RFL
Kigali

Mwatabaye u Rwanda, mururinda agahinda: Nyakubahwa Kagame, mukomeze murame, dutarame twishime

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:8/07/2024 16:48
2


Ganza Kanamugire Bertin: Uwashinze Affaltus Africa, ikigo kigamije kubaka ubushobozi bw’urubyiruko no guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika.



INTASHYO

Mucunguzi w’ u Rwanda, mwene Kanyarwanda, munyemerere mbaramutse, mu izina ry’ababakunda. Nizeye ko mususurutse, kandi mudahangayitse kuko ibyo twabazanyemo, tudateze kubibatamo.

Ganza imyaka ngize, niyo narwo rumaze, ruvuye mu makuba yateye bamwe kuyoba, bagatatira igihango, bagasenya umuryango, bakica abavandimwe, igihugu cyabuze ubumwe.

Ganza igihe maze ndiho, ni cyo n’ u Rwanda rumazeho, murutabaye murugobotse, murusukuye murutatse. Imyaka ishize mvutse, ni yo rumaze ruhindutse, amahoro ruyayobotse, ubumwe rubwimitse. Mutubohoye mutuyoboye, dufatanyije tunatuje, none mutugejeje ku ntera ishimishije.

INTANGIRIRO YO GUTABARWA

Muri mirongo icyenda (1990), urwo mukunda u Rwanda, rwabavanye muri Amerika, muturwanira ishyaka. Mwinjira ishyamba, muvugurura ingamba, muyobora urugamba, ntitwaguma guhomba.

Tariki 4 Nyakanga 1994, mutungura amahanga, mubohora urwa Gihanga, ababisha barahunga. Muhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, mufungura za Ambasade, u Rwanda ruranda, muguma kururinda.

INKOMOKO Y’URUKUNDO TUBAKUNDA

Rumuri rw’ubuzima twahawe na Rurema, mwatuvanye ahabi twari, mutugeza aheza turi. Urukundo twaberetse, munyemerere mbibutse aho rwakomotse na bimwe mu biruhatse.

Mu Majyepfo mwavukiyemo nubwo mutahakuriye, ntabwo mwahibagiwe, niyo mpamvu bizihiwe. Abatoya n'abakuru, abakobwa n'abahungu bo mu Majyaruguru, mwabamaze irungu. Icyateraga ubwoba, ab'Iburengerazuba ntikigiteye impagarara, bararyama bagasinzira.

Abataragiraga aho baba mu Burasirazuba, mwaje kubagabira, barahinga bakorora. I Kigali mu murwa, abahoraga bavirwa baje kubakirwa, baba mu miturirwa.

ISURA NSHYA Y’U RWANDA

Murukiza umwanda, mutumara agahinda, mwirukana amoko, maze duhuza amaboko. Mucyura abari ishyanga bataha nta gihunga, mwakira n'abanyamahanga, bahunga badusanga. Abitwikiraga ijoro, bakatubuza amahoro, mwabahaye isomo, mubashyiraho akadomo.

Mushyigikira Gacaca, imanza nyinshi irazica, muca umuco wo kudahana, mudutoza kubabarirana. U Rwanda muruha isura, ikurura abarusura, bakarara bagasubira, ababishaka bakanatura.

IMIBEREHO MYIZA

Mwicara mu rugwiro, muhuza urugwiro, muba intwararumuri, mutubera urumuri. Mushyigikira umufasha, atwitaho aradufasha, abakuru n’abato, aduterera urubuto. Ruravomerwa rurera, ruraturera turakura, rusoromerwa ingeri zose mu gihugu hose.

Mwubaka amashuri, mutuvana mu tururi, mutwereka ubutwari bw'abari n'abategarugori. Mutwubakira imihanda, u Rwanda rugira inganda, mushyigikira umuganda no kwigira nk’ u Rwanda. Mutworohereza kuvurwa, muragaba turakamirwa, munaduha amazi meza n’amashanyarazi.

Mudufasha gucuruza, amafaranga turayinjiza, mudutoza indyo nziza, abana bakura neza. Mwagaruye itorero, ababyiruka mubaha indero, bigishwa indangagaciro ngo babe ingirakamaro. Mwashyigikiye imikino, muteza imbere impano, muzahura umubano hirya no hino.

ISENGESHO

Mubyeyi dukunda, mwadukuye mu gahinda, muzahura u Rwanda, rurasubira ruranda. Munyemerere mbasabire, ubuzima bwanyu ni bukomere, maze twongere tubatore, mwongere mutuyobore.

Mutujye imbere tubakurikire, duhige tunahigure, nibucya dusubire, dukomeze dutere imbere. Duhinge tunatere, tubagare tunuhire, tweze dusarure, twicare dusangire.

ISEZERANO

Ntandaro y’amahoro, imvugo yanyu ni yo ngiro, mwihesha agaciro, mukatubera urugero. Iyi ntsinzi tubyina, n'aho igihugu kigana, ni mwebwe tubikesha, na Rurema tubakesha.

Natwe uko tungana, kurya mwabonye tubyina, twiteguye kubafasha, tukagera ku bishya. Urukundo mudukunda ni rwo natwe tubakunda, ejo bundi gahunda tuzayikorana umwete.

Isegonda ku isegonda, ibyagezweho tuzabirinda, tubikorere byiyongere, dukomeze tubyongere. Abashaka gusenya, tuzafatanya kubarwanya, tubigishe bahinduke, dukomeze twiyubake.


Umwanditsi: Ganza K. Bertin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyitegeka Jean de dieu 2 months ago
    Tuzamutora mpaka kugeza kundunduro.
  • Lily3 weeks ago
    Iyi nkuru yubwenge mujye muganiriza abantu nkabo Thank you Mr Bertin





Inyarwanda BACKGROUND