RFL
Kigali

Bakunda ubutabera! Igisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Daniella

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:8/07/2024 16:35
1


Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.



Daniella ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayo, rikaba risobanura ngo ‘Imana ni umucamanza wanjye.’

Bimwe mu biranga ba Daniella:

Daniella ni umukobwa urangwa no kwihambira cyane, babasha kumvikanisha neza ibibarimo, batanga umutekano.

Bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora ibintu byabo kandi bazi gufata ibyemezo.

Ba Daniella bakunda kubaka ubuzima bwabo ku bintu bifatika, kandi ubuzima bwabo buba buri ku murongo ntibakunda akajagari.

Bakunda kugira ukuri, bakunda ubutabera n’ikinyabupfura.

Kimwe mu bibangamira Daniella, ni ukubona umuntu arengana. Iyo ugerageje kumubangamira akwanga urunuka no kongera kukwiyumvamo bikagorana.

Mu buzima busanzwe, Daniella yumva neza ibijyanye n’ubukungu, ku buryo nta cyo wamubeshya ku kintu cy’ifaranga. Amafaranga ye ntabwo ajya apfa gupfa ubusa kandi usanga abayeho yishimye.

Rimwe na rimwe iyi miterere ya ba Daniella ituma hari abatekereza ko nta kibavaho, gusa ngo biterwa n’ubwenge buhagije baba bafite mu bijyanye no gukorera amafaranga. Bakunda ibintu bibashimisha kandi barekura amafaranga yabo mu bintu bumva ko bifatika gusa.

Bamwe muri ba Daniella b'ibyamamare:

Daniella Monet; umukinnyi wa filime w'umunyamerika, umuhanzikazi akaba na rwiyemezamirimo.

Daniella Mayanja; yahoze ari umugore w'umuhanzi w'icyamamare muri Uganda, Jose Chameleone.

Daniella Pick; umukinnyi wa filime, umuhanzikazi wo muri Isiraheli, akaba umugore wa Quentin Tarantino, icyamamare mu gutunganya amafilime.

Daniella Rugarama: Umuramyi w'umunyarwandakazi ubarizwa mu itsinda rya James na Daniella.

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Danieri1 month ago
    Ubusobanuro, Danieri





Inyarwanda BACKGROUND