Nyuma y’uko Donald Trump avuze ko ashaka guca abimukira baturuka mu gihugu cya Haiti kubera ko bamaze igihe bica imbwa n’injangwe z’Abanyamerika bakazirya ndetse bakazitambamo ibitambo by’imyuka mibi mu muhango bita Vodou, twabateguriye imvo n’imvano z’uyu muhango wo kuragura witwa “Vodou”.
Ubwo yari mu kiganiro
mpaka na Kamala Harris, Donald Trump yahawe urw'amenyo nyuma yo kuvuga ko
ashishikajwe no kubungabunga injangwe n’imbwa by’abaturage bo muri Amerika kuko
abimukira bamaze aya matungo bayica.
Nyuma yo guhishura ko
ashaka kubungabunga uburenganzira bw’aya matungo, hakwirakwijwe amafoto menshi
agaragaza abaseka Donald Trump bavuga ko abeshya icyo atari ikintu cyamujyana ku
buyobozi ndetse no mu kiganiro mpaka, Donald Trump yarasuzuguwe cyane ku rwego rugaragara.
Nyamara nubwo ijambo rye
ritahawe agaciro, bamwe mu bimukira baturuka mu gihugu cya Haiti bazengereje
bamwe mu baturage bo muri Amerika babiba imbwa n’injangwe zabo bakazica
bakazirya ndetse bakazikoramo imihango ya gipfumu.
Umuhango uzwi nka Vodou
umaze kumenyerwa cyane mu gihugu cya Haiti, niwo muhango uri gutuma abaturage
bo muri Haiti bahungiye muri Amerika bakomeza kwishora mu bikorwa by’urugomo. Kuri ubu izi nyamanswa zisanzwe zibana n’abantu zikaba zikomeje guhigwa no
kwicwa.
Vodou ni iki?
Vodou ni umuhango wakwita
uwo guterekera ufite inkomoko mu gice cy’Uburengerazuba bwa Afurika wakwirakwiye
hirya no hino ku Isi ariko ugeze mu gihugu cya Haiti ushinga imizi uhabwa umwanya n'icyubahiro gihambaye haba muri rubanda rwa giseseka no mu nzego z'ubuyobozi.
Dusubiye mu myaka myinshi
yatambutse, habayeho icuruzwa ry’abacakara bavaga muri Afurika berekeza ku
mugabane wa Amerika (Transatlantic Slave Trade) byabaye hagati y’ikinyejana cya
16 kugeza mu kinyejana cya 19.
Aba bacakara bavanwaga
muri Afurika, bajyanwaga ahitwa French Colony of Saint-Domingue (kuri ubu ni mu
gihugu cya Haiti) bakajya gukora imirimo y’uburetwa ariko bakambukana imico yabo
igakomeza gukwirakwizwa ku Isi aho bajyanwaga hose.
Ku butegetsi bw'abakoloni
b'Abafaransa, Abanyafrika bari mu bucakara bakunze guhatirwa kwemera Ubukristo.
Mu kuyobya uburari, bahujije imana zabo zo muri Afurika n'abatagatifu bo muri
gatolika kugira ngo bakomeze ibikorwa byabo by'idini rwihishwa.
Mu gihe cy’impinduramatwara
ya Haiti yabaye hagati ya 1791-1804, byabaye umwanya w'ingenzi mu mateka ya
Vodou. Icyo gihe, impinduramatwara yatangiranye n'umuhango wa Vodou muri Kanama
1791, uyobowe na Boukman Dutty, ufatwa nk'umuntu ukomeye mu guharanira
ubwisanzure bw'abaturage ba Haiti.
Uyu muhango wa Vodou niwo wagize uruhare
runini mu guhuza Abanyafurika bari mu bucakara no gutegura kurwanya ingabo
z’abakoloni muri iki gihe cy'impinduramatwara. Intsinzi y’iyi mpinduramatwara, niyo yatumye hashyirwaho Haiti nka Repubulika ya mbere yigenga ndetse n’igihugu cya mbere cyakuyeho ubucakara.
Nyuma y’iyi
mpinduramatwara hamaze kubaho igihugu cya Haiti, uyu muhango wo kuragura uzwi
nka Vodou, wakomeje kuba ishyiga ry’inyuma mu myemerere y’abaturage bo mu gihugu nubwo nyuma yaje kugeragezwa n’imyemerere ya gikristo.
Mu gihe imyemerere ya gikristo ndetse n’imyemerere y’abanyaburayi yari ikomeje gukwirakwira ku Isi
hose, abaturage bo mu gihugu cya Haiti bakomeje iyi myemerere yayo
bakayifatanya no gusenga Imana yemerwa n’Abakristo.
Mu kinyejana cya 20 na
21, iyi myemerere ya Vodou yakomeje gukwirakwira hirya no hino ku Isi ndetse
ibinyamakuru bikomeye bitangira gusesengura neza iby’iyi myemerere ariko abantu
hirya no hino ku Isi bagenda bayigana.
Kugeza magingo aya, iyi
myemerere ya Vodou yakwirakwiye ku Isi hose aho kuri ubu haba abaturage bo muri
Haiti cyangwa abafite inkomoko muri iki gihugu bakunze kwiherera bakizihiza iyi mico twafata nko kuragura.
Mu myemerere ya Vodou,
bemera ko habaho “lwa” bisobanuye Umwuka, Ibigirwamana, Abanyabwenge. Ukora iyi
mihango, bivugwa ko abona amahirwe menshi, aratunga agatunganirwa, agira
akanyamuneza, ….
Vodou ikorwa gute?
Mbere na mbere, iyo aba
bantu batangiye gukora Vodou (Kuragura) barabanza bagasenga Loa bamuhamagara
kuza kubana nawe muri ayo masengesho. Uyu muhango ukaba uyoborwa na Houngan
(Uwo twakwita Pasiteri mukuru) ari kumwe na Manbo (Ibyegera bye).
Hakurikiraho kubyina no
kuvuza ingoma ndetse banaririmba, hanyuma bagategereza igihe Loa aza agatangira
kubonekera bamwe muri abo bantu baba barimo babyina n’amajwi menshi arangurura.
Nyuma y’ibyo, batangira
gutanga ibitambo ku mana yabo (Loa) byiganjemo inyamanswa ndetse n’amaraso
kugira ngo urwaye akire, ufite agahinda yongere agarure akanyamuneza, uremerewe
yumve aruhutse, …
Kubera ko uyu ari umuco wacengeye abaturage bo muri Haiti kuva mu myaka ya cyera, aho bagiye bakunze kubikora kenshi ari nayo mpamvu Donald Trump yabigarutseho avuga ko abo bimukira baturuka mu gihugu cya Haiti bakomeje kwica no kurya inyamanswa zo mu rugo harimo imbwa n’injangwe.
Aba baturage bakora ibi,
ni abaturuka mu gihugu cya Haiti bacyinjira muri Amerika bahunze umutekano muke
uri mu gihugu cyabo hanyuma bagera muri Amerika bakagerageza gushaka aho bakura
ibitambo bya Vodou.
Ikinyamakuru The Guardian gitangaza ko mu myaka ine ishize, abaturage bo muri Haiti binjiye muri Amerika barenga 15,000 basanaga abandi barenga 60,000 basanzwe batuye muri Amerika.
Nyamara aba bose bahuriza mu kwamagana ibyo bitwa n'Abanyamerika bakavuga ko bashaka kuzana ivangura aho babita ngo ni "Abaryambwa".
TANGA IGITECYEREZO