Kigali

Babiri barokotse impanuka y’imodoka yarohamye mu mugezi bari gutera akabariro

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:2/09/2024 19:55
1


Amashimwe ni yose ku mugabo n'umugore barokotse impanuka ikomeye yatewe nuko bakoraga imibonano mpuzabitsina mu modoka bigera ubwo irenga igwa mu mugezi.



Ku wa 28 Kanama mu masaha ya saa 04;15, ku mugezi wa Schuylkill muri Philadephia habereye impanuka ikomeye y’imodoka ya Range Rover version ya 2020 yatewe n’abari barimo kwiha akabyizi muri iyo modoka.

Ni impanuka yabaye nyuma y’uko aba bakunzi bari mu modoka bakoze iyo bwabaga bashakisha ibyishimo kugeza imodoka iguye mu mugezi wa Schuylkill ariko ku bw'amahire babasha kuva muri iyi modoka itari yarengerwa baroga bagera ku nkombe yumugezi.

Kuva saa kumi za mu gitondo, ibikorwa byo gushaka aho iyi modoka yaba yarengeye byarakomeje iza kuboneka mu masaha ya saa tatu z’amanywa ndetse ivanwa mu mazi.

Mu rwego rwo kurinda amazina yabo ndetse nimiryango yabo, ntabwo aba bakozi bihaga akabyizi batangajwe amazina yabo mu rwego rwo kurinda imiryango yabo icyasha.



Imodoka yarenze umuhanda igwa mu mugezi bitewe n'uko abari bayirimo bari barangaye dore ko bari barimo gukora imibonano mpuzabitsina


Iyi modoka yaje kurohorwa nyuma y'amasaha menshi iri mu mazi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Atanazi3 months ago
    Kubeliki batabaatuye amazina?



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND