RFL
Kigali

Ni ikibazo gihangayikishije Isi! Congo na Kenya mu bihugu Nyafurika bigena amasaha y'akazi y'umurengera

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:23/09/2024 15:39
0


Bitewe n'ibibazo binyuranye bishingiye ku bukungu, hari ibihugu bimwe na bimwe muri Afurika byagiye byiyemeza kongera amasaha y'akazi. Gusa, abashakashatsi bagaragaje ko gukora amasaha menshi nubwo bishobora kongera ubukungu bw'igihugu ariko na none bikurura ibibazo byihariye ku bantu, ku bigo bakorera, ndetse no kuri sosiyete muri rusange.



Raporo yashyizwe ahagaragara n'Umuryango Mpuzamahanga w'Abakozi, ILO, igaragaza ko gukora amasaha menshi cyane ari bumwe mu buryo bukunze kwifashishwa n'ibigo bitandukanye muri Afurika n'ahandi ku isi, hagamijwe kongera umusaruro w'ibyo bakora bijyanye n'umuvuduko w'iterambere isi igezeho muri iki gihe.

Ibi ubwabyo si bibi na gato kuko bizamura ubukungu bw'igihugu ibyo bigo bikoreramo, ariko usanga ku rundi ruhande ikiguzi cyabyo kigaruka ku buzima bw'abakozi.

Hagaragajwe ko gukora amasaha y'umurengera bitanga umusaruro mwiza ariko na none w'igihe gito kuko abakozi batabona umwanya uhagije bityo bagahura n'ibibazo birimo indwara zikomeye rimwe na rimwe zivamo n'imfu za hato na hato.

Impuguke mu by'ubuzima bwa muntu, zitanga impuruza ko hatagizwe igikorwa mu gihe kiri imbere ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe bishobora gukomeza kwiyongera bitewe n'uko abakozi by'umwihariko abo ku mugabane wa Afurika bakora akazi gasaba gutekereza cyane kandi bakagakora amasaha menshi ku buryo kuruhuka usanga ari amateka kuri bamwe.

Ubushakashatsi bwa mbere bwakozwe n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ku kibazo cy’abantu benshi barimo kubura ubuzima bazize gukora amasaha y’umurengera, bwagaragaje ko abantu 745.000 bitabye Imana mu 2016 bazize indwara yo guturika kw'imitsi yo mu bwonko ndetse n'indwara y'umutima bitewe no gukora igihe kinini.

Raporo ya OMS yagiye hanze mu 2021 yasanze abantu batuye muri Aziya y'amajyepfo ashyira uburasirazuba no mu karere k'uburengerazuba bw'inyanja ya Pacifique, ari bo bibasiwe cyane kurusha abandi.

Ubushakashatsi bwa OMS bwasanze gukora amasaha 55 cyangwa arenga ku cyumweru hari aho bihuriye n'ibyago biri hejuru ho 35% byo guturika kw'imitsi yo mu bwonko n'ibyago biri hejuru ho 17% byo kwicwa n'indwara y'umutima, ugereranyije no gukora amasaha ari hagati ya 35 na 40 ku cyumweru.

Ubu bushakashatsi, bwakozwe ku bufatanye n'Umuryango w'Umurimo ku Isi (ILO/OIT), bwanagaragaje ko hafi bitatu bya kane by'abo bitabye Imana bitewe no gukora masaha menshi bari abagabo bakuze ndetse n'abagabo bageze mu zabukuru.

Raporo ya OMS yavuze ko gukora amasaha menshi bivugwa ko ari byo bitera hafi kimwe cya gatatu cy'indwara zose zijyanye n'akazi, bituma ari ho hava indwara za mbere nyinshi zishingiye ku kazi zirimo n'umunaniro ukabije.

Raporo ya ILO yagiye ahagaragara igaragaza ko igihugu cya Lesotho giherereye mu Majyepfo y'Umugabane wa Afurika aricyo kiza ku mwanya wa mbere mu bihugu byo kuri uyu mugabane mu kugira amasaha y'akazi y'umurengera, mu gihe ku rwego rw'isi kiri ku mwanya wa gatatu.

Mu bindi bihugu bigaragara kuri uru uru rutonde, harimo Congo, Liberia, Mauritania, Burkina Faso, Kenya, Senegal, Carbo Verde, Namibia na Morocco.

Abantu benshi bakunze gukora amasaha menshi, bakagira ibibazo bishobora gutuma badasinzira neza ntibaryame bihagije ngo baruhuke uko bikwiye, bikaba byabakururira ibyago byo kurwara umuvuduko ukabije w’amaraso, ndetse n'indwara y'imitsi yo ku bwonko (Stroke).

Umwanditsi Dr Hannah Scott wo mu kigo kireberera ubuzima bwo gusinzira (AISH) muri kaminuza ya flinders yaragize ati: "Ubu buryo bwo kugenzura amasaha yo kuryama niijoro mu ngo z’abantu mu mezi agera kuri atandatu byose bihuzwa n’umuvuduko w’amaraso.

Avuga ko ubugenzuzi bwaberetse uburyo kugira gahunda nzima yo kuryama bihagije ari ingenzi ku buzima bwa muntu, cyane ubuzima bw’ umutima.

Amakuru yafashije gusobanura inyungu zo gusinzira anagaragaza impungenge z’ahazaza ku bakozi bakora basimburanwa ku masaha muri iyi si yateye imbere yo gukora amasaha 24 kuri 24.

Uru, ni urutonde rw'ibihugu 10 byo muri Afurika byashyizeho amasaha y'akazi y'umurengera nk'uko byatangajwe n'Ikigo cya 'International Labour Organization(ILO)':

Rank

Country

Average hours per week per employed persons

Share of employed working 49 or more hours per week

Global rank

1.

Lesotho

50.4%

36%

3rd

2.

Congo

48.6%

45%

4th

3.

Liberia

47.7%

27%

6th

4.

Mauritania

47.6%

46%

7th

5.

Burkina Faso

46.3%

41%

15th

6.

Kenya

45.6%

26%

19th

7.

Senegal

45.5%

17%

20th

8.

Carbo Verde

45.3%

25%

21st

9.

Namibia

44.9%

34%

22nd

10.

Morocco

44.9%

38%

23rd






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND