RFL
Kigali

Andy Bumuntu yavuze kuri Album ya Gatatu ari gutegura-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/09/2024 18:52
0


Umuhanzi akaba n'umunyamakuru, Andy Bumuntu yatangaje ko ari kwitegura gushyira hanze Album ya Gatatu izumvikanisha uburyohe bw’umuziki gakondo. Amaze umunani mu muziki, kuko indirimbo ya mbere yashyize hanze yayise ‘Ndashaje’ yasohotse, ku wa 18 Kanama 2016.



Ariko amaze igihe agaragara mu bitaramo binyuranye ndetse ni umwe mu bagize uruhare mu bikorwa byo kwiyamamaza kuri Perezida Paul Kagame hagati ya Nyakanga na Kanama 2024, byabereye mu Ntara zitandukanye z’igihugu.

Uyu musore usanzwe ari n'umunyamakuru wa Kiss Fm, amaze igihe anashyize imbere kuyobora ibirori n'ibitaramo ndetse n'inama, nk'imwe mu mpano yibitseho.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Andy Bumuntu yavuze ko n'ubwo amaze igihe acecetse mu muziki, ariko ntarirarenga bijyanye no gushyira hanze ibihangano bye.

Kuko nko mu mezi atanu ashize yasohoye indirimbo yise ‘Woman of my Dreams’. Ati "Ibihangano biraje vuba aha. Ntarirarenga.! Album y'indi nayo iraje, tugomba kurangiza iyo twatangiye muri uyu mwaka, ariko umwaka utaha tuzaba indi nshya.”

Yavuze ko iyi Album ye nshya ya Gatatu ari gutegura izafasha abantu "kongera kwiyubatsa injyana gakondo kurushaho." Uyu musore yavuze ko izaba ari Album nziza kandi ayitezeho kuzanogera benshi. Ati "Tuzahururira mu ngamba."

Andy Bumuntu yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Ndashaje", "Mukadata", "Mine", "Appreciate" n’izindi nyinshi. Ariko asanzwe afite ku isoko Album ebyiri.

Album ya kabiri yayise “Pleasure and Pain” iriho indirimbo 10 zigizwe na Déjà vu, Nzagukumbura, Free n’izindi.

Andy Bumuntu avuka mu muryango w’abana 6, afite ababyeyi bombi. Mu bana bavukana harimo na Umutare Gabby nawe uzwi nk’umuhanzi hano mu Rwanda ariko umaze igihe adasohora indirimbo nshya.

Mu birebana n’amashuri, Andy Bumuntu amashuri abanza yayize ku bigo bitandukanye birimo La Colombiere, Horizon na La Source, ayisumbuye ayiga St. Andre na Eto Muhima, aho yigaga ibirebana n'amashanyarazi ari nabyo yakomeje muri kaminuza ya IPRC muri ‘Electrical Engeneering’ muri kaminuza ya IPRC mu mwaka wa kabiri.


Andy Bumuntu yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze Album ya Gatatu


Andy yavuze ko iyi Album izibutsa abantu isoko y’umuziki gakondo kandi w’umwimerere


Bumuntu yavuze ko yishimira uko Album ye yakiriwe byatumye yifuza gukora indi Album

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA ANDY BUMUNTU

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND