RFL
Kigali

APR BBC yatsinze Patriots BBC isatira igikombe

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:21/09/2024 0:12
0


Ikipe ya APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 80-78 mu mukino wa nyuma wa gatanu mu ya Kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball isatira igikombe.



Ni mu mukino wakinwe kuri uyu Wa Gatanu taliki ya 21 Nzeri 2024 Saa tatu z'ijoro mu nzu y'imikino n'imyidagaduro ya BK Arena.

Ikipe ya APR BBC yatangiye umukino iri hejuru binyuze ku bakinnyi bayo nka Wamukota Bush wakoraga amanota menshi.

Ikipe ya Patriots BBC nayo yaje kwinjira mu mukino binyuze ku barimo Ndizeye Ndayisaba Dieudonne ndetse aka gace karangira ariyo iri imbere n'amanota 24-21.

Mu gace ka kabiri ikipe ya Patriots BBC yakomeje gushyiramo ikinyuranyo ubona irusha APR BBC mu buryo bwose maze binyuze ku bakinnyi bayo nka Perry William Kiah na Branch Stephaun bakoraga amanota ikarangiza itsinze amanota 30-17 naho muri rusange ikomeza kuyobora n'amanota 54-38.

Mu gace ka gatatu ikipe y'Ingabo z'igihugu mu mukino wa Basketball yaje yahinduye umuvuno igerageza kwitwara neza binyuze ku bakinnyi bayo Diarra Aliou Fadiala. 

Aka gace karangiye yagabanyije ikinyuranyo cy'amanota aho yatsinze amanota 20-8 gusa muri rusange Patriots BBC ikomeza kuba imbere n'amanota 62-58.

Mu gace ka Kane ari nako kanyuma habayeho guhangana kw'amakipe yombi aho nta n'imwe yashakaga gusigara. 

APR BBC yaje kwiba Umugono Patriots BBC ijya imbere gusa umukino ugiye kurangira amakipe yombi yongera kunganya.

APR BBC ibifashijwemo n'abakinnyi bayo nka Nshobozwabyosenumukiza Wilson ndetse na Diarra Aliou Fadiala yitwaye neza mu masegonda ya nyuma ihita isoza umukino iyoboye n'amanota 80-78.

Muri iyi mikino ya kamarampaka, uyu ni umukino wa gatatu ikipe ya APR BBC itsinze mu gihe Patriots BBC yo imaze gutsinda imikino 2.

 Bivuze ko mu gihe iyi kipe y'Ingabo z'igihugu yazatsinda umukino wa gatandatu utegerejwe ku Cyumweru yazegukana igikombe cya shampiyona.




Ikipe ya APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 80-78








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND