RFL
Kigali

True Promises, ishami rya Amerika mu myiteguro y'igitaramo gikomeye cya Album ya mbere

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:8/07/2024 9:03
0


Nyuma y'amezi 11 gusa ritangijwe ku mugaragaro, Ishami rya True Promises Ministries muri Leta Zunze Ubumwe Za America (USA) ryateguye igitaramo gikomeye cyo gufatiramo amashusho y'indirimbo za Album yabo ya mbere.



Iki gitaramo cyiswe "True Worship Live Recording" giteganyijwe kuba tariki ya 14 Nyakanga 2024 muri Phoenix guhera saa Cyenda ubwo hazaba hafatwa indirimbo 11 z'amashusho. 

Muri iki gitaramo hazagaragaramo n'abandi baramyi batandukanye nka Frank, Couple Jacques na Kamariza, Gospel Ministry n'itsinda ry'Abayumbe Phoenix. Bishop Dr Wilson Rugira ni we muvugabutumwa muri iki gitaramo. 

True Promises USA ni rimwe mu mashami Minisiteri ya True Promises Kigali yatangije mu mpande zitandukanye z'Isi mu rwego rwo kwagura ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo. True Promises Ministries ifite andi mashami mu bihugu bitandukanye nka Kenya, Burundi, ndetse na Landon mu Bwongereza.

Kugeza ubu itsinda rya True Promises USA rimaze kugira abanyamuryango 74 bigajemo ingeri zose: Urubyiruko, Abagabo n'abagore baturuka mu Mijyi (States) irenga 6 harimo nka Arizona, Texas, Moine n'izindi. Ibikorwa by'iri tsinda byiganjemo ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana akenshi bikorerwa muri Arizona mu Mujyi wa Phoenix. 

Umwe mu bayobozi b'iri shami rya Amerika Jonas Rwumbuguza yashimye Imana ku bwo kwagura umurimo w'ivugabutumwa muri bo birenze uko babitekerezaga.


Ni igitaramo gikomeye bise 'True Worship Live Recording'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND