RFL
Kigali

Ijambo rya Bull Dogg wafashwe n’ikiniga mu kwibuka Jay Polly-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:3/09/2024 10:56
0


Malik Bertrand Ndayishimiye [Bull Dogg] yifatanyije n’umuryango wa Tuyishimwe Joshua [Jay Polly] n’abakunzi b’uyu muraperi mu kumwibuka,akomoza ku bihe banyuranyemo n’icyo yiyemeje gukora.



Nyuma y'uko ku wa 05 Nyakanga 2024 abakunzi ba Hip Hop bizihije isabukuru y’imyaka 37 yakabaye Jay Polly yari kuba agize iyaba akiriho.Tariki ya 02 Nzeri 2024 umuryango n’abakunzi b’uyu muraperi bazirakanye imyaka 3 ishize uyu mugabo atabarutse.

Mu bitabiriye iki gikorwa harimo Bull Dogg wagendanye na we.Uyu muraperi agaruka ku buzima bwa Jay Poll, yagize  ati”Yari umunyeshuri w’ubuzima, yari umuhungu wihangana, ugira inama abandi bantu, akagira ukwihanga. Yahuye n’ibintu bikomeye cyane mu buzima bwe kuva akiri umwana muto kugeza igihe yatabarutse.”

Agaruka ku rugendo bagendanye, yagize ati”Yambereye inshuti nziza, twagendanye urugendo rw’ubuzima akangisha inama, nkamugisha inama.”

Ubu ngubu imyaka 3 ishize, tukaba turi hano, bishatse kuvuga ngo twebwe ntabwo twibagiwe amateka ye, ntabwo twibagiwe uwo ari we kuko uwo ari we birazwi kandi abantu bose barabizi.”

Avuga ko yemereye umuryango wa Jay Polly kuzakomeza kubaba hafi akababera aho atari, atanga urugero rw’uburyo aba yifuza kuganiriza abana be ku mateka ya se.

Ati”Ngushimishe ntuzihebe muri wowe, n’ubu turi kuza hano namubwiye ndashaka kubonana n'uriya mukobwa kuko uriya ni umwana wanjye niyo tutabonana cyane ariko njye nzi ubwenge bwa Se, nzi ubugenge bwa Se kuko twaragendanye na Se.”

Kugeza ubu agaragaza ko hari ibyo babwira uyu mukobwa w’imfura na murumuna we bijyanye n’imyaka yabo ariko hari n’ibyo bazagenda bakomeza kumubwira uko imyaka izajya igenda yigira imbere.

Yagarutse no ku kuba mu buzima bwe nka Bull Dogg azakora igishoboka cyose kugira ngo akomeze kugirana umubano mwiza n’umuryango Jay Polly yasize kuko ari wo ashyira imbere kurusha ibindi byose.

Bull Dogg ari mu batangiranye na Jay Polly itsinda ry’ibigwi rya Tuff Gang bari bahuriyemo na Fireman, P Fla na Green P ndetse avuga ko ubwo bizaba bikunze abantu bazumva uyu muraperi kuri Album y’iri tsinda ubwo izaba igiye hanze.

KANDA HANO UREBE IJAMBO RYA BULL DOGG MU KWIBUKA JAY POLLY

">

Bull Dogg ari mu baraperi bamaze kugwiza ibigwi kandi bagendanye kuva mu buto na Jay PollyBull Dogg n'imfura ya Jay Polly avuga ko abana ba mugenzi we abafata nka be kandi azakora igishoboka ngo ababere aho Se atari






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND