Umuhanzi akaba n'umunyamakuru, Andy Bumuntu yatangaje ko ari kwitegura gushyira hanze Album ya Gatatu izumvikanisha uburyohe bw’umuziki gakondo. Amaze umunani mu muziki, kuko indirimbo ya mbere yashyize hanze yayise ‘Ndashaje’ yasohotse, ku wa 18 Kanama 2016.
Ariko amaze igihe
agaragara mu bitaramo binyuranye ndetse ni umwe mu bagize uruhare mu bikorwa
byo kwiyamamaza kuri Perezida Paul Kagame hagati ya Nyakanga na Kanama 2024,
byabereye mu Ntara zitandukanye z’igihugu.
Uyu musore usanzwe ari
n'umunyamakuru wa Kiss Fm, amaze igihe anashyize imbere kuyobora ibirori
n'ibitaramo ndetse n'inama, nk'imwe mu mpano yibitseho.
Mu kiganiro na
InyaRwanda, Andy Bumuntu yavuze ko n'ubwo amaze igihe acecetse mu muziki, ariko
ntarirarenga bijyanye no gushyira hanze ibihangano bye.
Kuko nko mu mezi atanu
ashize yasohoye indirimbo yise ‘Woman of my Dreams’. Ati "Ibihangano
biraje vuba aha. Ntarirarenga.! Album y'indi nayo iraje, tugomba kurangiza iyo twatangiye
muri uyu mwaka, ariko umwaka utaha tuzaba indi nshya.”
Yavuze ko iyi Album ye
nshya ya Gatatu ari gutegura izafasha abantu "kongera kwiyubatsa injyana
gakondo kurushaho." Uyu musore yavuze ko izaba ari Album nziza kandi
ayitezeho kuzanogera benshi. Ati "Tuzahururira mu ngamba."
Andy Bumuntu yamenyekanye
mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Ndashaje", "Mukadata",
"Mine", "Appreciate" n’izindi nyinshi. Ariko asanzwe afite
ku isoko Album ebyiri.
Album ya kabiri yayise “Pleasure
and Pain” iriho indirimbo 10 zigizwe na Déjà vu, Nzagukumbura, Free n’izindi.
Andy Bumuntu avuka mu
muryango w’abana 6, afite ababyeyi bombi. Mu bana bavukana harimo na Umutare
Gabby nawe uzwi nk’umuhanzi hano mu Rwanda ariko umaze igihe adasohora
indirimbo nshya.
Mu birebana n’amashuri,
Andy Bumuntu amashuri abanza yayize ku bigo bitandukanye birimo La Colombiere,
Horizon na La Source, ayisumbuye ayiga St. Andre na Eto Muhima, aho yigaga
ibirebana n'amashanyarazi ari nabyo yakomeje muri kaminuza ya IPRC muri
‘Electrical Engeneering’ muri kaminuza ya IPRC mu mwaka wa kabiri.
Andy Bumuntu yatangaje ko
ari mu myiteguro yo gushyira hanze Album ya Gatatu
Andy yavuze ko iyi Album
izibutsa abantu isoko y’umuziki gakondo kandi w’umwimerere
Bumuntu yavuze ko
yishimira uko Album ye yakiriwe byatumye yifuza gukora indi Album
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA ANDY BUMUNTU
TANGA IGITECYEREZO