RFL
Kigali

Minisitiri Uwimana Consolée yasabye Abana kwirinda ibirimo 'Betting'

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:2/09/2024 18:51
0


Minisitiri w'Uburinganire n'iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée, yasabye Abana kwirinda ibirimo imikino y'amahirwe izwi nka 'Betting' kugira ngo inzozi zabo zizabe impamo.



Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere taliki ya 2 Nzeri 2024 ubwo yari mu nama y'igihugu y'Abana iri kubera muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye ku nshuro yayo ya 17 aho ifite insanganyamatsiko igira iti: "Ejo Ni njye".

Mu ijambo rye Minisitiri w'Uburinganire n'iterambere ry'Umuryango yavuze ko iyi nama ari ikimenyetso kigaragaza ko Leta y'u Rwanda izirikana iterambere ry'umwana ndetse anashimira Perezida Kagame watanze urubuga rutuma abana nabo batanga ibitekerezo.

Ati: "Iyi nama ni ikimenyetso kigaragaza ko Leta y'u Rwanda izirikana ko iterambere ry'umwana mu Rwanda ndetse n'iterambere ry'u Rwanda muri rusange rishingiye kuri mwe nk'abana cyane uko uko ibarura ry'abaturage ryabigaragaje abana bagize 44.5 by'abaturage b'u Rwanda. 

Ndagira ngo mumfashe dushimire cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubilika waduhaye urubuga nk'urunguru rutuma mwe abana mubona umwanya wo gutanga ibitekerezo ku bibakorerwa".

Yakomeje ashimira abahisemo insanganyamatsiko y'iyi nama avuga ko yifuza ko buri mwana wese ayigira iye. Ati: "Ndagira ngo mbashimire kandi insanganyamatsiko mwahisemo itwibutsa kwita kuri ejo hazaza, insanganyamatsiko iragira iti: "Ejo ni njye". 

Ndifuza ku buri mwana wese uraha ndetse n'udukurikiye hirya no hino ko iyi nsanganyamatsiko ayigira iye ubundi buri wese yibaze icyo yifuza kuzaba maze yisubize.

Ndabiziko ko hari ibisubizo mwihaye birimo ejo ni njye Perezida wa Repubilika, ejo ni njye Minisitiri, ejo ni njye uzaba uri Muganga ku bitaro bikuru ahantu, ejo ni njye uzaba uri umupirote, ejo nzaba ndi Guverineri, ejo nzaba ndi General muri RDF".

Uwimana Consolée yavuze ko yifuriza aba bana kuzagera ku nzozi zabo, gusa avuga ko basabwa kugira ibyo birinda birimo no gukina imikino y'amahirwe izwi nka 'Betting'.

Ati: "Ndabifuriza ko izi nzozi zanyu zizaba impamo ejo hanyu muhafite mu biganza, kandi kugira ngo inzozi zanyu zizabe impamo hari ibyo musaba ariko hari n'ibyo musabwa. 

Ibyinshi musabwa murabizi harimo kwirinda inzoga n'ibiyobyabwenge, murasabwa kwirinda inzoga n'ubusambanyi, imikino y'amahirwe "Betting", murasabwa kwirinda ibigare, murasabwa kumvira ababyeyi n'abarezi banyu;

Murasabwa kwiga cyane mugafata n'umwanya wo gusubira mu masomo muba mwahawe, murasabwa muri rusange kurangwa n'ikinyabupfura mukaba urugero rwiza ku mashuri n'aho mutuye".

Yakomeje asaba abageze mu kigero cy'ubugimbi kwirinda ababashuka anasaba abagize ibyago byo guhohoterwa gutinyuka bakagaragaza ababahohoteye. Ati: "By'umwihariko abageze mu kigero cy'ubugimbi n'ubwangavu, ndagira ngo mbasabe mwirinde ababashuka. Nibajya kubashuka muzasubize oya.

Ni oya kubera ko usibye kubicira inzozi nta kindi kintu baba babifuriza. Umunyarwanda yarabivuze ati 'urusha nyina w'umwana imbabazi aba shaka kumwica'. Abagize ibyago rero mugahohoterwa mutinyuke mugaragaze ababahohoteye icyaha cyo gusambanya umwana mu mategeko y'u Rwanda ntabwo gisaza".

Minisitiri w'Uburinganire n'iterambere ry'Umuryango yabwiye abana ko bafite amahirwe yo kuvukira mu gihugu cyifuza iterambere ryabo. Ati: "Mufite amahirwe yo kuvukira no gukurira mu gihugu kibakunda cyifuza iterambere ryanyu. 

Mwahawe amahirwe n'ubushobozi bwo kugera ku nzozi zanyu ngo mubibyaze umusaruro mugaragaze ibyo mwifuza, mugaragaze impano zanyu maze mukomeze kubaka ejo heza hanyu n'ah'igihugu cyacu". 

Yanababwiye ko kugera ku nzozi zabo bishoboka maze atanga urugero kuri Queen Kalimpinya wabaye igisonga cya gatatu cya Nyampinga w'u Rwanda mu 2017. Miss Kalimpinya yasabye abana gukunda kwiga kandi bakarangwa n'ikinyabupfura.

Iyi nama y'igihugu y'Abana yitabiriwe n'abana barenga ibihumbi bibiri (2,000) bahagarariye abandi mu mirenge yose y'igihugu.

Minisitiri w'Uburinganire n'iterambere ry'Umuryango yasabye Abana kwirinda ibirimo 'Betting' kugira ngo bazagere ku nzozi zabo 



Abana barenga ibihumbi 2 nibo bitabiriye Inama y'Igihugu y'Abana iri kuba ku nshuro ya 17






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND