihe kirekire atarashaka umugore kuko yumva gukora ubukwe bijyana n’umuco kandi bikaba byabangamira ukwigenga kwe.

Gukurikiza gahunda ntibimushobokera kuko yanga ibintu byose bijyanye n’amategeko.

Ni umuntu uba wifitemo ubushobozi, wumva agomba gutera intambwe mu iterambere atazitiwe n’imigenzo y’umuco.

Kubera ko akunda gutuza agasesengura ibintu byose, akunze kuvamo umucurabwenge (Philosophe) cyangwa umwarimu kandi ibintu bye akunze kubigumana imbere muri we.

Iyo yumva ashaka kugira ibyishimo ahitamo kureka ubuzima bwa wenyine akegera abandi. Akunda kuba acecetse ku buryo abandi bashobora kumutekereza nk’umuntu ufunga umutwe.

Iyo Kevin afite igitekerezo cyangwa ikindi kintu ashaka kugeza ku bandi, akoresha inyandiko cyane aho gukoresha amagambo.

Akunda gutembera mu busitani no kwishimira kureba ibidukikije, iyo akoze ubucuruzi cyangwa agiye mu rukundo biramuhira kandi akunze kumenyekana mu baturanyi be kubera imico ye yo kudasahinda.

Bamwe mu byamamare bitwa iri zina:

Kevin T. Anderson; umuririmbyi ukomoka muri Amerika.

Kevin Anderson; ni umukinnyi wa Tennis w’icyamamare ukomoka muri Afurika y’Epfo.

Kevin Wayne Durant; ni umukinnyi wa Basketball w'umunyamerika wabigize umwuga.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND