Mu gihe hasigaye iminsi amatora yo ku internet mu irushanwa Miss Black Festival akagana ku musozo umukobwa witwa Lisa Teta Cyuzuzo aracyari ku mwanya wa mbere, aho afite amajwi arenga ibihumbi bitandatu.
Kuva aya matora yatangira, uyu mukobwa ufite Nimero 52 mu irushanwa
yagaragaje kwanikira bagenzi be no gushyiramo intera kuko nk'uku arusha amanota
906 Evassy Cyomugisha uri ku mwanya wa Kabiri.
Bivuze ko Evassy afite amajwi 5459, akurikiwe na Ange Rebecca
uri ku mwanya wa Gatatu n'amajwi 3871, Ange Nicole Bayingana ari ku mwanya wa
Kane n'amajwi 3804 ni mu gihe Mariam Uwase ari ku mwanya wa Gatanu n'amajwi
3606.
Aya matora ari kubera kuri Internet azashyirwaho akadomo,
tariki 3 Kanama 2024, ari nabwo hazamenyekana abakobwa 10 bazagera mu cyiciro
kibanziriza icya nyuma (Semi Finals).
Ni icyiciro kizajyamo abakobwa 10 ari nabo bagomba kuzerekeza
mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, ari nabwo hazamenyekana
abakobwa batatu bazahiga abandi.
Imanzi Agency iri gutegura iri rushanwa, igaragaza ko muri
iki gihe bari gushyira ku murongo buri kimwe kizasabwa kugira ngo iri rushanwa
rizagende neza.
Ariko kandi bakangurira ababyeyi n'inshuti 'gukomeza gutora
umukobwa bashyigikiye kuko biri mu bizafasha umukobwa kugera mu cyiciro
kibanziriza icya nyuma'.
Akanama Nkemurampaka kazahitamo abakobwa 10 gashingiye ku
mushinga wa buri umwe, uburyo abasha kuwusobanura, amajwi yagize mu itora ryo
kuri internet n'ibindi.
Umuyobozi wungirije wa Imanzi Agency, Chear Sebudwege
aherutse kuvuga ko bateguye Miss Black Festival bagamije kongerera agaciro no
kuzamurira ishema umukobwa w’umwirabura, akabona urubuga rumufasha kugaragaza
ko na we ashoboye aho yaba aherereye hose ku Isi akaba yabona amahirwe.
Yakomeje agira ati “Uru rubuga dushaka guha abakobwa
b’abiraburakazi, ntabwo rugarukira ku bari mu Rwanda kuko ariho igikorwa
kizabera, ahubwo rurareba umukobwa w’umwirabura uwo ari we wese aho aherereye
ku rwego mpuzamahanga.”
Abakobwa 10 bazagera kuri ‘Final’ bijyanye n’uburyo bazagenda
batoranywa, bazahatana hagati yabo n’ubundi bishingiye ku kugaragaza impano,
imishinga itanga impinduka ndetse no kugaragaza uburyo Umuco w’igihugu
bakomokamo ari mwiza kurusha uw’abandi.
Chear Sebudwege ati “Turifuza ko Miss Black Festival ibera
imbaraga no kuzamura urwego rw’umukobwa by’umwihariko w’umwirabura, yumve ko
aho ari hose ku Isi uruhu afite atari igisebo ahubwo ari ishema ndetse ko
yifitemo ubushobozi bwo kugira impinduka no kumva ko ashoboye kuba yarushanwa
n’abandi.”
Umukobwa wahize abandi, akazahabwa igihembo kingana n’ibihumbi
15 by’Amadolari y’Amerika, naho ibisonga bye bibiri bikazahabwa agera ku
bihumbi bitanu by’Amadolari y’Amerika.
KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUKOBWA USHYIGIKIYE MURI MISS BLACK FESTIVAL
Lisa Teta Cyuzuzo
Evassy Cyomugisha
Ange Rebecca
Mariam Uwase
TANGA IGITECYEREZO