RFL
Kigali

Imvano y’indirimbo QD yakoranye na Social Mula

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:8/07/2024 14:47
0


Shema Qusay Diaby [QD] na Lambert Mugwaneza [Social Mula] baritegura gushyira hanze indirimbo bise ‘Message’ bikaba ari inyuma y'uko batangiye kuganira umwe ari umufana wa mugenzi we.



Muri Mutarama 2024 ni bwo QD yashyize hanze indirimbo yise ‘Teta’ bitewe n’uburyo ikozemo byatumye ikurura benshi yaba abato n’abakuze.

Uyu musore yamaze guteguza indirimbo nshya yitwa ‘Message’ yakoranye na  Social Mula mu kiganiro na InyaRwanda yagize ati”Namwandikiye kuri Instagram mubwira ko mufana.”

Nyuma y'uko abikoze yatunguwe no kumva Social Mula na we amubwira ko akunda ibihangano bye bakoze baganira muri uwo mujyo.

QD yaje gutera intambwe amusaba ko bakora byari mbere ho gato ko Social Mula agaruka mu Rwanda, ngo ntabwo byagoranye kuko bari basanzwe baziranye.

Ubwo baje gupanga batangira gukora ku ndirimbo ubwo Social Mula yarageze i Kigali, ikaba izajya hanze mu mpera za Nyakanga.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yatunganijwe na Muriroo na To The Hit mu gihe amashusho yakozwe na AKY.Abantu bagiye gusozanya ukwezi kwa Nyakanga indirimbo ya QD na Social MulaQD ari mu bahanzi bake bari mu bihe byabo byiza aho Teta imaze kurebwa mu mezi atagera kuri 7 inshuro Miliyoni 4.5 kuri YouTubeSocial Mula wari umaze iminsi aba ku mugabane w'u Burayi umwaka n'igice byari bishize nta ndirimbo ashyira hanze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND