Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi yeretswe urukundo rudasanzwe n’abanya-Uganda yataramiye mu gitaramo cyihariye cyari kigamije ivugabutumwa ryagutse no gusabana n’abakunzi b’umuziki we ndetse n’abafana muri rusange.
Ni ku nshuro ya kabiri uyu muhanzi
wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Ibashagukora’ yari ataramiye muri iki gihugu
giherereye mu Majyaruguru y’u Rwanda. Urukundo abanya-Uganda bamukunda,
rwanigaragaje mu gitaramo yakoreye i Kigali, muri Gicurasi 2024 yamurikiyemo
Album ze ebyiri.
Icyo gihe hari abanya-Uganda benshi
bitabiriye iki gitaramo, ndetse mu biganiro bitandukanye bagiranye n’itangazamakuru
bumvikanishije ko bakunze indirimbo ze ndetse n’inganzo ye muri rusange,
byatumye biyemeza kumushyigikira mu rugendo rwe rw’umuziki.
Iki gitaramo Prosper Nkomezi yagikoze
mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 7 Nyakanga 2024, muri Plaza Auditorium mu
Mujyi wa Jinja muri Uganda
Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Prosper
Nkomezi yavuze ko yanyuzwe n’uburyo yakiriwe muri Uganda, kandi igitaramo
cyagenze neza, kuko bamwe mu bantu babuze aho kwicara, ndetse amwe mu matike
yari yashize ku isoko mbere y’umunsi w’igitaramo.
Ati “Igitaramo cyagenze neza ku rwego
rwiza! Ahabereye igitaramo habaye hato, amatike yo muri VIP yashize kare,
ndetse umwanya watubanye muto, kuko abantu bari bagishaka kuramya ariko kubera
umwanya muto igitaramo cyarangiye kare.”
Uyu muhanzi yavuze ko iki gitaramo
cyatangiye saa kumi n’imwe ku isaha yo muri Uganda, kirangira ahagana saa tanu
z’ijoro. Ati “Nagiye ku rubyiniro ahagana saa mbili z’ijoro dusoza ahagana saa
tanu z’ijoro, ni njye wasoje igitaramo. Cyabaye igitaramo kinini cyane.”
Muri iki gitaramo, Prosper Nkomezi
yagabiwe inka ebyiri- Yasobanuye ko bigaragaza urukundo abo muri Uganda
bamukunda. Ati “Ninjye wasoje igitaramo, kandi bangabiye inka y’inyankole,
bampa n’indi ifite inkomoko mu Rwanda.”
Ni igitaramo avuga ko kitabiriwe na
ba Minisitiri muri Guverinoma, hari kandi Anita Annet wabaye Umuvugizi w’Inteko
Ishinga Amategeko ya Uganda kugeza mu 2022, abahanzi barimo nka Levixone,
Lubega n’abandi bahanzi bakomeye muri kiriya gihugu.
Mbere y’iki gitaramo, Prosper Nkomezi
yakiriwe n’umushumba w'Itorero Light the World Ministries, Wilson Bugembe mu
itorero, atumira abakristu muri iki gitaramo cye cya kabiri.
Nkomezi yavuze ko ashingiye ku kuntu
yakiriwe muri kiriya gihugu, yahakuye ishusho y’uko umuziki w’u Rwanda umaze
kurenga imipaka.
Ati “Nabonye y’uko umuziki wacu umaze
kugera muri ibi bihugu duturanye, bafite urukundo rwinshi, twaririmbanye kuva
ku ndirimbo ya mbere kugera ku ya nyuma hafi amasaha atatu. Turashima Imana
byagenze neza, ubutaha ni ugutegurira ahantu hanini, kuko aho twakoreye hari
hato.”
Prosper Nkomezi yongeye gutamira muri Uganda ku nshuro ye ya kabiri mu gitaramo cyihariye
Abitabiriye iki gitaramo bagabiye Nkomezi ebyiri mu rwego rwo kumushimira
Ibihumbi by'abantu bahembuwe muri iki gitaramo cy'ivugabutumwa
Nkomezi yavuze ko yanyuzwe n’uburyo abakunzi be bamwakiriye muri Uganda
Mbere yo gutamira muri Uganda, bamwe bantu bagaragarije urukundo Prosper Nkomezi
Muri iki gitaramo, Nkomezi yagabiwe
inka ebyiri ndetse bamushimira uburyo yabataramiye
Iki gitaramo kitabiriwe n’abayobozi
banyuranye muri Guverinoma ya Uganda
Nkomezi yavuze ko umuziki w’u Rwanda
warenze imipaka ashingiye ku kuntu yakiriwe
Nkomezi yavuze ko amatike yo kwinjira
muri iki gitaramo yashize mbere, ndetse aho yataramiye habaye hato
Umushumba Mukuru w'Itorero Light the
World Ministries rikorera muri Uganda akabifatanya n'umuziki, Pastor Wilson
Bugembe yakiriye kandi agirana ibiganiro na Prosper Nkomezi
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO‘NYIGISHA’ YA PROSPER NKOMEZI
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO‘HEMBURA MWAMI’ NKOMEZI YAKORANYE NA MISIGARO GENTIL
TANGA IGITECYEREZO