RFL
Kigali

Amarangamutima ya Safi Madiba wataramiye bwa mbere i Washington mu gitaramo yahuje no kwizihiza Umuganura- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/09/2024 11:34
0


Umunyamuziki Niyibikora Safi wamamaye nka Safi Madiba, yatangaje ko afite amashimwe ku Mana nyuma yo gutaramira Abanyamerika n’abandi mu gitaramo yahuje no kwizihiza Umunsi w’Umuganura aho yari kumwe n’abarimo Frank Joe na Bad Rama.



Safi wamamaye mu ndirimbo nka ‘Kimwe Kimwe’, ‘Kontwari’, ‘Fame’, avuga ko ashingiye ku kuntu kiriya gitaramo cyagenze, ari amashimwe kuri we kubera ko ibyo yafataga nk’ibintu byoroshye yasanze bikomeye, ariko ko hamwe no kwitegura no gushyigikirwa n’Imana, ibirori by’iki gitaramo byagenze neza.

Ati “Icya mbere ni amashimwe, ndashima Imana, ndanishimye, kubera ko rimwe na rimwe tuba tuzi ngo biroroshye, ariko ntabwo biba byoroshye […] Ni ubwa mbere ndirimbiye abanyamerika, natumiwe mu gitaramo cy’Umuganura. Ndababwira nti reka dusangire Umuganura ariko ndanabataramira, byagenze neza rero cyane. Byari byiza cyane, ndashimira Imana n’abantu bitabiriye Umuganura muri rusange.”

Iki gitaramo uyu muhanzi yagikoze ku wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024, kibera mu Mujyi wa Seattle muri Leta ya Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yavuze ko yagihuje no kwizihiza Umunsi w’Umuganura kubera ko ari ‘umunsi ukomeye ku gihugu cyacu’ kandi ‘natwe nk’abanyarwanda bari hano twagombaga kuwizihiza’.

Umuganura wabaye inkingi ikomeye mu mibereho y’Abanyarwanda kuva mu myaka ya kera cyane kugeza ubu. Akamaro n’agaciro byawo byatumye abasokuruza bagenda bawuhererekanya.

Uyu muhanzi asanzwe abarizwa mu Mujyi wa Vancouver mu gihugu cya Canada. Mu rugendo rw’indege bisaba amasaha abiri kugira ngo abe agere mu Mujyi wa Seattle aho yakoreye igitaramo.

Safi avuga ko yahereye muri uriya mujyi ‘kubera ko ari ahantu twegeranye, kandi ijya kurisha ihera ku rugo’.

Muri iki gitaramo, yari kumwe na Frank Joe ndetse na Bad Rama wabaye umujyanama we binyuze muri The Mane. Safi avuga ko yabaye inshuti ya Bad Rama nubwo imikoranire muri Label itashobotse kuko ‘njye turaziranye imyaka myinshi’.

Ati “Ahubwo nishimiye kumubona kuko nari mukumbuye. Ni inshuti yanjye. Twakoze ‘Business’ ariko ntabwo byaciyemo, gusa mu buzima busanzwe ni inshuti yanjye rwose. Nari mukumbuye rwose, nishimiye kumubona.”

Safi Madiba avuga ko mu biganiro yagiranye na Bad Rama, yanamubwiye ko ari kwitegura umukino w’Iteramakofe na Shakibu, usanzwe ari umukunzi we Zari.

Avuga ko yamwemereye kuzamuririmba ubwo azaba ari muri uyu murwano. Ati “Akunda iriya mikino y’Iteramakofe, namwemereye no kuzamuririmbira muri uriya mukino rwose, kuko ni umuvandimwe wanjye.”

 

Safi Madiba yatangaje ko akomeje urugendo rw’ibitaramo bye nyuma yo gutaramira mu Mujyi wa Washington


Safi Madiba yavuze ko ari amashimwe akomeye kuba yataramiye bwa mbere Abanyamerika- Aha ari kumwe na Bad Rama


Safi Madiba avuga ko yahuje iki gitaramo no kwizihiza Umuganura kubera ko ari umunsi ukomeye ku gihugu


Safi Madiba ari kumwe na Bad Rama ndetse na Frank Joe muri iki gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Washington 



Safi Madiba ari kumwe n'inshutize mbere na nyuma y'iki gitaramo




Safi Madiba yongeye guhuzwa urugwiro na Bad Rama wabaye umujyanam we muri The Mane 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'VALENTINA' YA SAFI MADIBA

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND