RFL
Kigali

Nicki Minaj yikomye abamunenga ko yashatse umugabo w'umukene

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:3/09/2024 10:40
0


Umuraperikazi w'icyamamare, Nicki Minaj, yikomye abakoresha imbuga nkoranyambaga bamunenga ko yashatse umugabo ukennye utagira icyo amufasha mu rugo.



Onika Tonya Maraj benshi bamenye ku izina rya Nicki Minaj, ni umuraperikazi ubimazemo igihe wanamamaye ku rwego mpuzamahanga abikesha ibihangano bye bikunze kurangwamo amagambo akarishye ndetse n'amashusho y'indirimbo ze akarangaza benshi bitewe n'imiterere ye cyane ko yiyongeresheje bimwe mu bice by'umubiri we.

Uyu muraperikazi ni umwe mu bakunzwe kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga. Kimwe mu byari bimaze iminsi bimuvugwaho ni uko byamenyekanye ko umugabo we Kenneth Petty nta kazi agira akora kamwinjiriza amafaranga dore ko bitewe n'uko yafunzwe igihe kinini atemerewe kugira akazi muri Amerika nk'uko amategeko  abigena.

Ibi byongeyeho ko uyu muraperikazi aherutse kugurira inzu y'umuturirwa umuryango w'umugabo we. Byatumye benshi bavuga ko Nicki Minaj akomeje kuribwa imitsi n'umugabo we nyamara we ntakintu amumarira. Banatera urwenya ko impeta y'urukundo ya diyama yambitse Minaj mu 2018 atariwe wayishyuye ahubwo ko uyu muraperikazi ariwe wayiyishyuriye.

Nicki Minaj umaze kurambirwa aya magambo y'abafana be, yahise akora ikiganiro mu buryo bwa 'Live' kuri Instagram agira icyo yibwirira abamunenga. Yateruye ati: ''Niba njyewe ntafite ikibazo cy'uko umugabo wanjye adafite amafaranga kuki mwebwe mwabigiraho ikibazo?''

Uyu mugore wiyita umwamikazi w'injyana ya 'Rap' yakomeje agira ati: ''Umubano wacu ntabwo ushingiye ku bushobozu buri umwe afite, ushingiye ku rukundo ahubwo mwebwe nimwe mufite ikibazo kuko mwumva ko umugabo wese agomba kuba akize''.

Asa nk'utera urwenya yunzemo ati: ''Ese ubundi ko mubizi ko nkize kubera iki ngomba gushaka umugabo ukize kandi nanjye nkize?''.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bari bamaze iminsi banenga Nicki Minaj ko yashakanye n'umugabo w'umukene

Umugabo wa Nicki Minaj amaze igihe nta kazi afite kuko atabyemerewe nyuma y'uko yafunzwe imyaka irenga 10 azira gufata ku ngufu n'urugomo. Ibi biri mu bituma uyu muraperikazi anengwa ko yashatse umugabo badakwiranye

Uyu muraperikazi yasubije abamunenga ko atakurikiye amafaranga ku mugabo we ahubwo ko yakurikiye urukundo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND