RFL
Kigali

Perezida wa Muhazi United yashyize umucyo ku bibazo by'ubukene byatumye abakinnyi banga gukora imyitozo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:20/09/2024 18:22
0


Perezida w'ikipe ya Muhazi United,Nkaka Mfizi yashyize umucyo ku bibazo cy'ubukene byatumye abakinnyi bayo banga gukora imyitozo, avuga ko bari kuganira n'abatera nkunga bayo kugira ngo bagikemure.



Ku munsi w'ejo ku wa Kane nibwo hagiye amakuru yagiye hanze avuga ko abakinnyi b'ikipe ya Muhazi United bafashe umwanzuro wo kwanga gukora imyitozo bitewe n'ikibazo cy'amafaranga abenshi bagiye bagurwa ariko nti bayahabwe.

Perezida w'iyi kipe aganira na InyaRwanda yavuze ko aribyo koko abakinnyi banze gukora imyitozo ariko bakaba bari kuganira n'abafatanyabikorwa kugira ngo babahe amafaranga ubundi bagikemure ndetse ko ubuzima bukomeje bityo ko ku wa Mbere bazakina umukino wa shampiyona bafite.

Ati" Ntabwo ari ibinyoma abakinnyi ejo batubwiye ko bahagarika imyitozo kubera amafaranga twari tubarimo tutarabaha. 

Abantu barabizi ko ikipe ishingiye ku nkunga ziva ku Karere ,turimo turakorana bya hafi n’abaterankunga bacu kugira ngo ikibazo gikemuke ariko shampiyona izakinwa. Ubuzima burakomeje mu ikipe aho ibintu bigeze ni amahoro umukino dufite ku wa mbere tuwiteguye neza tuzanawukina".

Nkaka Mfizi yahumurije abafana, avuga ko ibintu bigiye kugenda neza bityo ko biteguye kwitwara neza ndetse anasaba kubashyigikira.

Ati" Abafana nabahumuriza , nibwo buzima tubaho muri siporo yo mu Rwanda. Amafaranga iyo atabonetse ikipe igira ibibazo ariko imikiranire yacu nk’ubuyobozi bw’ikipe n’abaterankunga ibintu birimo biragenda neza kugeza ubu ngubu twizeye ko icyo kibazo kirimo kigiye gukemuka kandi twigira ku bibazo twizeye ko icyo twigiyemo ariko bitazasubira.

Dufitanye umukino na Police FC twiteguye kuyitsinda kugira ngo tubereke ko twiteguye mu kibuga nabo badufashe aho bishoboka kuko bose tuba tubakeneye baze badufashe mu buryo bumwe cyangwa ubundi".

Ikipe ya Muhazi United ni imwe mu makipe yiyubatse mu mpeshyi aho yaguze abakinnyi batandukanye. Kugeza ubu iri ku mwanya wa 10 n'amanota 3 nyuma y'uko inganyije imikino 3 yose imaze gukina.

Biteganyijwe ko ku wa Mbere w'icyumweru gitaha aribwo izakirwa na Police FC kuri Kigali Pelé Stadium.


Abakinnyi ba Muhazi United banze gukora imyitozo kubera ikibazo cy'amafaranga bafitiwe n'ikipe 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND