Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Abanyarwanda berekeze muri Stade Amahoro, ahazabera igiterane cyo gushimira Imana ku byiza yagejeje ku Rwanda mu myaka 30 ishize, abahanzi bakunzwe na benshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bakoze mu nganzo bazirikana iyo neza idasanzwe mu ndirimbo bise "Rwanda Shima Imana [Turaje]".
Mu
Rwanda hagiye kubera igiterane gikomeye cyo gushima Imana ku bwa byinshi
yakoreye u Rwanda. Iki giterane, kizaba ku Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024 kuva saa Munani z'amanywa kuri Stade Amahoro. Imiryango izaba ifunguye kuva saa tanu za mu gitondo.
Ni muri urwo rwego rero abaramyi bafite amazina aremereye mu Rwanda biyemeje guhuza imbaraga bagashyira hanze indirimbo ikubiyemo amashimwe y'ibyo Imana yakoreye u Rwanda mu myaka 30 ishize.
Muri abo baramyi, harimo Israel Mbonyi, Chryso Ndasingwa, Aime Uwimana, Tonzi, Bosco Nshuti, Prosper Nkomezi, Gabby Kamanzi, Rene Patrick, Pastor Ben Serugo, James na Daniella, Ngenzi y'Intore n'abandi.
Mu minota itandatu n'amasegonda cumi n'atatu, bagarutse kuri amwe mu mashimwe u Rwanda rufite ku Mana yo yarusubije ubuzima ikaba ikomeje no kuruganisha aheza kurushaho.
Mu nyikirizo baragira bati: "Haleluya, ishimwe n'icyubahiro ni ibyawe Uhoraho watumurikiye ahatabona ukaturamira tugwa. Haleluya, impundu nizumvikane mu rwatubyaye imbyino ndetse n'imivugo bivuge ibigwi byawe."
Rwanda Shima Imana
Festival ni igikorwa gikomeye gifite agaciro kadasanzwe kuko izaba ikurikiye
amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye mu mahoro no mu bwisanzure,
ashimangira indi ntambwe u Rwanda ruteye mu rugendo rwo kwiyubaka.
Iki giterane kigiye kuba
nyuma y'imyaka 5 kitaba, ni umwanya ukomeye ku Banyarwanda wo guteranira hamwe
bagashimira Imana "ku bintu byinshi byiza igihugu cyacu cyagezeho mu myaka
30 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994".
Iki gikorwa kizahuriza
hamwe abayobozi mu nzego za leta, abikorera n’imyemerere kimwe n’abaturage
b’ingeri zose, mu gushimira Imana ku mahoro, umutekano, n’iterambere
ry’ubukungu igihugu cyacu gifite muri iki gihe.
Abayobozi b’amatorero ya
Gikristo ndetse n’abahanzi b’abaramyi b’ibyamamare bazayobora iki gikorwa mu
kuramya no gushimira Imana bivuye ku mutima. Mu bahanzi bamaze kumenyekana
bazaririmba muri iki giterane harimo Israel Mbonyi na Gaby Kamanzi.
PEACE PLAN RWANDA
yateguye iki giterane benshi bafitiye amatsiko menshi ni Umuryango wa Gikristo
uhuriza hamwe amatorero ya Gikristo. Yagaragaje ko yateguye iki giterane cy'uyu
mwaka mu kwishimira ibyiza Imana yakoreye Abanyarwanda kuko "Uyu mwaka wa
2024 uruzuza imyaka 30 y’amahoro n’iterambere ridasanzwe mu Rwanda".
Nyiricyubahiro
Arikiyepisikopi Dr. Laurent Mbanda, Umuyobozi wa THE PEACE PLAN Rwanda,
yakomeje ati "Ni umwaka u Rwanda rwagizemo amatora ya Perezida n’ay’Abadepite
yabaye mu mahoro no mu byishimo birenze urugero. Ni muri urwo rwego, dufite
impamvu nyinshi zo gushimira Imana."
Ubuyobozi bwa Rwanda
Shima Imana kandi buratumira buri wese kwitabira iki gikorwa cyo gushimira
Imana ku rwego rw’igihugu. Kwinjira ahazabera iki gikorwa bizaba ari ubuntu,
kandi "turashishikariza abaturage bose kwitabira kugira ngo bazafatanye
natwe muri iki gikorwa gifite agaciro gakomeye".
Rwanda Shima Imana 2024
yateguwe ku bufatanye bwa PEACE PLAN na Rwanda Leaders Fellowship. Amb. Dr.
Charles Murigande niwe Muhuzabikorwa wayo. PEACE PLAN RWANDA itegura iki
giterane, yashinzwe n'abarimo inshuti y'u Rwanda, Pastor Rick Warren uyoboye
itorero Saddleback ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Israel Mbonyi ari mu baramyi bakomye bahuriye mu ndirimbo yo gushimira Imana yarinze u Rwanda mu myaka 30 ishize
Aime Uwimana ukunzwe mu ndirimbo "Muririmbire Uwiteka" ni umwe mu baririmbye mu ndirimbo "Turaje"
Tonzi uherutse gushyira hanze indirimbo nshya ashima Imana, nawe yifatanyije na bagenzi be muri "Turaje"
Chryso Ndasingwa uri mu baramyi bakunzwe muri iki gihe nawe yafatanije n'abandi gushima Imana
Ku Cyumweru muri Stade Amahoro hazabera igitaramo gikomeye cya Rwanda Shima Imana
Kanda hano urebe amashusho y'indirimbo 'Rwanda Shima Imana' yahuje abaramyi Nyarwanda batandukanye
TANGA IGITECYEREZO