Banki y’Isi igaragaza ko hagati ya 2021 na 2023, mu Rwanda hahanzwe imirimo mishya 500,000 yatumye ubushomeri bugabanukaho 7%.
Ibi, ni ibikubiye mu
cyegeranyo cya 23 cyakozwe na Banki y'Isi, ishami ry'u Rwanda ku ishusho
y'ubukungu kizwi nka 'Rwanda Economic Update' cyashyizwe ahagaragara tariki 17
Nzeri 2024. Hagaragaramo ko mu myaka itatu ishize, ubushomeri mu Rwanda
bwagabanutseho 7%, kuko bwageze munsi ya 15% mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2024.
Muri iki cyegeranyo,
hagaragaramo ko ubucuruzi buranguza n'ubudandaza bwihariye 13% bw'imirimo
mishya igera ku 500,000 yahanzwe hagati ya 2021-2023, mu gihe ubwubatsi
bwihariye 10%, naho ubwikorezi n'inganda bukiharira 6%.
Iyi raporo ya Banki y'Isi
yerekana ko abagore ari bo biganje cyane mu bagize amahirwe yo kubona akazi
kurenza abagabo. Ni mu gihe ubuhinzi ari bwo bwihariye igice kinini gihwanye na
43% by'imirimo mishya.
Imibare y'Ikigo cy'Igihugu
cy'Ibarurishamibare yerekana ko kugeza muri Gicurasi uyu mwaka, abagera kuri
4,300,000 ari bo bafite akazi. Muri bo, abagera kuri 2,800,000 bagejeje igihe
cyo gukora nibo bafite akazi gahoraho kuri 8,100,000 bagejeje igihe cyo gukora.
Muri gahunda y’igihugu yo
kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2) izagenderwaho muri
manda y’imyaka itanu ya Perezida Kagame, biteganijwe ko hazahangwa imirimo
ibyara inyungu nibura miliyoni 1,25 ndetse buri mwaka hazajya hahangwa imirimo
ibihumbi 250.
Guverinoma y’u Rwanda
yatangaje ko mu myaka irindwi ishize hahanzwe imirimo mishya irenga miliyoni
imwe n’ibihumbi 100, yakuye benshi mu bushomeri, ndetse ngo haracyashyirwa
imbaraga mu guhanga indi mirimo mishya hagamijwe kurandura ubushomeri by’umwihariko
mu rubyiruko.
Mu 2017 ubwo hatangazwaga
gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, ingingo yasamiwe hejuru n’urubyiruko
kimwe n’abatari bafite imirimo ni iyo guhanga imirimo mishya ibihumbi 200 buri
mwaka.
Mu Nama y’Igihugu
y’Umushyikirano ya 19 yabaye tariki 23-24 Mutarama 2024, Minisitiri w’Intebe Dr
Edouard Ngirente yatangaje ko ku byerekeye guhanga imirimo, mu myaka irindwi
byari biteganyijwe ko hazahangwa imirimo miliyoni imwe n’ibihumbi 500.
Imirimo myinshi mishya
yahanzwe binyuze mu guteza imbere inganda n’ibindi bikorwaremezo bigamije
gushyigikira gahunda yo gushyigikira ibikorerwa mu Rwanda (Made In Rwanda).
Yavuze ko intego igihugu
cyari cyihaye mu 2017 ari iyo guhanga imirimo nibura ibihumbi 200 buri mwaka.
Ati: “Ubu rero tukaba
twarashoboye guhanga imirimo ingana na miliyoni imwe n’ibihumbi 100. Urugendo
ruracyari rurerure kuko abantu bakeneye akazi cyane cyane urubyiruko
baracyahari, gufatanya rero n’abikorera tugahanga imirimo irenzeho myinshi ni
urugendo rurerure ariko turarukomeza.
Guverinoma ikomeje
gushyira imbaraga muri iyi gahunda ifatanyije n’inzego zose ku buryo ikibazo
cy’ubushomeri nubwo kitaranduka burundu ariko twakigabanya.”
Imibare y’Ikigo
cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko mu 2022, impuzandengo y’ubushomeri
mu Banyarwanda yari kuri 20.5%, naho mu rubyiruko ubushomeri bwari buri kuri
25.6% muri uwo mwaka.
Iyi mibare yerekana ko mu bize Kaminuza ubushomeri bwari kuri 17.3%, mu basoje amashuri yisumbuye mu masomo rusange buri kuri 22.9% mu gihe ku bize imyuga n’ubumenyi ngiro bo ubushomeri bwari buri ku ijanisha rya 17.9%.
TANGA IGITECYEREZO