RFL
Kigali

Miss Black Festival: Lisa Cyuzuzo yanikiriye bagenzi be mu gihe hategerejwe 'Semi Finals'

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/07/2024 19:56
0


Mu gihe hasigaye iminsi amatora yo ku internet mu irushanwa Miss Black Festival akagana ku musozo umukobwa witwa Lisa Teta Cyuzuzo aracyari ku mwanya wa mbere, aho afite amajwi arenga ibihumbi bitandatu.



Kuva aya matora yatangira, uyu mukobwa ufite Nimero 52 mu irushanwa yagaragaje kwanikira bagenzi be no gushyiramo intera kuko nk'uku arusha amanota 906 Evassy Cyomugisha uri ku mwanya wa Kabiri.

Bivuze ko Evassy afite amajwi 5459, akurikiwe na Ange Rebecca uri ku mwanya wa Gatatu n'amajwi 3871, Ange Nicole Bayingana ari ku mwanya wa Kane n'amajwi 3804 ni mu gihe Mariam Uwase ari ku mwanya wa Gatanu n'amajwi 3606.

Aya matora ari kubera kuri Internet azashyirwaho akadomo, tariki 3 Kanama 2024, ari nabwo hazamenyekana abakobwa 10 bazagera mu cyiciro kibanziriza icya nyuma (Semi Finals).

Ni icyiciro kizajyamo abakobwa 10 ari nabo bagomba kuzerekeza mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, ari nabwo hazamenyekana abakobwa batatu bazahiga abandi.

Imanzi Agency iri gutegura iri rushanwa, igaragaza ko muri iki gihe bari gushyira ku murongo buri kimwe kizasabwa kugira ngo iri rushanwa rizagende neza.

Ariko kandi bakangurira ababyeyi n'inshuti 'gukomeza gutora umukobwa bashyigikiye kuko biri mu bizafasha umukobwa kugera mu cyiciro kibanziriza icya nyuma'.

Akanama Nkemurampaka kazahitamo abakobwa 10 gashingiye ku mushinga wa buri umwe, uburyo abasha kuwusobanura, amajwi yagize mu itora ryo kuri internet n'ibindi.

Umuyobozi wungirije wa Imanzi Agency, Chear Sebudwege aherutse kuvuga ko bateguye Miss Black Festival bagamije kongerera agaciro no kuzamurira ishema umukobwa w’umwirabura, akabona urubuga rumufasha kugaragaza ko na we ashoboye aho yaba aherereye hose ku Isi akaba yabona amahirwe.

Yakomeje agira ati “Uru rubuga dushaka guha abakobwa b’abiraburakazi, ntabwo rugarukira ku bari mu Rwanda kuko ariho igikorwa kizabera, ahubwo rurareba umukobwa w’umwirabura uwo ari we wese aho aherereye ku rwego mpuzamahanga.”

Abakobwa 10 bazagera kuri ‘Final’ bijyanye n’uburyo bazagenda batoranywa, bazahatana hagati yabo n’ubundi bishingiye ku kugaragaza impano, imishinga itanga impinduka ndetse no kugaragaza uburyo Umuco w’igihugu bakomokamo ari mwiza kurusha uw’abandi.

Chear Sebudwege ati “Turifuza ko Miss Black Festival ibera imbaraga no kuzamura urwego rw’umukobwa by’umwihariko w’umwirabura, yumve ko aho ari hose ku Isi uruhu afite atari igisebo ahubwo ari ishema ndetse ko yifitemo ubushobozi bwo kugira impinduka no kumva ko ashoboye kuba yarushanwa n’abandi.”

Umukobwa wahize abandi, akazahabwa igihembo kingana n’ibihumbi 15 by’Amadolari y’Amerika, naho ibisonga bye bibiri bikazahabwa agera ku bihumbi bitanu by’Amadolari y’Amerika.

KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUKOBWA USHYIGIKIYE MURI MISS BLACK FESTIVAL

 

Lisa Teta Cyuzuzo 

Evassy Cyomugisha

 

Ange Rebecca

Ange Nicole Bayingana 

Mariam Uwase






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND