RFL
Kigali

Rwanda Cup: Kepler W BBC yegukanye umwanya wa Gatatu ihigitse IPRC Huye W BBC

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:20/09/2024 21:10
0


Mu irushanwa rya Basketball rya Rwanda Cup riri kuba ku nshuro ya mbere, mu bagore, Kepler W BBC yegukanye umwanya wa 3.



Kepler W BBC yegukanye umwanya wa Gatatu imaze gutsinda IPRC Huye W BBC amanota 83 kuri 73. 

Ku mpande zombi, buri kipe yifuzaga kwegukana uyu mwanya, ari nabyo byaryoheje umukino, gusa amahirwe byarangiye agiye muri Kepler W BBC, nuko IPRC Huye iba iya kane. 

 Ni umukino watangiye saa 15h00 z’umugoroba. Utangira Kepler W BBC iri hejuru. Agace ka mbere Kepler W BBC yatsinze manota 22 kuri 10 ya IPRC Huye W BBC. 

Mu gace ka kabiri, IPRC Huye W BBC yisubiyeho itsinda amanota 21 kuri 12 ya Kepler. Mu gace ka gatatu, Kepler W BBC yongeye kugaragaza imbaraga nyinshi, itsinda  amanota 29 kuri 20 ya IPRC Huye W BBC, itangira guca amarenga yo gutsinda umukino.

 Mu gace ka Kane, IPRC Huye W BBC amanota 22 kuri 20, gusa inanirwa gukuramo ikinyuranyo yari yatsinzwe na Kepler.  Umukino warangiye  Kepler W BBC yegukanye umwanya wa Gatatu nyuma gutsinda amanota 83 kuri 73 ya IPRC Musanze. 

Kepler W BBC yegukanye umwanya wa Gatatu muri Rwanda Cup, ihigitse IPRC Huye W BBC 

Uko umukino warangiye 












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND