Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.
Daniella
ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayo, rikaba risobanura ngo ‘Imana
ni umucamanza wanjye.’
Bimwe
mu biranga ba Daniella:
Daniella
ni umukobwa urangwa no kwihambira cyane, babasha kumvikanisha neza ibibarimo,
batanga umutekano.
Bagira
uburyo bwabo bwihariye bwo gukora ibintu byabo kandi bazi gufata ibyemezo.
Ba
Daniella bakunda kubaka ubuzima bwabo ku bintu bifatika, kandi ubuzima bwabo
buba buri ku murongo ntibakunda akajagari.
Bakunda
kugira ukuri, bakunda ubutabera n’ikinyabupfura.
Kimwe
mu bibangamira Daniella, ni ukubona umuntu arengana. Iyo ugerageje kumubangamira
akwanga urunuka no kongera kukwiyumvamo bikagorana.
Mu
buzima busanzwe, Daniella yumva neza ibijyanye n’ubukungu, ku buryo nta cyo
wamubeshya ku kintu cy’ifaranga. Amafaranga ye ntabwo ajya apfa gupfa ubusa
kandi usanga abayeho yishimye.
Rimwe
na rimwe iyi miterere ya ba Daniella ituma hari abatekereza ko nta kibavaho,
gusa ngo biterwa n’ubwenge buhagije baba bafite mu bijyanye no gukorera
amafaranga. Bakunda ibintu bibashimisha kandi barekura amafaranga yabo mu
bintu bumva ko bifatika gusa.
Bamwe muri ba Daniella b'ibyamamare:
Daniella Monet; umukinnyi wa filime w'umunyamerika, umuhanzikazi akaba na rwiyemezamirimo.
Daniella Mayanja; yahoze ari umugore w'umuhanzi w'icyamamare muri Uganda, Jose Chameleone.
Daniella Pick; umukinnyi wa filime, umuhanzikazi wo muri Isiraheli, akaba umugore wa Quentin Tarantino, icyamamare mu gutunganya amafilime.
Daniella Rugarama: Umuramyi w'umunyarwandakazi ubarizwa mu itsinda rya James na Daniella.
TANGA IGITECYEREZO