RFL
Kigali

Nshuti Innocent yizeye gukomeza gutsinda ibitego

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:9/09/2024 12:19
0


Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Nshuti Innocent uheruka gutanga ibyishimo ku banyarwanda ku mukino na Libya, yizeye gukomeza gutsinda ibitego.



Kuwa Gatanu w'icyumweru gishize ni bwo Amavubi yari yakiriwe na Libya bari kumwe mu itsinda D mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.

Uyu mukino warangiye ikipe y'igihugu y'u Rwanda itahanye inota rimwe ibifashijwemo na Nshuti Innocent watsinze igitego cyo kwishyura ku mupira yahawe na Bizimana Djihad.

Nyuma yuko atanze ibyishimo ku Banyarwanda, Nshuti Innocent aganira na The New Times yatangaje ko agomba gutsinda buri gihe, gusa avuga ko bakora nk'ikipe. Yanavuze ko yizeye gukomeza gukora byinshi.

Ati: "Nka rutahizamu, ngomba gutsinda buri gihe ariko dukora nk'ikipe kandi iyo umwe atsinze igitego aba ari icy'ikipe. Rero tugomba kuba umwe niko dukina. Iyo ba rutahizamu batsinze ibitego, icyizere cyabo kirazamuka, kandi nishimiye kuba naratsinze kiriya gitego icyo gitego ndetse ndizera ko imbere nzashobora byinshi".

Nshuti Innocent yakomeje avuga ko mu ikipe y'Igihugu bari gukora akazi keza gusa ko bagomba gukomerezaho. Ati: "Tugomba gukomerezaho. Twakoze akazi keza, wari umukino ukomeye, kandi buri wese arishimye. 

Ntabwo dushobora kuzamuka ubundi nyuma ngo tumanuke. Tugomba gukomezerezaho mu mwuka turimo. Dufite imikino myinshi iri imbere kandi dushaka gukomeza kuba beza, dukeneye gutsinda cyane abo duhanganye".

Kuwa Kabiri saa Cyenda ni bwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, izakira Nigeria kuri Stade Amahoro mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025.


Nshuti Innocent avuga ko yizeye gukomeza gukora byinshi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND