RFL
Kigali

Sibomana Patrick yerekeje mu ikipe nshya yo muri Libya

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:2/09/2024 18:35
0


Umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Sibomana Patrick yerekeje mu ikipe nshya ya Elettihad Almisraty SC ikina shampiyona y'icyikiro cya mbere muri Libya.



Iyi kipe ya Elettihad Almisraty SC niyo yatangaje ko yasinyishije uyu mukinnyi ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa Mbere taliki ya 2 Nzeri 2024 ihita inamuha ikaze.

Sibomana Patrick yerekeje muri iyi kipe nyuma yuko atandukanye na Gor Mahia FC yo muri Kenya yari yaragezemo mu mpeshyi y'umwaka ushize wa 2023.

Ikipe ya Elettihad Almisraty SC yasinyishije uyu mukinnyi isanzwe ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Libya ikaba yarashinzwe mu 1965. 

Iherereye mu gace ka Misurata kari mu burengerazuba bwa Libya ikaba ikinira imikino yayo kuri Stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 16.

Mu mwaka ushize w'imikino muri shampiyona yasoreje ku mwanya wa gatandatu n'amanota 26.

Sibomana Patrick yamenyekanye akinira APR FC yabayemo hagati ya 2013 na 2017 nyuma yo kuva mu Isonga FC. 

Nyuma yanyuze mu yandi makipe arimo Mukura Victory Sports, Police FC ,Shakhtyor Soligorsk yo muri Belarus ndetse na Yanga SC yo muri Tanzania.

Yerekeje muri Libya aho asanzeyo undi mukinnyi w'Umunyarwanda, Manzi Thierry usanzwe akinira Al Ahly Tripoli.

Ikipe ya Elettihad Almisraty SC yahaye ikaze Sibomana Patrick 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND