Mu irushanwa rya Basketball rya Rwanda Cup riri kuba ku nshuro ya mbere, mu bagore, Kepler W BBC yegukanye umwanya wa 3.
Kepler W BBC yegukanye umwanya wa Gatatu imaze gutsinda IPRC Huye W BBC amanota 83 kuri 73.
Ku mpande zombi, buri kipe yifuzaga kwegukana uyu mwanya, ari nabyo byaryoheje umukino, gusa amahirwe byarangiye agiye muri Kepler W BBC, nuko IPRC Huye iba iya kane.
Ni umukino watangiye saa 15h00 z’umugoroba. Utangira Kepler W BBC iri hejuru. Agace ka mbere Kepler W BBC yatsinze manota 22 kuri 10 ya IPRC Huye W BBC.
Mu gace ka kabiri, IPRC Huye W BBC yisubiyeho itsinda amanota 21 kuri 12 ya Kepler. Mu gace ka gatatu, Kepler W BBC yongeye kugaragaza imbaraga nyinshi, itsinda amanota 29 kuri 20 ya IPRC Huye W BBC, itangira guca amarenga yo gutsinda umukino.
Mu gace ka Kane, IPRC Huye W BBC amanota 22 kuri 20, gusa inanirwa gukuramo ikinyuranyo yari yatsinzwe na Kepler. Umukino warangiye Kepler W BBC yegukanye umwanya wa Gatatu nyuma gutsinda amanota 83 kuri 73 ya IPRC Musanze.
Kepler W BBC yegukanye umwanya wa Gatatu muri Rwanda Cup, ihigitse IPRC Huye W BBCUko umukino warangiye
TANGA IGITECYEREZO