RFL
Kigali

Bikem wa Yesu yabonye umuti w'ikibazo cy'abaririmba indirimbo zo mu gitabo "mu kigare no mu kidini cyinshi" - VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:23/09/2024 15:46
0


Bikorimana Emmanuel [Bikem wa Yesu] yasubiyemo indirimbo yo mu gitabo yitwa ”Hari Umwami wa kera” ndetse ni gahunda avuga ko azakomeza mu kuvuguta umuti w'ikibazo cy'abaririmba indirimbo zo mu gitabo mu kigare no mu kidini cyinshi.



Bikem wa Yesu avuka mu karere ka Rusizi mu muryango w’abana icumi. Se witabye Imana yari Pasiteri muri ADEPR, ndetse n'abavandimwe be bakora imirimo y’Imana mu buryo bunyuranye. Ni umwarimu w’umuziki, akaba yigisha abantu gucuranga Guitar ndetse na Piano. Amaze gufasha abantu benshi cyane kumenya gucuranga ibyo bicurangisho.

Iyo muganira akubwira ko umuziki ari igice kinini kigize ubuzima bwe, aho avuga ko intego nyamukuru afite ari ukwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo, abantu bakaronka ubugingo buhoraho. Umuziki yawufatanyaga n'ubusesenguzi bunyura kuri Youtube, ariko kuri ubu avuga ko agiye kwirundurira mu muziki nyuma yo kuvumbura ko ari umuhamagaro we.

Muri uru rugendo rwe rushya, yavuguruye indirimbo "Hari Umwami wa kera" isanzwe iboneka mu ndirimbo zo gushimisha Imana kuri no ya 419. Yayongereye uburyohe yaba mu mudiho ndetse n'amashusho yayo dore ko agaragara yambaye imyenda y'Abami. Amashusho yayo yayashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nzeri 2024.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Bikem wa Yesu uririmba neza injyana ya Country music yahishuye inzozi ze mu myaka itanu iri imbere, ati: ”Njyewe intego mfite muri uyu murimo si iyanjye gusa, ahubwo nyihuriyeho n'abandi benshi dusangiye ugucungurwa kuko twese duhamagarirwa umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, kandi tukaba dufite inshingano yo kubugeza ku mpera y’isi."

Icyakora yongeyeho ko afite icyifuzo cy'umwihariko ku ndirimbo zo mu gitabo. Ati "Iyo nitegereje akenshi nsanga izi ndirimbo abakristo benshi baziririmba batazizi, akenshi bakaziririmbira mu kigare no mu kidini cyinshi ariko ntibakire impinduka zo mu Mwuka kuko batariho mu buzima bw'indirimbo baba baririmba".

Ati "Niyo mpamvu nifuje gutanga umusanzu wanjye wo kwigisha no guhishura amateka y'izi ndirimbo, ku buryo umuntu azajya aririmba indirimbo azi neza impamvu yayo, azi uwayanditse n'uwayiririmbye n'ibihe yari arimo. Icyo gihe nituririmba indirimbo tuzi inkomoko yayo bizajya bituma tuyiririmbisha umutima kuruta kumva gusa umudiho wayo n'uburyohe bw'ijwi."

Uyu musore watangiye kuririmbira Imana kuva kera akiri umwana, yakomeje avuga ko yifuza ko indirimbo zo mu gitabo "zihindukira itorero ubuzima dutuyemo, kuko zihimbanye umwimerere w'ubutumwa bwiza butavangiye kandi ntizijya zisaza." Ati "Nibura mu myaka itanu ndifuza ko abakristo bazaba bazi neza amateka n'umwimerere w'indirimbo zisaga 150 zitandukanye ".

Yavuze ko undi mushinga ashaka gukora ndetse yatangiye gukoraho ni uwo kugarura mu itorero umwimerere w’amakorasi ya kera ndetse n'izindi ndirimbo zakunzwe zigakoreshwa mu ivugabutumwa. Ati "Mu myaka itanu iri imbere nibura amakorasi n'indirimbo 240 za kera zakoreshejwe mu ivugabutumwa zigatanga umusaruro izo ndirimbo cyangwa ayo makorasi azaba akoreshwa mu nsengero zitandukanye".

Bikem wa Yesu ushaka gushinga imizi mu muziki, yatangiranye indirimbo "Hari Umwami wa kera". Ni indirimbo yamaze kugera ku mbuga zitandukanye zicuruza umuziki. Arashimira Imana nk'umuterankunga mukuru afite muri iyi mishinga, agashimira n'abantu bose bagize uruhare mu gufatwa kw'amajwi n'amashusho y'iyi ndirimbo.

REBA INDIRIMBO NSHYA "HARI UMWAMI WA KERA" YA BIKEM WA YESU



Bikem wa Yesu mu mashusho y'indirimbo "Hari Umwami wa Kera"


Bikem wa Yesu avuga ko agiye kwirundurira mu muziki


Bikem wa Yesu avuga ko ababazwa no kubona abakristo baririmba indirimbo zo mu gitabo mu kigare no mu kidini cyinshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND