Ukwezi kwa Kanama kwabaye ukw’amata n’ubuki ku bakunzi b’umuziki nyarwanda, kuko abahanzi bo mu ngeri zose bakoze mu nganzo baha umuziki mwiza abakunzi b’ibihangano byabo.
Nk’uko bisanzwe bigenda buri gihe ku mpera z’ukwezi, InyaRwanda ibagezaho indirimbo zakanyujijeho zigasusurutsa abanyarwanda muri rusange ndetse n’abakunzi b’umuziki wo mu Rwanda byumwihariko.
Mu bahanzi bakoze mu nganzo indirimbo zigakundwa cyane harimo Kevin Kade wahuje imbaraga na The Ben ndetse na Element, Kenny Sol wiyambaje Dj Neptine uri mu bahanzi bagezweho muri Nigeria, Alyn Sano, Bwiza n’abandi.
‘Sikosa’ iyoboye uru rutonde, ni indirimbo nshya Kevin Kade yahuriyemo n’abarimo The Ben na Element Eleeeh ikaba imwe mu zimaze iminsi ziri kubica hano hanze.
Ni indirimbo iri mu njyana ya Afrozouk yifashishijwemo Umunyamideli wo muri Tanzania ufite n’inkomoko mu Rwanda, Jacinta Makwabe.
Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Element Eleeeh mu gihe amashusho yakozwe na Director Gad na Joma. Yanditswe na Junior Rumaga, Kenny K Shot na Diez Dola. Imbyino zirimo zatunganyijwe na Titi Brown.
Mu minsi mike imaze igiye hanze, ‘Sikosa’ imaze kurebwa n’abarenga miliyoni imwe n’ibihumbi Magana ane kuri YouTube.
Mu ndirimbo ibihumbi n’ibihumbi zagiye ahagaragara muri kwezi gushize kwa Kanama, InyaRwanda yaguhitiyemo 30 gusa zarinde irungu abanyarwanda:
1. Sikosa – Kevin Kade ft The Ben, ELEMENT EleéeH
2. No One – Kenny Sol ft Dj Neptune
3. Head – Alyn Sano
4. Ahazaza – Bwiza
5. Tamba – Zeo Trap
6. Bailando - Shaffy
7. Jolie Nana – Davy Scott
8. See – Run Up
9. Ndotsa – Deejay Pius ft Platini, Uncle Austin
10. Hip Hop - Riderman ft BullDogg
11. Ikitanyishe – Papa Cyangwe ft BullDogg, P-Fla , Fireman & Green P
12. Mon Bebe - Marina
13. Forever – Yverry
14. Ndabakwepa – Danny Vumbi
15. Amakashi – Mr Kagame
16. Sibyange - Yampano
17. Smile For Me – Fela Music
18. Akarara – Flyest Music ft Igor Mabano
19. Hold You – Eesam ft Riderman
20. Ibyo Birabareba - Yago Pondat
21. I Can Fly – Khalfan Govinda
22. Heri Taifa – Israel Mbonyi
23. Inzira – Danny Mutabazi
24.Kubera Imana - Emmy Vox, Peace hozy, Hirwa, Richard keen, Yves, Ella, Bidandi
25.Inzira, Ukuri n’Ubugingo – Sharon Gatete ft Jonathan Ngenzi
26.I’m Free – Alpfa Rwirangira
27.Siendi Bila Asante – Josh Ishimwe
28.Uramvura – Giramata Music
29.Sinamuhomba – Nessa ft Beat Killer
30. Rugaba – Alicia & Germaine
TANGA IGITECYEREZO