RFL
Kigali

Yashowemo Miliyoni 50 Frw! Ibidasanzwe mu ikorwa rya 'Sowe' ya Bruce Melodie-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/07/2024 14:19
0


Umuhanzi Itahicu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Sowe' yari amaze igihe kinini ararikiye abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange. Iri mu ndirimbo ze zikoze mu rurimi rw'icyongereza mu rwego rwo kwagura isoko ry'ibihangano bye.



Mu myaka 14 ishize ari mu muziki yagiye akora indirimbo zubakiye ku rurimi rw'ikinyarwanda, ariko yagiye avugurura anaririmba mu rurimi rw'icyongereza.

Muri iki gihe ni umwe mu babarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya 1:55 AM. Iyi ndirimbo ye yise 'Sowe' (So Let's wait) iri mu zigize Album ye nshya yise “Colorful Generation” izasohoka mu Ugushyingo 2024 hatagize igihinduka.

Mu ntangiriro y’iyi ndirimbo, Bruce Melodie yagaragaje ko yayikoze mu rwego rwo gushyira itafari rye mu rugamba rwo guhashya ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko.

Ni indirimbo yakoreye mu gihugu cya Nigeria ndetse no mu Rwanda, ikorwa na ba Producer banyuranye barimo nka Saxbarrister [Mighty Man] wo muri Nigeria ndetse na HS.


'Sowe' yashowemo arenga Miliyoni 50 Frw!

Umwe mu bayobozi ba 1:55 AM Ltd, Kenny Mugarura yabwiye InyaRwanda, ko iyi ndirimbo yabatwaye amafaranga menshi, biri no mu byatumye itinda kujya hanze nk'uko abantu babyifuzaga.

Yavuze ko hari byinshi bifuzaga gukora mu mashusho yayo bizagaragara neza muri 'Behind the Scene'. Ati "Iyi ndirimbo yakozwe mbere y'amatora, twafashe igihe cyo kwitegura no gushyira buri kimwe ku murongo, kugirango izasohoke inogeye abantu. Iyo dukoze imibare tubona ko yadutwaye arenga Miliyoni 50 Frw, aya mafaranga yagezeho bitewe n'ibikubiyemo."

Kenny Mugarura yavuze ko gukora iyi ndirimbo ihagaze aya mafaranga, biri mu murongo wo gufasha Bruce Melodie gukomeza kujya ku rwego mpuzamahanga, no guha abakunzi ibibanogeye.


Byasabye gusenya 'Pharmacy' bubatse

Mu mashusho y'iyi ndirimbo, bagaragazamo umukobwa wakinnye ubutumwa uyu muhanzi yaririmbye, agaragara yabaswe n'ibiyobyabwenge bigatuma yihutanwa kwa muganga.

Umuvandimwe we ntaba yumva icyabaye, ndetse ashushubikana Bruce Melodie amubaza icyo yabaye, bakamwihutana mu bitaro agatangira kwitabwaho n'abaganga.

Mu bitaro, Bruce Melodie abura amafaranga yo kwishyurira uyu mukobwa agatekereza uburyo banyuranye mu bihe byiza, agashakisha inzira zo kumutabara.

Umuganga wabakiriye amwandikira imiti, undi nawe agatangira inzira zo gushaka uko yamutabara. Uyu muhanzi yigira inama yo kujya kwiba imiti muri 'Pharmacy' iba iri ku muhanda.

Kenny Mugarura ati "Byadusabye kubaka iriya ‘Pharmacy’ dushyiramo imiti n'ibindi bikoresho. Mu mashusho ubona ko Bruce Melodie atwara imodoka akagenda akagonga 'Pharmacy'.  Bivuze ko ibyarimo byose byarangiritse, rero amafaranga yageze kuri Miliyoni 50 Frw biturutse kuri ibyo byose."

Uyu mugabo yavuze ko iyi ndirimbo 'Sowe' yatanzweho byinshi, kuva mu ikorwa ry'ayo mu majwi (Audio) ndetse no mu mashusho (Video).

Iyi ndirimbo ibaye iya Kabiri kuri Album nyuma ya 'When she's around' yakoranye na Shaggy. Yatumye, Bruce Melodie abasha gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nshuro ye ya mbere. 

Bruce Melodie yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Sowe' 

Bruce Melodie yakoresheje arenga Miliyoni 50 Frw mu ikorwa ry'iyi ndirimbo

'Sowe' yabaye indirimbo ya kabiri kuri Album 'Colourfor Generation' ya Bruce Melodie  

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SOWE' YA BRUCE MELODIE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND