FPR
RFL
Kigali

Emmy Habinshuti yongereye uburyohe indirimbo “Amahoro Yesu aha abantu be”-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:5/07/2024 15:41
0


Umuramyi Habinshuti Emmanuel uzwi nka Emmy Habinshuti mu muziki wo kuramua no guhimbaza Imana, yagarutse ku mirimo ikomeye Yesu akorera abana be harimo no kubarindisha amahoro ye.



Ni indirimbo yakorewe amashusho ikuwe mu gitabo cya Cantique 171, isamirwa hejuru n’abatari bacye bitewe n’ubutumwa bukomeye burimo bwakomeza buri wese uri mu rugendo rujya mu ijuru usobanukiwe n’aya mahoro Imana iha abana bayo ikunda.

Uyu muhanzi akaba n’umucuranzi wa gitari, muri iyi ndirimbo yagize ati “Amahoro Yesu aha abantu be, ntagira akagero ntarondoreka. Ajya ahumuriza abayafite”. Yayisubiranyemo ubuhanga, anashyiramo ibirungo by'ibicurangisho bitandukanye biyongerera uburyohe.

Emmy Habinshuti umaze gusubiramo indirimbo zigera kuri 4 mu njyana ya Country Music, zisanga izindi ze bwite eshanu, avuga ko kuri iyi nshuro yagambiriye guhumuriza abizera ubushobozi bw’Imana.

Mu butumwa bwiza bukubiye muri iyi ndirimbo ‘Amahoro Yesu aha abantu be’, yumvikana ashishikariza abantu kwiringira Imana bakayishingikirizaho, bakayikoreza imitwaro yabo, bityo nayo ikabaruhura ibagirira neza mu rukundo rwayo rudashira.

Akomeza asobanura ibyiza byo kwizera Nyagasani avuga ko nta n'umwe wizeye imbaraga z’Imana ngo imutenguhe cyangwa ngo yikorere amaboko muri rubanda rumuzengurutse.

Emmy yatangiye umuziki mu 2009, muri 2010 akora indirimbo eshatu, ebyiri muri zo zikorwa na Produce Iyzo, indi imwe ikorerwa muri studio yitwa Ndaje Music. Yatangarije InyaRwanda ko yifuza kuba ikiraro kigeza benshi ku Mucunguzi.

Emmy Habinshuti yavuze ko akunda umuziki kandi yifuza kuwukoresha atambutsa ubutumwa ku bantu no kurushaho kubashimisha. 

Ati: "Umuziki ni ubuzima kuri njye! Numva nyuzwe kandi nguwe neza no kuwukora mfasha benshi. Nifuza ko rero wazagera kure hashoboka, kuko nifuza gukoresha imbaraga mfite no gukora umuziki mwiza". 

Uyu muramyi yagaragaye no mu zindi ndirimbo nka "Nyir’ubuntu", "Uwanjye", "Inshuti", "Ikimenyetso", "Ndakumbuye" n’izindi.

Mu mbamutima ze, Emmy Habinshuti ashimira abantu bose bamufasha gusakaza ibihangano bye, ndetse n’Imana yamutoranije mu mbaga ikamuha inshingano yo kuyivugira yamamaza ubutumwa bwayo.


Emmy Habinshuti yaririmbye 'Amahoro Yesu ba abantu be'

REBA HANO INDIRIMBO YASUBIWEMO NA EMMY HABINSHUTI








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND