Umuhanzi Itahicu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Sowe' yari amaze igihe kinini ararikiye abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange. Iri mu ndirimbo ze zikoze mu rurimi rw'icyongereza mu rwego rwo kwagura isoko ry'ibihangano bye.
Mu myaka 14 ishize ari mu muziki yagiye akora indirimbo zubakiye
ku rurimi rw'ikinyarwanda, ariko yagiye avugurura anaririmba mu rurimi
rw'icyongereza.
Muri iki gihe ni umwe mu babarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu
bya muzika ya 1:55 AM. Iyi ndirimbo ye yise 'Sowe' (So Let's wait) iri mu
zigize Album ye nshya yise “Colorful Generation” izasohoka mu Ugushyingo 2024
hatagize igihinduka.
Mu ntangiriro y’iyi ndirimbo, Bruce Melodie yagaragaje ko
yayikoze mu rwego rwo gushyira itafari rye mu rugamba rwo guhashya ikoreshwa
ry'ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko.
Ni indirimbo yakoreye mu gihugu cya Nigeria ndetse no mu
Rwanda, ikorwa na ba Producer banyuranye barimo nka Saxbarrister [Mighty Man]
wo muri Nigeria ndetse na HS.
'Sowe' yashowemo
arenga Miliyoni 50 Frw!
Umwe mu bayobozi ba 1:55 AM Ltd, Kenny Mugarura yabwiye
InyaRwanda, ko iyi ndirimbo yabatwaye amafaranga menshi, biri no mu byatumye
itinda kujya hanze nk'uko abantu babyifuzaga.
Yavuze ko hari byinshi bifuzaga gukora mu mashusho yayo
bizagaragara neza muri 'Behind the Scene'. Ati "Iyi ndirimbo yakozwe mbere
y'amatora, twafashe igihe cyo kwitegura no gushyira buri kimwe ku murongo,
kugirango izasohoke inogeye abantu. Iyo dukoze imibare tubona ko yadutwaye
arenga Miliyoni 50 Frw, aya mafaranga yagezeho bitewe n'ibikubiyemo."
Kenny Mugarura yavuze ko gukora iyi ndirimbo ihagaze aya
mafaranga, biri mu murongo wo gufasha Bruce Melodie gukomeza kujya ku rwego
mpuzamahanga, no guha abakunzi ibibanogeye.
Byasabye gusenya
'Pharmacy' bubatse
Mu mashusho y'iyi ndirimbo, bagaragazamo umukobwa wakinnye ubutumwa
uyu muhanzi yaririmbye, agaragara yabaswe n'ibiyobyabwenge bigatuma yihutanwa
kwa muganga.
Umuvandimwe we ntaba yumva icyabaye, ndetse ashushubikana
Bruce Melodie amubaza icyo yabaye, bakamwihutana mu bitaro agatangira
kwitabwaho n'abaganga.
Mu bitaro, Bruce Melodie abura amafaranga yo kwishyurira uyu
mukobwa agatekereza uburyo banyuranye mu bihe byiza, agashakisha inzira zo
kumutabara.
Umuganga wabakiriye amwandikira imiti, undi nawe agatangira
inzira zo gushaka uko yamutabara. Uyu muhanzi yigira inama yo kujya kwiba imiti
muri 'Pharmacy' iba iri ku muhanda.
Kenny Mugarura ati "Byadusabye kubaka iriya ‘Pharmacy’
dushyiramo imiti n'ibindi bikoresho. Mu mashusho ubona ko Bruce Melodie atwara
imodoka akagenda akagonga 'Pharmacy'. Bivuze
ko ibyarimo byose byarangiritse, rero amafaranga yageze kuri Miliyoni 50 Frw biturutse
kuri ibyo byose."
Uyu mugabo yavuze ko iyi ndirimbo 'Sowe' yatanzweho byinshi,
kuva mu ikorwa ry'ayo mu majwi (Audio) ndetse no mu mashusho (Video).
Iyi ndirimbo ibaye iya Kabiri kuri Album nyuma ya 'When she's around' yakoranye na Shaggy. Yatumye, Bruce Melodie abasha gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nshuro ye ya mbere.
Bruce Melodie yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Sowe'
Bruce Melodie yakoresheje arenga Miliyoni 50 Frw mu ikorwa
ry'iyi ndirimbo
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SOWE' YA BRUCE MELODIE
TANGA IGITECYEREZO